Home AmakuruUrubyiruko rwa FPR Inkotanyi rwaganiriye ku kubaka u Rwanda

Urubyiruko rwa FPR Inkotanyi rwaganiriye ku kubaka u Rwanda

by Igisabo News
0 comments

Urubyiruko rwitabiriye Inama Nkuru ya Gatandatu y’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi, rwaganiriye ku kubaka u Rwanda rwifuzwa n’Abanyarwanda kandi rubigizemo uruhare. Bikazagerwaho binyuze mu guhanga imirimo, kugira ubuzima bwiza ndetse no gusigasira umuco n’ururimi rw’Ikinyarwanda.

Ikiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Rubyiruko, twubake u Rwanda twifuza”, cyatanzwe na Rwiyemezamirimo Benurugo Cesar, Umuganga mu bitaro bya Kabgayi Dr. Eden Gatesi na Rwagasani Braddock Le Sage, Umwanditsi akaba n’Umuyobozi w’Umuryango “BENIRAGE”.

Benurugo Cesar agaragaza ko amahirwe ⁠Igihugu giha urubyiruko akwiye kurutera imbaraga zo gukomeza gukora cyane no kwiteza imbere. Yavuze kandi ko guhanga umurimo bisaba igitekerezo gusa, ariko kugera ku ntego bigasaba imbaraga no kudacika intege.

Ibi abihuriraho na Dr. Eden Gatesi uvuga ko ubuzima ari bwo shingiro ry’iterambere ry’Igihugu. Ashishikariza urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, ibigare biganisha mu mico itari myiza, ndetse no kugira isuku y’imbere mu mubiri no hanze.

Rwiyemezamirimo akaba n’Umwanditsi, Rwagasani Braddock Le Sage, yavuze ko urubyiruko ari rwo maboko y’ahazaza h’u Rwanda kandi ubuzima bwiza bwarwo ari yo zahabu y’Igihugu. Kuri we, urubyiruko rw’uyu munsi ngo ni rwo ruzabyarira u Rwanda, amaboko y’ejo hazaza, bityo ko rugomba kwirinda ibiyobyabwenge kuko umubiri byagiyemo, uwakoze ibikorwa bibi, udashobora kubyara umuntu muzima.

Ati: “Urubyiruko mwebwe imbere muri mwe harimo imbuto z’u Rwanda. Mu rubyiruko uyu munsi ni twe tuzabyara abakurikira, ni ho habitse ingabo, abayobozi, abaganga, abantu bose dutekereje babitse muri twe abakiri bato. Nta handi hantu tuzakura Abanyarwanda uretse muri twebwe.”

Rwagasani Braddock Sage yabwiye urubyiruko ko guterwa ishema no kuvanga ururimi rwacu n’izindi ndimi bidakwiye kuko bituma rutakaza umwimerere warwo. Yashimangiye ko urubyiruko u Rwanda rwifuza ari uruteza imbere ururimi rwabo rw’Ikinyarwanda.

Uwihanganye Jean de Dieu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo wakurikiye ikiganiro cyatanzwe n’urubyiruko ku kubaka u Rwanda rwifuzwa n’Abanyarwanda, we yatanze ubutumwa bwerekeye isuku. Yavuze ko yigeze kugenda mu modoka itwara abagenzi mu buryo rusange Kigali-Huye, irimo umuntu ukiri urubyiruko utakarabye, afite impumuro ibangamira abari mu modoka, asaba urubyiruko kugira isuku.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera we yagarutse ku kibazo cy’ibiyobyabwenge birimo inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge kandi gikomeje kugira ingaruka ku buzima bw’Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko, arusaba kubigendera kure.

Atangiza Inama Nkuru y’urugaga rw’Urubyiruko, Umuyobozi Mukuru wungirije w’Umuryango FPR Inkotanyi, Uwimana Consolée, yasabye urubyiruko guhagurukira guhanga ibishya bikemura ibibazo bibangamiye Abanyarwanda no gufata iya mbere mu kubaka imibereho myiza y’Abaturage no guteza imbere Igihugu muri rusange.

Yibukije kandi ko bagomba kuba ku isonga mu kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ubusinzi n’izindi ngeso mbi zose zangiza ubuzima bwabo kandi zikaba na bimwe mu bigize ibyaha bishyira mu kaga ubuzima bw’ejo hazaza.

Rwagasani Braddock Le Sage, Umwanditsi akaba n’Umuyobozi w’Umuryango BENIRAGE
Benurugo Cesar, Rwiyemezamirimo
Dr. Eden Gatesi, Umuganga mu bitaro bya Kabgayi

You may also like

Leave a Comment