Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, (AVEGA Agahozo) Mukarugema Alphonsine yavuze ko bashimira uburyo Igihugu cyababaye hafi nyuma yo gupfakara ariko by’umwihariko uburyo ubuyobozi bwabashije kumara imyaka irenga 30 mu mahoro n’umudendezo kuva cyabona Ubwigenge.
Ibyo byavugiwe mu biganiro ngarukamwaka abagize AVEGA Agahozo mu gihugu hose bakora ku bumwe n’ubudaheranwa bibanziriza igihe cyo kwibuka. Ni ibiganiro byabereye muri buri Ntara n’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa 27 Werurwe 2026.
I Kigali byabereye mu Biro by’Akarere ka Gasabo ari naho hari hari abayobozi bakuru b’uwo muryango n’abandi mu zindi nzego.
Abanyamuryango b’iryo shyirahamwe batanze ubuhamya bagaragaje uburyo Jenoside yabasize ntaho bari ku buryo hari n’abagiraga ibitekerezo bibi byo kwanga ubuzima ariko ubu ayo mateka babashije kuyasiga inyuma.
Zihinjishi Monique warokokeye i Remera mu Mujyi wa Kigali ariko agapfakazwa na Jenoside yakorewe Abatutsi yavuze ko igihagarikwa bitaboroheye kuko batotezwaga bikiyongeraho ku mitima ikomeretse bari bafite bakumva nta ho bari.
Ati “Jenoside yadusigiye abana b’imfubyi n’imitima ikomeretse. Naragendaga ngakubitwa nagira ntya ntambutse nkumva umuntu ankubise urushyi ngo wowe ndakuzi uri Umututsikazi. Ubu nta muntu wamvuga ngenda nakandagira nkumva nkomeye kuko dufite Igihugu gifite ubuyobozi. Ubu turidegembya tukajya kwa muganga nta nkomyi kera twaranabitinyaga bamwe tukaba twabyarira no mu rugo.”
Perezida wa AVEGA Agahozo, Mukarugema yavuze ko ubudaheranwa bwabo bushingiye ku kuba ubuyobozi bwarababaye hafi by’umwihariko Madamu Jeannette Kagame wagiye abaha ubufasha buraho mu ngeri zinyuranye.
Yagaragaje ko ariko iruhande rwo kubitaho Igihugu cyanabashije kubaka amahoro n’umutekano birambye biba uwa mbere mu mateka yacyo kuva cyabona Ubwigenge.
Ati “Duhora dushima Inkotanyi zahagaritse Jenoside. Ariko ikindi gikomeye zakoze ni uko kuva u Rwanda rwabona Ubwigenge ari ubwa mbere rumaze imyaka irenga 30 rufite amahoro n’umudendezo. Nta kindi gihe iyo myaka yigize ishira abantu badatwikiwe, batishwe ngo abandi basenyerwe. Murabyibuka mu 1959, mu 1973 no kuri kurangiza mu 1994.”
Uwo muyobozi yongeyeho ko ibyo biganiro ngarukamwaka bigamije kubaka abanyamuryango ngo babakomeze bigabanye ibibazo by’ihungabana mu gihe cyo kwibuka kandi ko bigenda bitanga umusaruro, icyakora agaragaza ko hakiri imbogamizi y’amikoro yo gukemura ibibazo birimo ibyo kubakira abafite inzu zishaje cyangwa kuzisana.
Umuyobozi ushinzwe Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ubudaheranwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Uwera Kayumba Alice yijeje abo banyamuryango ko nta kizongera kubahungabanya bafite u Rwanda.
Yagaragaje kandi ko kuba igipimo cy’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda kigenda kizamuka ari intambwe nziza ariko nanone ko badakwiye kwibagirwa ko hari ibitaranoga neza ariko ko bakwiye gukomera ntibizongere kubakomeretsa.
Ati “Haracyari ibibangamiye imibereho y’Abanyarwanda birimo ihungabana. Harimo kandi n’abagororwa bari gusoza ibihano bya Jenoside yakorewe Abatutsi harimo abagore n’abagabo ariko ntimukwiye kugira ubwoba bwo kuzabana na bo twabahaye inyigisho zihagije.”
Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’Ubuzima bwo mu Mutwe muri RBC, Dr. Gishoma Darius yavuze ko ikigaragaza ko habaye ubudaheranwa by’umwihariko ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ari uko ibyo banyuzemo byashoboraga gutuma hari abata umutwe bakaba nk’abasazi ariko babashije gufashwa ubuzima burakomeza nubwo bitakemuka burundu.
Umuryango AVEGA Agahozo ugishingwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi wari ugizwe n’abapfakazi 25.000 ariko ubu hasigaye 19.000 kuko abandi bagiye bitaba Imana.

