Home AmakuruHamenyekanye icyatumye Icyumweru cyahariwe Ingabo n’Icyahariwe Polisi bihuzwa

Hamenyekanye icyatumye Icyumweru cyahariwe Ingabo n’Icyahariwe Polisi bihuzwa

by Igisabo News
0 comments

Mu minsi ishize abantu bari bamenyereye Ibikorwa by’Ingabo z’Igihugu  bizwi nka “Army Week” bifasha Abaturage ndetse n’Ibya Polisi y’Igihugu bizwi nka “Police Week”, byaje guhuzwa byitwa “Ibikorwa by’ubufatanye bw’ingabo na Polisi byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage”, nk’uko bitangazwa n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu ACP Boniface Rutikanga.

Ukwezi kurashize Ibikorwa by’Ingabo na Polisi y’Igihugu bigamije guteza imbere Imibereho myiza y’Abaturage bitangijwe mu gihugu hose, cyane ko byatangiranye n’ukwezi kwa Werurwe gushize, bikaba bigomba kurangirana n’Ukwezi kwa kamena 2026 hakozwe byinshi  birimo kubaka no gusana Ibyumba by’Amashuri, Amavuriro, Amateme n’Imihanda, Amariba, Kubaka Amarerero y’abana bato, koroza Abaturage  n’ibindi, by’umwihariko hakaba hibandwa ku byagiye byangizwa n’Ibiza by’Imvura n’Imiyaga byatambutse mu bihe bishize.

Aganira n’Ikinyamakuru Igisabo, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu ACP Boniface Rutikanga, avuga ko kuba harahujwe Imbaraga z’Ingabo z’Igihugu n’Iza Polisi y’Igihugu, ibyari Army Week na Police Week, avuga ko icyambere ari uko bose ari Inzego za Leta y’u Rwanda zishinzwe Umutekano w’igihugu.

Ingabo na Polisi bari kumwe n’Ubuyobozi bw’Inzego z”Ibanze mu bikorwa by’Ingirakamaro barimo mu gihe cy’Amezi 3 

Bityo guhurira hamwe mu gikorwa kigamije guteza imbere  Imibereho y’Abaturage, bakaba barasanze ari Ingenzi cyane kandi ngo biri gutanga umusaruro ushimishije.

Agira ati “Nibyo koko turi mu kwezi kwahariwe Ibikorwa by’Ingabo na Polisi y’Igihugu, ariko kandi n’ubwo bwose havugwa Ukwezi, ni Ibikorwa bimara amezi atatu bigamije ahanini gufasha Abaturage mu buryo butandukanye harimo no kubavura , kubaka Amarerero, Koroza abaturage bikaba biri gutanga umusaruro ugaragara muri rusange,  ku uburyo biteganyijwe ko bizasozwa hakozwe ibihwanye n’agaciro karenga Miliyari ebyiri n’igice (2,500,000.”)

Avuga ko hifashishijwe Abahanga batandukanye ba Polisi y’Igihugu n’Ingabo z’igihugu bafatanya n’Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze hagategurwa ibikorwa runaka n’abaturage bakabigiramo uruhare birumvikana, bikaba biri gukorwa mu Uturere twose tw’Igihugu, ibyo bikorwa bikaba ari ngarukamwaka.

Ingabo na Polisi boroje Abaturage

Ku rundi ruhande ACP Rutikanga avuga ko mu biri gukorwa uyu mwaka byahariwe kwita cyane ku bikorwaremezo byangijwe n’Ibiza byaturutse kumvura nyinshi yaguye birimo Ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye.

Hari kandi Amavuriro n’Ibitaro, Imihanda n’ibindi, Abagenerwabikorwa bakaba bishimira Ibiri gukorwa n’Ingabo ndetse na Polisi y’Igihugu cyane harimo nko gutunganya Imihanda yangijwe n’Ibiza ikongera kuba Nyabagendwa, ibitaro cyangwa Amavuriro byasenyutse nabyo bigasubizwa Agaciro

Ku bigendanye no kuvura Indwara zitandukanye biri gukorwa n’Ingabo na Polisi y’Igihugu, avuga ko bagiye bahitamo Ibitaro bimwe muri buri Ntara aho mu Ntara y’Amajyepfo bari kuvurira mu bitaro bya Munini, Iburengerazuba hakaba Gihundwe, Mu ntara y’amajyaruguru ni mu bitaro bya Gisirikare biri I Gicumbi mu gihe mu Ntara y’I Burasirazuba ari mu bitaro bya Kirehe, mu Mujyi wa Kigali abantu bakazakomeza kugana Ibitaro bya Gisirikare I Kanombe uko bisanzwe.

Abajijwe niba gufata Ibitaro bimwe gusa muri buri Ntara, byaba atari bike ugereranyije n’uko zingana, Urugero kuva I Rubavu ujya I Gihundwe muri Rusizi, ACP Rutikanga avuga ko n’ubusanzwe buri mwaka bagenda bafata Ibitaro  bitandukanye basimburana ku buryo buri gace bakageramo batagakoreyemo uyu mwaka bahakorera ubutaha cyangwa se bakaba barahakoreye mu bihe bishize.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu ACP Boniface Rutikanga

Igikorwa cyo kuvura ku bitaro bya Gisirikari bya Gicumbi byatanze Umusaruro uhamye

Aganira n’Ikinyamakuru Igisabo Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisirikari bya Byumba Dr Eric Hakizimana, avuga ko byabagiriye akamaro kanini haba ku uruhande rw’Ibitaro ubwabyo ndetse no kubarwayi.

Agira ati “ ku uruhande rw’Ibitaro kuba twarabonye Inkunga y’Ingabo na Polisi muri uku kwezi, harimo ko amafaranga bavuriraga atajyaga iwabo, ahubwo yasigaraga ku bitaro, ikindi badufashije kongera ubumenyi mubyo dukora.

Kubirebana n’abarwayi byarabafashije cyane nk’abarwaye Indwara zitandura cyangwa se iz’amagufwa bashoboraga gukora Ingendo  bajya i Kigali na gahunda bagahabwa iyakure, nk’abakene batishoboye ngo bafite Ubwisungane bavuriwe Ubuntu  ku uruhande rw’Ibitaro, hakazishyurwa gusa uruhare rwa RSSB”

Abarwayi baravurwa n’Ingabo na Polisi y’Igihugu mu bitaro bitandukanye byo mu Ntara z’u Rwanda

Ku birebana n’Imibare y’abashobora kuba baragannye Ibitaro muri iki gihe cy’uku UKwezi bamaze bafashwa n’Ingabo na Polisi, avuga ko muri rusange ku Umunsi  bakiraga abarwayi bari hagati ya 300 na 500 byumvikana ko igikorwa muri Gicumbi gisojwe hakiriwe abari hagati y’Ibihumbi Icyenda (9,000) na Cumi na bitanu (15,000)

Ashima cyane Ingabo z’Igihugu na Polisi, bafashe umwanya wabo bagasiga Imiryango yabo bakamara ukwezi kose babafasha kunganira abarwayi bagana ibitaro Igikorwa cyabaye kiza kandi kigatanga Umusaruo ufatika.

Asaba abaturage kutajya batinda kwivuza cyangwa kwisuzumisha uburwayi bafite kugira ngo barusheho kugira ubuzima buzira umuze.

Ibikorwa by’Ingabo z’Igihugu na Polisi igamije guteza imbere Imibereho myiza y’abaturage mu Kwezi kwabihariwe, biracyakomeje mu gihugu hose hakorwa byinshi bitandukanye  nk’uko byavuzwe haruguru.

Ni Ibikorwa byatangijwe n’Ubuyobozi bw’Ingabo na Polisi n’abahagarariye izindi nzego nkuru, mu ntangiriro za Werurwe bikazasozwa mu mpera za Kamena 2026 hakozwe ibikorwa  bifite Agaciro karenga Miliyari 2 n’igice nk’uko Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu ACP Boniface Rutikanga abisobanura.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Mubaraka Muganga mu bikorwa cy’Ingabo na Polisi bifasha Abaturage

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu IGP Felix Namuhoranye

Hari gukorwa byinshi birimo no Kubaka Ibyumba by’Amashuri

You may also like

Leave a Comment