Turahirwa Moses uri mu bahanga mu guhanga imideri bazwi mu Rwanda wanashinze inzu yayo ya Moshions, yagumishirijweho igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw, yari yajuririye.
Urukiko Rukuru rwaburanishije ubujurire bwa Moses Turahirwa, ni rwo rwagumishijeho iki Gihano cyari cyarafashwe n’ Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.
Muri 2024 ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwahamije Moses Turahirwa ibyaha birimo gukoresha ibiyobyabwenge, rumukatira kiriya gihano, ariko ntiyanyurwa, akijurira mu Rukiko Rukuru.
Uyu muhanga mu guhanga imideri, yaburanye atakambira Urukiko Rukuru guca inkoni izamba rukazamukatira igihano gisubitse, akaba yarekurwa akajya hanze, ndetse agakomeza kwitabwaho n’abaganga bo mu mutwe ku bibazo yasigiwe no gukoresha ibiyobyabwenge.
Moses Turahirwa waburanye yemera bimwe mu bigize ibyaha ashinjwa, mu bujurire yaburanye tariki 16 Werurwe, yemereye Urukiko ko yanyoye ikiyobyabwenge cy’urumogi, ariko ko inshuro zose yakinyoye yabaga ari mu mahanga mu Bihugu byemewe gukoresha ibyo biyobyabwenge
Ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, Moses yashinjwaga ibishingiye ku ifoto yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaza ko yemerewe ko muri pasiporo ye handikwa ko ari igitsinagore.
Mu kuburana, uregwa yavuze ko icyo yakoze ari uguhindura iriya foto hakoreshejwe imbuga nkoranyambaga, ariko ko umwimerere w’iriya Pasiporo atigeze awuhindura.
Uregwa yavugaga ko ntahandi iyo foto yakoreshejwe ahubwo ko ari ku mbuga nkoranyambaga, bityo ko ntacyaha cyo guhindura inyandiko yakoze.
Moses Turahirwa kandi, uretse iki gihano cy’imyaka itatu cyagumishijweho n’Urukiko Rukuru, yanakatiwe igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe, mu rundi rubanza na rwo yahamijwemo ibyaha bifitanye isano no gukoresha ibiyobyabwenge.