Kimwe n’ahandi mu gihugu Abatuye Umurenge wa Kanombe bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 baganira ku mateka yaranze u Rwanda by’umwihariko ku bigendanye n’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, baboneraho kwamagana abayipfobya aho bari hose haba mu Rwanda no hanze yarwo.
Ni igikorwa cyaranzwe no kuganiriza abaturage uburyo u Rwanda rwahoze ari u Rwanda rwa bene Kanyarwanda, babanye neza amahoro ari yose mu miryango, nyamara Kazungu aje abatoza imico itariyo irebana no kubacamo ibice, byakiranwa na yombi n’abanyangeso mbi bahise bajya no mu butegetsi bayobora nabo bashinzwe bagendeye ku macakubiri, baheza Abatutsi muri byose haba mu kazi no mu buyobozi ibyo bitabanyuze bahitamo gutegura Jenoside yo kubamaraho mu 1994.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe Idrissa Nkurunziza avuga ko Itariki ya 07 Mata yabaye Intangiriro y’Icuraburindi ku batutsi kuko bahizwe nk’aho hari icyaha bagiraga, baricwa babura gitabara kugeza ubwo Umucunguzi arizo ngabo za FPR Inkotanyi zazaga zikamenesha abo babisha abari bagihumeka bakarokoka.
Agira ati “ Ni amateka ashaririye abatutsi banyuzemo ariko kandi igihe nk’iki, itariki nk’iyi idufasha kuzirikana kabiri tugatekereza ku mateka ashaririye urwanda rwanyuzemo, tugaharanira iteka ko twakwirinda ikintu cyose cyayadusubizamo, ari nayo mpamvu hafatwa iya mbere mu kwamagana Ingengabitekerezo ya Jenoside n’imizi yayo.
Itariki nk’iyi idufasha kuzirikana kurushaho abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi tukababa hafi tukabereka ko turi kumwe kandi ko tubashyigikiye, buri wese akumva ko kubaho ufite Amahoro biruta byose, hagashyigikirwa Ubumwe ari nacyo u Rwanda rwacu rukomeyeho muri rusange.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe Idrissa Nkurunziza avuga ko ibi bihe ari byo kuzirikana amateka ashaririye y’u Rwanda
Avuga ko nk’abaturage bo mu murenge wa Kanombe bazahora baharanira Ubumwe bw’abanyawanda birinda uwabuhungabanya, bakaba bashima cyane Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zagaruye Ubuzima bw’Abanyarwanda bakaba umwe, bakazakomeza kwamagana kurushaho ababiba Amacakubiri n’abarangwa n’Ingengabitekerezo ya Jenoside, baharanira ko u Rwanda ruba mu mahoro Abanyarwanda bakomeze kubaka igihugu cyabo uko babyifuza.
Marara Theobald,watanze Ubuhamya bw’Uburyo Interahamwe zishe abatutsi ba Kabeza na Rubirizi harimo n’umuryango we zikabanaga mu musarani gusa we akaza kuzica mu rihumye akihisha kugeza ubwo Inkotanyi zafataga ikibuga cy’indege cya Kanombe zikabarokora
Agira ati” Tariki 13 haje igitero mu rugo baradusohora mu nzu bamaze kumena ibirahure twinjira muri Kaburimbo badushyira itsinda rikomeye ryari rimo uwitwa John Birinda Adjidant Come…. Icyo bakoze baravuze bati mubajyane hariya hepfo ahitwaga muri CND cyangwa mu Ngororero.”
Akomeza ubuhamya avuga ukuntu babatemaguye ubundi bakajya imdoka yo gutwara imirambo yabura bakabajugunya mu musarane hakirimo anabahumeka.
Ati “ Twagumye muri iyo mirambo bigeze nka saa cyenda bati mushake imodoka tubapakiremo tujye kubajugunya twe rero uwo munsi imodoka ntiyabonetse yarapfuye icyakozwe hahise hashakishwa toilete hafa ho bakajya babajugunyamo bamwe ari bazima.”
Avuga ko we yaje kubona agatege akabaca mu rihumye akiruka akanyura mu ikawa zabaga aho hafi agasubira iwabo mu rugo ,nyuma akaza kujya ku mugabo basenganaga ariho yabaye na mushiki we wari utaricwa kugeza ubwo Inkotanyi zifashe ikigo cya gisirikare n’ikibuga cy’indege bya Kanombe bakarokoka batyo.
Asoza ashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’ingabo yari ayoboye avuga ko abarokotse bamushimira cyane.

Theobard Marara warokokeye i Kanombe
Utetiwabo Christine uyobora Ibuka mu murenge wa Kanombe avuga ko abacitse ku icumu bashima cyane RPF Inkotanyi yabarokoye ndetse na nyuma ya Jenoside ikabomora ibikomere bari bafite haba ku mubiri no kumutima.
Agira ati” Turibuka kuri iyi tariki ya 9 niho habaye ubwicanyi bukabije muri uyu murenge wacu aho inkora maraso zishe abantu benshi ari nayo mpamvu twayihisemo, Abacitse ku icumu barashima ingabo zari ziyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame zaturokoye.”
RPF ikimara guhagarika Jenoside abacitse ku icumu bari bafite ibikomere byinshi yaba ibyo ku mubiri no ku mutima baravujwe kuko uwabarokoye ntiyabatereranye.
Asoza asaba urubyiruko rukoresha Imbugankoranyambaga kujya basubiza abifashisha izo mbuga bapfobya Jenoside bamwe bavuga ko ntayabaye.

Utetiwabo Christine uyobora Ibuka avuga ko abarokotse bagishima cyane Inkotanyi zabarokoye
Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Kicukiro, Madamu Huss Monique wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa avuga ko abarokotse bshimirwa cyane kubwo gukomeza ubuzima n’ubwo byari bigoye kandi abizeza ko Leta ikiri kumwe nabo.
“Turashimira abarokotse kuko mwakomeje gutwaza mwasabye byinshi kandi biremereye kandi byagezweho , mu kwitanga gukomeye mu rugendo rutoroshye tuzirikana ko mwakomeje kubana neza”
Kuri iyi nshuro ya 32, tuzirikana ko Leta y’ubumwe yakoze byinshi ngo abarokotse babashe gukomeza ubuzima abarwaye bishoboka ko indwara yakoroshywa byarakozwe ,mu burezi byarakozwe ndetse no mu iterambere ry’imibereho.
Asoza ashima abantu bose baba hafi abarokotse kandi abizeza ko gahunda yo kubitaho ikomeje mu ngeri zose z’ubuzima.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Kicukiro, Madamu Huss Monique
Kanombe ni umwe mu mirenge 10 igize akarere ka Kicukiro aho muri aya ma tariki ya 9-11 Mata 1994 hishwe abatutsi benshi mu cyahoze ari Komini ya Kanombe no mu bindi bice byegeranye.








