Mu gihe Abanyarwanda n’Isi yose muri rusange bagiye kwinjira mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 Umukecuru Mukamazimpaka Constance wo mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Ndora, Akagari ka Mukande, avuga ko akibabazwa no kubona uwamwiciye umugabo n’bana bane akamutwikira inzu Nkuriyumwami Yonas akidegembya yatakira Inzego zibishinzwe akaba ariwe uhindurwa Umunyabyaha.
Ni Ikibazo kigiye kumara Imyaka irenga itanu cyongeye kuvugwaho buri munsi, myuma ya Gacaca yo muri 2006, ba nyiri ugusaba ubutabera bakavuga ko batumva na gato igishingirwaho ngo uwo barega Nkuriyumwami Yonas Biboneye ubwabo n’amaso yabo yica ari mu bitero hamwe n’izindi Nterahamwe, abarokotse bandi bakabitangaho Ubuhamya ndetse n’abo bafatanyije kwica bagatanga Amakuru yose y’ibyo bazi banahagazeho, nyamara ngo abatarabaga mu Rwanda n’imiryango yabo nka Patrice Ruhamanya ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere na Ibuka, ntibinjire mu kibazo bahereye mu mizi.

Umukecuru Mukamazimpaka Constance ababajwe no gusaza atabonye Ubutabera
Bavuga ko Ibihuha Abayobozi bashingiraho kubera kwanga kwiteranya no gushyigikirana ariyo ntandaro yo gutuma Urukiko rwa Ndora, rufata umwanzuro udakurikije amategeko , rukanga kuburanya Nkuriyumwami , bitewe ahanini na Raporo zitavugisha ukuri ziba zavuye muri izo nzego z’Ibanze.
UKO IKIBAZO GITEYE
Umukecuru Mukamazimpaka, avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ijya gutangira mu gace batuyemo, yakongejwe cyane n’Inama yabereye hafi yaho batuye, Inama yari iyobowe na Perezida Sindikubwabo.
Kuri uwo munsi ngo Abatutsi bahise batangira guhigwa, rugikubita Umugabo we bahita bamwica, inzu yabo iratwikwa itwitswe n’uwitwa Yonas Nkuriyumwami ngo wifashishwaga n’abo bari kumwe mu bitero, bitewe n’uko yari muremure.
Avuga ko Kuba yari afite abana batandatu yahunganye bane gusa, abandi babiri abaha uwari warabyaye umwe muribo muri Batisimu(Maraine) bose barahunga.
Cyakora ngo ntabwo byamuhiriye kuko Igitero gikomeye cy’abarimo Nkuriyumwami Yonas cyaje kikabamwambura babica bose, we abasha kubacilka ahungira mu cyahoze ari Ntyazo, ari naho yarokokeye, twa twana tubiri natwo tubasha kurokoka ubu nibakuru bakaba, ari nabo bafatanya n’Umubyeyi wabo gutanga Amakuru yose kubabiciye nyamara ngo uwitwa Patrice Ruhamanya wabaga i Burundi mu gihe bicwaga akaba ababangamira.
Bene gusaba Ubutabera, bakavuga ko Patrice Ruhamanya yigaruriye Inzego z’Akagari, iz’Umurenge ndetse n’Akarere kuko Amakuru atanga agamije gushinjura uwo barega aba ari ibihuha bigamije kurengera uwo barega kuko ngo yamuhaye Inka, bityo bagera mu Rukiko hakitabwaho Abashinjura, abaregwa bagashushubikanwa,naho uregwa akagirwa Umwere agataha kandi ngo agakomeza kubigamba hejuru avuga ko ntawe ufunganwa Ifaranga.
Agira ti “ Nyuma y’’ibyo byose mbabwiye by’uburyo twahizwe tukicirwa, tugasahurwa, tugatwikirwa, ababigizemo uruhare hafi ya bose barafashwe barafungwa, bamwe basaba imbabazi abandi barangiza ibihano.
Mu gusaba imbabazi kwabo berekana uburyo Yonasi Nkuriyumwami bafatanyije mu bwicanyi, ariko kubera icyenewabo gikora muri kano gace kacu, uwitwa Patrice Ruhamanya wabaga i Burundi , waje kuyobora Gacaca yo mu Kagari yamuhagazeho ntiyafungwa kugeza n’ubu, aracyamuhagazeho bitewe n’uko yakomeje akaba ahagarariye Abunzi.
Nkuriyumwami Yonasi ubwo yafatwaga agafungirwa kuri RIB bigizwemo uruhare n’Umukozi wa AVEGA ku Karere, Gitifu w’Umurenge wa Ndora wari uhari mu 2024, yahise atumiza abahoze ari Inyangamugayo bayobowe na Patrice Ruhamanya baramushinjura Gitifu ateraho Kashi., iyo raporo niyo yazamutse igeze muri Pariki, Umushinjacyaha atesha agaciro ibyo twavuze turega, asaba Urukiko kumufungura.”
Ku urundi ruhande, avuga ko bari bajyanye kuri Rib na bamwe mu babiciye bafatanyije na Yonas, batanga Amakuru yose ndetse na bamwe mu barokokeye mu kari akagari ka Mukande no mu nkengero zako batanga Amakuru yose akenewe.
Gusa Urukiko rwa Ndora rugaca Urubanza, ntibigeze batumizwa ngo bumve uko rucibwa, ahubwo hahamagajwe Abashinjura Yonas gusa, ba nyiri ukurega babyumvise, bajya ku Urukiko maze ngo Umucamanza wari uyoboye Inteko Iburanisha arabasohora, mu gihe Umushinjacyaha nawe yahise akuramo ikirego asabira Yonasi gufungurwa, ibyababaje ba nyiri ukurega, bibaza ukuntu Umushinjacyaha wari kubatangira Ikirego ahindutse Umu Avoka w’uregwa.
Uwari ufite imyaka 11 asobanura neza uburyo Yonasi Nkuriyumwami yabiciye ariko ntibamwumva
Kanturire Marie chantal yari afite imyaka 11, ni umwe mu bana babiri barokotse muri 6 Umubyeyi wabo Mukamazimpaka yari yarabyaye.
Agira ati “Ibyinshi Umukecuru yabivuze. Gusa dutangazwa n’uburyo twareze uwatwiciye Yonasi Nkuriyumwami, aho gukurikiranwa ngo abazwe ubwicanyi bwe nkuko abushinjwa nabo bafatanyije , ahubwo twaje gusanga afite Ibyangombwa bya FARG ko yarokotse Jenoside arubakirwa, abana be bariga.

Kanturire M. Chantal n’ubwo yari umwana avuga ko mubaje kwica iwabo yabonyemo Nkuriyumwami Yonasi
Mu by’ukuri Umukozi wa AVEGA niwe wavumbuye ayo manyanga ahagarikisha ibyo byangombwa, ariko kugeza uyu munsi tubabazwa n’uko Ubuyobozi bw’Umurenge n’uhagarariye Ibuka mu karere witwa Mbonirema Jerome, na patirice Ruhamanya Nyirabayazana wa byose, bari kongera kurwana ngo asubizwe ku Urutonde rw’Abagenerwabikorwa b’Icyahoze ari FARG.”
Avuga ko batumva na gato icyo bacumuriye Imana na Leta y’u Rwanda gituma badahabwa Ubutabera nk’abandi kugeza ubwo biyambaje Umurenge, Akarere, na Ibuka ku urwego rw’igihugu ntibafashwe bagendeye kuri Raporo zipfuye zitangwa n’Abayobozi bo mu nzego z’Ibanze bahabwa Ruswa n’uwo barega.
Avuga ko ubwo Yonasi yatabwaga mui yombi, Umuryango wahise ugurisha Inka 3 ari nazo zavuyemo Ruswa yatanzwe akarekurwa kandi ngo amakuru y’uko byose byagenze barayafite.
Ku urundi ruhande avuga ko bamaze kubura Ubutabera mu rukiko kubera Raporo zatanzwe n’Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buvuga ko Yonasi azizwa isambu yaguze n’abavandimwe babo kandi atari byo na gato.
Avuga ko icyo baregera mu rukiko ari ukurenganurwa kuri Jenoside bakorewe nta kindi, kandi ngo abasaza bagize uruhare mu gutanga Amakuru ayobya Urukiko, ngo mbere ya Jenoside bari barabaye Ibirara bataba I Ndora na gato.
Bityo kuba barahawe ruswa ngo babeshye, bikaba bitagomba guhabwa Agaciro na gato, hakumvwa ahubwo ubuhamya bw’Umubyeyi n’abana be, abafatanyije na Yonasi Nkuriyumwami kwica ndetse n’abarokotse bavuga ibyababayeho, abandi ngo bagamije kurengera Umwicanyi.
Abakoranye Jenoside na Yonasi baramushinja
Baganira n’Ikinyamakuru Igisabo, bamwe mu bafatanyije na Yonasi. Baramushinja bakanibaza impamvu bo bahanirwa ibibi bakoze, nyamara uwo bagendanaga, bafatanyije kwica, bagasangira Ibisahurano akaba yidegembya, yirirwa abishongoraho abatuka ngo ni Agatsiko ka Abagizi ba nabi.
Samuel Bizabarabandi, Yahamijwe Icyaha cya Jenoside yakoreye mu Kagari ka Mukande 1994 ndetse n’ahandi arafungwa asoza igihano, asaba n’imbabazi abo yiciye barimo na Mukamazimpaka
Agira ati “ twaratangaye twumvise ko Yonasi yaba afite n’ibyangombwa by’uko yarokotse Jenoside. Byaradutangaje icyo twemeza kandi tuzahamiriza n’undi uwari wese, tuzavuga ukuri kose nidushaka tuzakuzire. YonasI Nkuriyumwami twakoranye Jenoside, aho twajyaga kwica twari kumwe , gusahura twari kumwe ndese no gutwika ni nawe warasaga ibibiriti, twaramwizeraga kuko yari muremure.”

Samuel Bizabarabandi wiyemerera ko yajyanye na Yonasi Nkuriyumwami mu bitero byicaga Abatutsi
Avuga ko ubuhamya nk’ubu, yabutanze muri RIB no muri Gacaca, nyamara aza gutangazwa no kumva ko Urukiko rutabishingiyeho ararekurwa.
Ntabwo ari uyu Samuel gusa kuko na Nsanzabera Jean,Yoseph Ngendahayo n’abandi baturanyi, bose bakoze Jenoside muri ako gace bakabifungirwa, bahamirije Umunyamakuru, ko ibyaha bakoze bafatanyije na Yonasi mu 1994, bakaba ngo baramutanzeho Amakuru muri Gacaca no mu Rukiko hose batanga ibimenyetso bigaragaza Uruhare rwe muri Jenoside, ariko na n’ubu ngo bahindutse Iciro ry’Imigani, Abayobozi ngo barabatoteza cyane ndetse ngo uwitwa Patrice ari nawe wirirwa uyobya inzego zose, yabise umutwe w’abagizi ba nabi.

Nsanzabera na Joseph batangaza mu buryo burambuye uko bakoranye Jenoside na Nkuriyimwami Yonasi aho basahuranye Imifuka 12 y’ikawa y’Umucuruzi bari bamaze kwica
Ni muri uru rwego aba batangabuhamya ngo baboneyeho Kwishinganisha ku nzego z’Umutekano, cyane ko iyo ngo batanze ubuhamya kubyo bazi, Gitifu w’Akagari, uw’Uwumurenge, n’Umuyobozi w’’Akarere ngo babagendaho bakimwa Serivise zose bifuza.
Uretse aba biyemerera gukora Jenoside bakanabihanirwa, bakanashinja uwo bafatanyije Yonasi ntafatwe, abandi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barimo na Mukagasana Clotilde bavuga ko bibaza igihe bazabonera Ubutabera bikabayobera.
Mukagasana Clotilde, agira ati “ Narokokeye hano Mukande. twaturanye na Yonasi Nkuriyumwami kuva cyera ntibigeze baba Abatutsi kereka niba barihutuje jye ndabivuze.

Mukagasana Clothilde azi neza Nkuriyumwami Yonasi yamubonye mu bitero byinshi byicaga n’ibyasahuraga
Cyakora Nyina niwe ushobora kuba yari Umututsikazi ibindi ntakabeshye, Namwiboneye mu bitero byicaga abantu aho nari nihishe ndetse n’ubusahuzi bwe burazwi. Abamukingira Ikibaba bo bazabyibarizwe. Gusa yaratwiciye azabiryozwe nk’abandi bose”.
Ubuyobozi bubivugaho iki
Mu bihe bitadukanye Ikinyamakuru Igisabo cyavuganye n’Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Jerome Rutaburingoga ku kibazo cy’uyu mukecuru ushinja uwamwiciye akamusahura Yonasi Nkuriyumwami akaba akidegembya, avuga ko bakibikurikirana.
Ubwo aheruka kuvugana n’Umunyamakuru wacyo, agira ati “ Ndumva mwaba mubiretse, ubwo Ikibazo kiri mu butabera tukareba uko bizarangira”
N’ubwo bwose avuga gutya cyakora, uyu Muyobozi ikibazo yakibajijwe kenshi na mbere y’uko kijyanwa mu nkiko ariko ntacyo yagikozeho.
Meya Rutaburingoga Jerome arashinjwa gutererana abarega Yonasi Nkuriyumwami
Amakuru duhabwa n’abavuga ko bakorewe ibyaha, ni uko uwitwa Patrice Ruhamanya ugaruka kenshi mu gutuma Yonasi adafatwa, ngo umugore we yaba ari Mubyara wa Meya wa Gisagara Rutaburingoga Jerome.
Ikindi Abarega Yonasi, bashinja Meya ni uko mu minsi ishize Umuvunyi ngo yaje muri ako gace, bagiye kubaza Ikibazo cyabo ngo Meya Jerome, na Gitifu w’umurenge wa Ndora Eugene Manirarora, ngo bahise bamwambura Mikoro babwira umuvunyi ko icyo kibazo cyarangiye.

Rutaburingogan Jerome Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara arashinjwa gukingira ikibaba uregwa
IBUKA nayo iravugwaho kutarengera Abagenerwabikorwa
Umuyobozi wa Ibuka ku Urwego rw’Igihugu Philbert Gakwanzire, aganira n’Ikinyamakuru Igisabo bwa mbere, yavuze ko ntacyo abiziho ko agiye kubikurikirana.
Agira ati “ Ntabwo ikibazo tukizi, cyakora tugiye kugikurikirana tuzababwira ibyo twazamenya.”
Gusa nyuma y’igihe Ikinyamakuru Igisabo cyamenye ko muri Ndora Ibuka yoherejeyo Intumwa yo kubikurikirana. Gusa amakuru yahawe n’abarega Yonasi n’abakoranye Icyaha nawe n’abandi biciwe muri Jenoside, iyo ntumwa ngo ntiyabihaye agaciro, bitewe ahanini n’uko yageze ku Karere Ubuyobozi bumubuza gukomeza gukurikirana icyo kibazo.
Amakuru akavuga ko Ubuyobozi bw’Akarere butinya ko iki kibazo cyazakora ku bantu benshi bakirengagije nkana.
Ubwo Umunyamakuru yongeraga kubaza umuyobozi wa Ibuka aho babigeze, cyane ko abarega bavuga ko IBUKA nayo yabatereranye, yasubizanyije uburakari,
Agira ati “ Ubundi Inyungu mufite muri icyo kibazo ni iyihe ? Ni mutegereze nibirangira tuzababwira.”
Uyu munyamakuru kandi yanabajije Umugenzuzi w’Inkiko iby’iki kibazo, nyuma yo kubihererwa Uburenganzira na Presidente w’Urukiko rw’Ikirenga, ku mpamvu Urukiko rwa Ndora rwanze kuburanisha umunyabyaha.
Agira ati “ twe turi Abacamanza tuburanisha ibirego twagejejweho n’Ababuranyi aribo bashinjabyaha.
Hariya muri Ndora rero ku kibazo cyabariya bakecuru, Umushinjacyaha yavanyemo Ikirego ntituzi impamvu. Twe twari gukora iki niba uturegera yanze kuburana ? Nabagira Inama yo kubaza Ubushinjacyaha.
Amakuru agera ku Kinyamakuru Igisabo ni uko Umwana wa Mukamazimpaka, nawe uri mubashinja Yonasi, warokotse afite imyaka 11, ngo amaze amezi hafi 4 yisunze Ubushinjacyaha bukuru ngo bumurenganure, ariko na nubu ntarasubizwa.
Ikibazo cy’uyu muryango wo muri Gisagara utaka kubura Ubutabera ni Icyo kwitabwaho cyane muri kino gihe hibukwa ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatusi 1994.
Ababishinzwe bakagombye kugikurikirana bagihereye mu mizi ukuri kurusheho kumenyekana nta kubogama, abiciwe bahabwe Ubutabera, uwabigizemo uruhare abibazwe.