buyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko inzira yihariye y’abakora imyitozo ngororamubiri yo kwiruka no kugenda n’amaguru iherereye i Nyarutarama mu Karere ka Gasabo, igiye kuba ifunze by’agateganyo mu gihe cy’iminsi irindwi.
Itangazo rivuga ku ifungwa ry’uyu muhanda, ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Kane tariki 19 Gashyantare, “bumenyesha abakoresha inzira yihariye y’abakora siporo yo kwiruka no kugenda n’amaguru izengurutse ikibuga cya Golf cya Nyarutarama ko, guhera ku wa Catanu tariki ya 20/02/2026 kugeza ku wa Catanu tariki ya 27/02/2026, izaba ifunze by’agateganyo.”
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, buvuga ko iyi nzira izaba ifunze muri kiriya gihe cy’icyumweru “kubera imirimo yo kuyisana izaba iri gukorwa“
Ifungwa ry’iyi nzira rizakorwa mu byiciro, aho kuva tariki ya 20 kugeza ku ya 23 Gashyantare hazafungwa igice gihera ku Kiyaga cya Golf ya Nyarutarama kikagera kuri SoS.
Ni mu gihe guhera tariki ya 24 kugeza ku ya 27 Gashyantare 2026 hazafungwa igice gihera kuri SoS kugera kuri TV1.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bukavuga ko abasanzwe bakoresha iyi nzira bakora imyitozo ngororamubiri “muri icyo gihe, baragirwa inama yo kwifashisha igice kizaba gifunguye cyangwa gukoresha inzira yatunganyijwe yo kuri round-about ya Kimihurura hafi ya Primature.”
Uyu muhanda urimo tapi wubatswe mu mwaka wa 2023 mu rwego rwo gufasha abantu kubona aho bakorera siporo byumwihariko iyo kwiruka ku maguru.