Mu nama Mpuzamahanga ihuje abasaga 200 yateguwe n’Ihuriro ry’Abasemuzi b’Ururimi rw’Amarenga muri Afurika ku bufatanye n’abo mu Rwanda, abayitabiriye bifuje ko gahunda y’uko mu mashuri yose higishwamo ururimi rw’Amarenga yakwihutishwa, kugira ngo bifashe kurushaho abana bato kujya basoza amashuri bazi neza kwisomera, kwandika no kuvuga badategwa ibigendanye n’urwo rurimi.
Ni Inama Mpuzamahanga izwi nka AFSLI 2026 Conference, yateraniye mu Rwanda kuri uyu wa 23 Werurwe 2026 ihuje abashinzwe gusemura Ururimi rw’Amarenga baturutse mu mpande zitandukanye z’Isi, hamwe n’abafite Ubumuga bwo kutumva no kutavuga bahagarariye abandi,.
Ni Inama ifite intego yo gufasha no guharanira ko Ururimi rw’Amarenga rwahabwa agaciro kurushaho, kugira ngo abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga cyangwa se ubukomatanyije babashe gusabana na bagenzi babo batabufite mu buryo bworoshye.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abasemuzi b’Ururimi rw’Amarenga mu Rwanda Musabyimana Josepph, avuga ko ari inama yaje icyenewe na benshi cyane ko ari ubwa mbere ibereye Rwanda.
Agira ati “ Ni Inama ije ikenewe cyane, ko twari twarakomeje kuyitegerazanya ubushake bwinshi, bitewe ahanini n’uko ari ubwa mbere ibereye mu Rwanda.
Ni Inama yateguwe rero n’Ihuriro Nyafurika ry’abasemuzi b’Ururimi rw’Amarenga bafatanyije n’Ihuriro ry’u Rwanda ari naryo ryayakiriye, hakaba kandi haratumiwemo n’abandi bo ku migabane itandukanye y’Isi.

Bwana Musabyimana Joseph Umuyobozi mukuru w’Ihuriro ry’Abasemuzi b’Indimi z’Amarenga mu Rwanda
Muri rusange iyi nama ikaba igamije gukomeza gushyigikira no gushimangira ko Ururimi rw’Amaregna rwakomeza guhabwa agaciro muri za Leta zitandukanye zo muri Afurika, no gukorera Ubuvugizi abafite Ubumuga bwo kutavuga no kutumva, kugira ngo abakoresha urwo rurimi babe benshi, bityo nibajya gushaka Serivise bayibone mu buryo bwihuse, cyane ko bazaba bavuga bakabasha kumvikana.
Bwana Joseph Musabyimana, avuga ko bizera badashidikanya ko ibyemezo biri bufatirwemo bizagezwa kuri za Leta zitandukanye, kugira ngo Abayobozi bakuru bumve kandi barusheho guha agaciro Ururimi rw’Amarenga, hanashakwe kandi uburyo rwashyirwa muri gahunda y’indimi zindi zikoreshwa mu bihugu, bityo abana bakarwiga kuva mu mashuri Abanza kugeza muri za Kaminuza ndetse no mu nzego z’ubuyobozi bwa Leta n’Abikorera naho rugakoreshwa.
Ku urundi ruhande avuga ko bashimira Leta y’u Rwanda uburyo hashyizweho Politike ihamye yo gushyigikira no guteza imbere abafite ubumuga hashyirwaho inzego zibahagarariye, kuva mu nzego z’ibanze kugeza ku urwego rw’igihugu kandi bagafashwa kubona no kugerwaho na Serivisi bifuza.
Avuga ko muri rusange Umwuga w’Ubusemuzi bw’Indimi z’Amarenga rwakagombye gufatwa nk’indi myuga isanzwe, ari nayo mpamvu hariho Ihuriro Nyafurika rihuza Abanyafurika bakora uwo mwuga, mu Rwanda no ku isi hose muri rusange.
Yishimira ko abantu benshi bamaze kumenya uwo mwuga no kuwukunda cyane ko utuma ahanini ubasha kubahuza n’abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva, n’abafite Ubukomatanyije bigatuma babasha kumva ibibazo byabo no gusabana nabo.

Ku birebana n’abafite Ubumuga bwo kutavuga no kutumva, avuga ko mu Rwanda habarurwa abasaga ibihumbi 70, bose ngo bakeneye kwiga, kwigishwa no gukora imirimo itandukanye nk’abandi bose cyane ko harimo n’ababifitiye ubushobozi.
Kimwe na Bwana Joseph Musabyimana, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’urugaga Nyarwanda rw’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga Alain Mutabazi avuga ko abafite ubu bumuga bifuza ko Ururimi rw’Amarenga ruhabwa agaciro kurushaho, ku buryo no mu cyaro barwigishwa kugira ngo bajye boroherwa mu gushaka ibyangombwa, kubona Serivise zo kwa muganga, mu butabera n’ahandi hose bibarushya kumvikana n’abo baba bakeneye ko babafasha.
Agira ati “ turasaba Leta n’abakora Amategeko, kwemeza nta gutinda ko Ururimi rw’Amarenga rwemerwa mu ndimi z’indi zikoreshwa zemewe n’amategeko, cyane ko nk’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga harimo abafite ubushobozi muri byinshi, cyakora bakazitirwa no kutabasha gushyikirana n’abandi, bitewe n’uko baba badashobora kuvugana no kumvikana.
Ikindi navuga ni uko dufite benshi bafite ubwo bumuga bazi gutwara Ibinyabiziga ariko bikaba bitemewe n’amategeko nabyo bikaba imbogamizi. Bityo tukizera ko ururimi rw’amarenga, igihe cyose rwaba rugiye mu itegeko, ko rugomba gukoreshwa, ko hari byinshi ryagena riborohereza, harimo no gutwara Ibinyabiziga.
Ni muri urwo rwego kimwe na bagenzi be, yizera ko iyi nama mpuzamhanga batumiwemo, izasozwa itanze Umusaruro ugaragara wo gufasha no kwita ku Ururimi rw’Amarenga n’abafite Ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ari Inama yitabiriwe n’abo mu nzego nkuru za Leta zifata ibyemezo nka MINALOC, MINEDUC,MINISANTE n’abandi benshi, bityo akizera adashidikanya ko Ijwi ryabo rizagera hejuru, maze icyifuzo cy’uko Ururimi rw’Amarenga rutangira kwigishwa mu mashuri no gukoreshwa mu nzego bwite za Leta no mu bikorera bigashyirwa mu bikorwa.
Uretse abitabiriye Inama mpuzamahanga bari ku Urwego rw’Afurika, u Rwanda ndetse no ku isi, bamwe mu bafite Ubumuga bwo kutumva no kutabona bakora Ubukorikori, baje kwerekana ubuhanga bafite bigaragaza ko n’ufite ubumuga ashoboye gukora akagera kuri byinshi.

Abaturutse Impande n’impande mu bihugu bitandukanye bitabiriye Inama mpuzamahanga y’Abasemuzi b’Indimi z’Amarenga
Nahimana Prince akora kandi agacuruza Imitako y’Ubugeni itandukanye. Avuga ko yakoreye amahugurwa yabyo mu bihugu bitandukanye, kubera izo mpamvu akaba amaze kugera kuri byinshi yishimira, cyane ko atari wenyine afite bagenzi be bagera kuri 12 bakorana bose babigize umwuga, Isoko bafite rikaba rimaze kwaguka.
Agira ti “ ndasaba bagenzi bacu bafite ubumuga kutitinya bagahaguruka bakiga ndetse bakumva ko n’ubwo bwose bafite Ubumuga ko nabo bashoboye, bityo bakaba bagomba kwiga byaba byiza bakiga imyuga n’Ikoranabuhanga, kugira ngo babonereho guhanga Imirimo aho kugira ngo basabirize, babe aribo batanga akazi ku bafite Ubumuga n’abatabufite.”
Kimwe n’Abayobozi bayoboye inama bose bifuje ko ururimi rw’Amarenga rwarushaho gutezwa imbere no guhabwa agaciro hose, Nahimana Prince avuga ko n’ubwo bwose bakora bakanacuruza Ibihangano ko hakiriho ingorane zo kutumvikana n’abaza babagana baje kubahahira, bityo asaba ko Ururimi rw’Amarenga rwigishwa abantu bose.

Nahimana prince afite Ubumuga bwo kutumva no kutavuga ariko ni Umunyabukorikori ukomeye
Inama mpuzamahahanga y’Abakora umwuga w’Ubusemuzi bw’Ururimi rw’Amarenga AFSLI 2026 Conference, ni ubwa mbere ibereye mu Rwanda.
Abayitabiriye muri rusange, barizera badashidikanya izasozwa habonetse ibisubizo byinshi bigendanye no guharanira ko Ururimi rw’Amarenga rwakomeza kwitabwaho no gutezwa imbere kandi abarusemura nabo, bakitabwaho uko bikwiriye, cyane ko bafite akazi kenshi ko guhuza Abafite Ubumuga bwo kutumva no kutavuga n’abandi batabufite bo mu byiciro n’Inzego zitandukanye.
ANDI MAFOTO



