Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri NESA, cyatangaje uko abanyeshuri bacumbikirwa bazasubira ku mashuri mu gutangira igihembwe cya gatatucy’umwaka w’amashuri 2025/2026.
Mu itangazo ryashyizwe ku mbuga nkoranyambagara z’icyo kigo cyagaragaje ko izi ngendo zizatangira tariki ya 17 Mata 2026 ku biga mu turere twa Ruhango,Gisagara, Ngororero,Nyagatare, Gatsibo na Musanze.