Urukiko rw’Ikirenga rwatangiye kuburanisha mu mizi, urubanza rwa Ingabire Victoire Umuhoza agaragaza ko ingingo ya 106 y’itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha inyuranye n’ibiteganywa na zimwe mu ngingo z’Itegeko Nshinga. Urubanza rwaranzwe n’impaka nyinshi hagati ya Ingabire Victoire n’Intumwa ya Leta yatumijwe ngo itange ibitekerezo kuri iyo ngingo yarezwe.
Iyo ngingo ya 106 y’itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha ni yo yashingiweho n’Urukiko Rukuru ruhamagaza Ingabire Victoire ndetse bimuviramo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Ingingo 106 igaragaza ko iyo urukiko rusanze hari impamvu zatuma hakekwa abandi bantu kuba barabaye abafatanyacyaha cyangwa se ari ibyitso by’ukurikiranyweho icyaha, rubahamagaza kugira ngo bagire ibisobanuro batanga muri urwo rubanza.
Ikomeza yerekana ko iyo urukiko rumaze kubaza abahamagawe mu rubanza, rugasanga nta bimenyetso bituma bakekwaho icyaha, rufata icyemezo cyo gukomeza iburanisha batongeye guhamagarwa.
Iyo rusanze ibisobanuro batanze bidahagije kandi urukiko rugasanga hari ibimenyetso bibashinja icyaha, rutegeka Ubushinjacyaha gukora iperereza buhereye ku byagaragajwe mu iburanisha.
Ingabire Victoire Umuhoza yasobanuye ko kuba urukiko ruhamagaza umuntu nk’icyitso cyangwa umufatanyacyaha byerekana ko wa muntu ataba agifatwa nk’umwere.

Yasobanuye ko kuba umucamanza ashobora gutumiza umuntu, agasesengura imvugo yamubwiye, usanga yinjiye mu zindi nshingano z’Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha.
Ati “Umucamanza yaguhamagaje nk’icyitso cyangwa umufatanyacyaha, ukisobanura, atanyurwa n’ibisobanuro wamuhaye, akajya gusuzuma neza ibyo wamuhaye bivuze ko aho ari gukora igikorwa cy’ubugenzacyaha, yategetse ko ukorwaho iperereza, hanyuma akaba ari na we uzagucira urubanza ese uwo muntu azaguha ubutabera buboneye?”
Me Bikotwa Bruce uri mu bunganira Ingabire, yavuze ko icyo cyemezo cyica ihame ry’uko umuntu ahabwa ubutabera buboneye, kuko usanga umuntu yamaze gucirwa urubanza ataranisobanura.
Yasobanuye ko ingingo ya 106 y’itegeko ry’imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha, inyuranyije n’Itegeko Nshinga.
Me Gashema Félicien yasobanuye ko iyo ngingo iteza urujijo bityo ikwiye gukurwaho kuko abantu bose bafatwa kimwe imbere y’amategeko bijyanye n’ibiteganywa n’itegeko Nshinga.
Uhagarariye Leta muri uru rubanza, Me Kabibi Speciose, yasobanuye ko iyo ngingo ishimangira ihame ry’ubutabera buboneye ku buryo abantu bose bagize uruhare mu ikorwa ry’icyaha babihanirwa.
Yibukije ko mu manza nshinjabyaha, umucamanza aba ashobora kwishakira ibimenyetso no mu gihe abagombaga kubimushyikiriza batabitanze ariko ko ategeka Ubushinjacyaha gukora iperereza kuko ari rwo rwego rubifite mu nshingano.
Yashimangiye ko kuba Itegeko rivuga ko Urukiko rutegeka Ubushinjacyaha gukora iperereza, nta kibazo kirimo kuko bufite inshingano yo gushaka ibimenyetso bishinja cyangwa ibishinjura.
Yavuze ko Ubushinjacyaha bugaragaje ibimenyetso bishinjura uwahamagajwe n’Urukiko, atahanwa kandi bigaragara ko nta ruhare yagize mu ikorwa ry’icyaha.
Impaka ku ikurwaho ry’iyi ngingo
Ingabire Victoire Umuhoza, yatanze ikirego agaragaza ko ingingo 106 yerekeye imiburanirishirize y’imanza nshinjabyaha itandukanye n’ibiteganywa n’Itegeko Nshinga mu ngingo zirimo iya 29 agace ka b, 61 n’izindi, asaba ko yakurwaho
Yavuze ko ihame ry’uko inzego z’ubutabera zigomba kwigenga ritaba ryubahirijwe kuko umucamanza adakwiye kuba umugenzacyaha n’umushinjacyaha.
Yasobanuye ko umucamanza afite ubwinyagamburiro bwo gushaka ibimenyetso bitatanzwe n’Ubushinjacyaha bityo ko adakwiye gukoresha iyo ngingo ya 106.
Yabwiye Urukiko rw’Ikirenga ko bikwiye guca umuco wo kudahana ariko hadahonyorwa itegeko Nshinga, agasaba ko ingingo ya 106 y’itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha yavanwaho.
Yanavuze ko Itegeko Nshinga risobanura ko inzego z’ubutabera zuzuzanya ariko ko gukoresha ijambo gutegeka biba bisobanuye ko nta kuzuzanya birimo ahubwo urwego rumwe rutegeka urundi kandi umushinjacyaha ataba agifite ubwinyagamburiro.
Ati “Mu bushishozi bwanyu mwazategeka ko iyo ngingo ya 106 ikurwaho.”
Abanyamategeko bamwunganira na bo bagaragaje ko iyo ngingo ivuyeho byatanga umurongo uhamye w’ubutabera kuko kugumaho kwayo bitanga icyuho aho urwego runaka rw’ubutegetsi rwaba rusumba urundi kandi zigomba kuzuzanya.
Me Gashema Felecien yasobanuye ko umucamanza afite ububasha bwo gushaka ibimenyetso bitatanzwe n’Ubushinjacyaha bityo ko atakwitwaza ko nta tegeko rihari mu gihe iyo ngingo yaba ivuyeho.
Yasobanuye ko bidakwiye ko Urukiko rutegeka Ubushinjacyaha gukora iperereza kandi ari inzego ebyiri zikwiye kuba zigenga.
Yerekanye ko Itegeko riha ububasha Minisitiri w’Ubutabera gutegeka Umushinjacyaha Mukuru gukora iperereza cyangwa kurihagarika, bityo ko iyo ya 106 yambura ububasha Minisitiri w’Ubutabera.
Me Bikotwa Bruce na Gatera Gashabana na bo bashimangiye ko iyo ngingo yakurwaho kuko bigaragara ko inyuranyije n’Itegeko Nshinga.
Leta yo igaragaza ko buri rwego rwigenga ariko ko iyo ngingo yifashishwa mu gihe byagaragara ko hari urwego rutubahirije inshingano zarwo, cyangwa rwirengagije nkana kuzuzuza.
Me Kabibi yasobanuye kandi ko iyo ngingo iha uburengazira umucamanza iyo hari ibimenyetso bifatika bituma hari umuntu ukekwaho icyaha.
Ati “Umucamanza ntabwo yabibona ngo ahumirize ngo ni uko bitazanywe n’ubushinjacyaha, nubwo bitagaragaye muri cya gihe cy’iperereza. Urukiko ruhumirije byaba atari ubutabera bunoze.”
Yasobanuye ko kuba Urukiko nk’igicumbi cy’ubutabera rwategeka Ubushinjacyaha gukora iperereza nta kibazo kirimo kandi ko atari ukwivanga mu nshingano ahubwo ari ukwibutsa mu gihe rubona ko hari ibitakozwe uko bikwiye.

Yanibukije ko gukora iperereza bitavuze ikurikiranacyaha kuko Ubushinjacyaha butegetswe gushaka ibimenyetso bishinja n’ibishinjura.
Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Justice Hitiyaremye Alphonse, yabajije uko byagenda iyo ngingo ikuweho mu gihe Urukiko rwabona ko hari undi muntu utari mu barezwe ibimenyetso bigaragaza ko ashobora kuba icyitso cyangwa umufatanyacyaha.
Ingabire Victoire n’abamwunganira bagaragaje ko nta cyuho cyabaho ahubwo hari andi mategeko aha umucamanza ububasha kandi ko ari yo yakwifashishwa ariko hatabayeho kwica nkana Itegeko Nshinga.
Nyuma y’impaka ndende, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla yapfundikiye iburanisha, atangaza ko icyemezo cy’Urukiko kizasomwa ku wa 27 Werurwe 2026, Saa Yine za mugitondo.