Gahungu Lambert w’imyaka 30 ari mu rubyiruko rwiyemeje gushaka ibisubizo ku bushomeri n’ibibazo byugarije isoko ry’umurimo, abinyujije mu bushakashatsi bukoresha ikoranabuhanga no guhanga udushya bivamo no guhanga imirimo.
Uyu rwiyemezamirimo washinze ikigo Tajyire Group, gikora ubucuruzi bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga mu Mujyi wa Kigali, avuga ko ibikorwa bye bigamije gushyigikira politiki ya Leta igamije guteza imbere ubukungu n’ubucuruzi, kwihangira imirimo, no guteza imbere udushya. Nk’uko abitangaza, iki kigo kimaze gutanga akazi ku bantu barenga 1000.
Nyuma y’amezi agera kuri atanu atangije ishuri ryigisha gukanika telefone n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga, Gahungu aherutse gufungura icyumba cyihariye kizajya gikorerwamo ubushakashatsi n’abo banyeshuri. Icyo cyumba kigamije kubafasha guhanga udushya no kubyaza umusaruro ibyo bamenye.

Ibi bije mu gihe Leta y’u Rwanda yashyizeho politiki igamije guteza imbere ba rwiyemezamirimo bato n’udushya, hagamijwe guhindura ubukungu bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga. Iyi politiki ishyira imbaraga mu gushyigikira ibigo bito n’ibiciriritse (MSMEs), guteza imbere kwihangira imirimo no guteza imbere ibisubizo bishya bishobora gukemura ibibazo biri ku isoko.
Mu rwego rwo gushyigikira uwo murongo, Gahungu avuga ko yibanze cyane ku guhugura urubyiruko, cyane cyane binyuze mu bigo by’ikoranabuhanga n’amashuri y’imyuga (TVET), kugira ngo rubashe guhatana ku isoko ry’umurimo rigezweho.
Agaruka ku ngamba yafashe mu guhangana n’ibibazo byugarije isoko ry’umurimo, yagize ati:
“Twafunguye ishuri ryigisha ibyo dukorera ku isoko, ariko ubu twongeyeho icyumba cy’ubushakashatsi. Ibyo byose tubihuriza hamwe kugira ngo tugabanye ibibazo byari bihari mu myaka yashize.”
Gahungu anagaragaza ko kimwe mu bibazo bikomeye Afurika ihura na byo ari ukutabyaza umusaruro udushya twaho, ahubwo igakoresha cyane twahangiwe ku yindi migabane, nyamara ifite ubushobozi bwo kwihangira ibisubizo byayo.
Ati: “Muri Afurika ntabwo duhanga udushya ngo tubashe no kuducuruza, ariko hano tuzajya duhanga udushya, tubikorere hano, tunabicururize ku isoko ryacu.”
Mu bihe bitandukanye, Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yakomeje gushishikariza urubyiruko guhanga ikoranabuhanga rifasha Afurika, aho guteza imbere iry’ahandi.

Mu mwaka ushize, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, ubwo yari mu gikorwa kigamije gutoza urubyiruko kuba abayobozi b’ejo hazaza no guteza imbere udushya, yasabye urubyiruko gutinyuka rukoresha ikoranabuhanga mu guhanga ibisubizo bishya.
Hari kandi n’ibiganiro by’urubyiruko byiswe Africa Expects Youth Series byabaye mu myaka ine ishize, aho Ingabire yabwiye ababyitabiriye ko ikoranabuhanga atari iry’abaherwe gusa, ahubwo ko Abanyafurika bakwiye kuribyaza umusaruro. Yagize ati:
“Ikoranabuhanga ntabwo ari iry’abaherwe gusa. Twakabaye twibaza icyo twakwikorera aho kwibaza icyo turi gukorera Afurika, kuko Afurika ni twe. Dukeneye kuva mu cyiciro cy’abakoresha ikoranabuhanga tukajya mu cyiciro cyo gukora iryacu tukanariteza imbere.”
Kugeza ubu, urubyiruko rwinjira mu rwego rw’ikoranabuhanga rukomeje kwiyongera, rufashwa n’imishinga itandukanye ya Leta n’abafatanyabikorwa. Muri iyo gahunda harimo n’ikorwa ry’itegurwa ry’inzobere zigera ku bihumbi 20 mu ikoranabuhanga binyuze mu mushinga wa Digital Talent Program (DTP).

