Nyuma y’imyaka 18, AS Kigali WFC yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’Abagore inshuro 12, yamanutse mu Cyiciro cya Kabiri mu gihe habura umukino umwe ngo FERWAFA Women’s Super League ya 2025/26 irangire.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Werurwe 2026, ni bwo iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali yanganyije na Inyemera WFC igitego 1-1, mu mukino w’Umunsi wa 21 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.
Inyemera WFC yari yakiriye uyu mukino, yagoye cyane AS Kigali WFC birangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1, byatumye AS Kigali WFC igira amanota 13 ku mwanya wa 11, irushwa amanota ane na Forever WFC ya 10 n’amanota 17.
AS Kigali WFC yamanukanye na Nyagatare WFC yatsinzwe na Bugesera FC ibitego 2-1. Iyi kipe yo mu Karere ka Nyagatare yamanutse nta nota na rimwe ifite nubwo hakibura umukino umwe uzayihuza na AS Kigali WFC zizamanukana.
AS Kigali yamanutse muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Bagore, yagize umwaka mubi wa 2025/26, aho yatakaje abakinnyi benshi ndetse n’abari abatoza bayo.
Umwaka w’imikino wa 2025/26 watangiye iy’ikipe igarura Mukamusonera Théogènie nk’umutoza mushya, asimbuye Bizumuremyi Radjab wari wamaze kwerekeza mu Ikipe ya Rutsiro FC ikina Icyiciro cya Mbere mu Bagabo.
Muri Gashyantare, Mukamusonera yasimbuwe na Mubumbyi Adolphe ‘Igor’ wari umwungirije, ariko akazi karamunanira kuko mu kwezi kumwe amaze yatoje imikino itanu ayikuramo amanota abiri gusa.
Mu myaka 18 yari imaze mu Cyiciro cya Mbere, ni yo ifite amateka yo kuba ifite ibikombe byinshi kuko yabitwaye inshuro 12.

AS Kigali WFC yamanutse mu Cyiciro cya Kabiri nyuma yo gutandukana n’abakinnyi benshi bayihesheje ibikombe

AS Kigali WFC isigayemo abakinnyi biganjemo abakiri bato