Ibi ni ibigarukwaho na Perezida wa Federasiyo y’Umukino w’Intoki wa Handball mu Rwanda “FERWAHAND” Alfred Twahirwa, nyuma y’isozwa ry’amarushanwa ku rwego rwa Afurika, CANHandball 2026 Rwanda yasojwe kuwa 31 Mutarama 2026, Ikipe ya Misiri “Egypt” ikegukana igikombe, u Rwanda rukaza ku mwanya wa 12.
Bwana Alfred Twahirwa, avuga ko muri rusange bishimiye uburyo irushanwa ryateguwe rikanasozwa neza hatanzwe ibikombe mu mutekano ntagereranwa u Rwanda rusanganywe, ibyo bikaba byaratumye abashyitsi bari baturuse mu bihugu bitandukanye bataha banyuzwe.
Agira ati “hasojwe amarushanwa Nyafurika y’Umukino wa Handball yaberaga mu gihugu cyacu kuva kuwa 21 kugeza kuwa 31 mutarama 2026.”

Bwana Twahirwa Alfred Perezida wa Federasiyo y’Umukino wa Handball mu Rwanda
Ni irushanwa ryari ribaye ku nshuro yaryo ya 27 hagamijwe ahanini guhatanira igikombe no kubona amakipe 5 azahagararira umugabane mu guhatanira icyo rwego rw’Isi. Twabiteguye neza rero, bisoza neza uko byifuzwaga, u Rwanda rukaba rwarahungukiye byinshi byo kwishimirwa, n’ubwo bwose tutaje mu myanya ya mbere ariko hari byinshi twabashije kwiga.”
Avuga ko nta watinda ku mwanya wa 12 u Rwanda rwabonye cyane ko n’ubwo bwose ari ubwa kabiri rwitabiriye amarushanwa y’ Afurika, hari abagiyeyo inshuro zirenga 20 bakiri mu myanya ya nyuma. Bityo kuba u Rwanda bwa mbere rwarabaye urwa 14, ubu rukaba ari urwa 12 ngo mu bihe bitaha nta kabuza ko ruzaza mu myanya ya mbere.
Ku rundi ruhande avuga ko Handball mu Rwanda, iri kugenda itera imbere cyane ko hamaze kuboneka umutoza ubizobereye, Ibikorwaremezo bikaba biri kugenda byiyongera, ahasigaye bakaba ngo bagiye gukaza imyitozo no kujya bitabira amarushanwa menshi ashoboka, mu rwego rwo kongerera abakinnyi imbaraga no kugira ngo barusheho kugira ubumenyi n’ubunararibonye buhagije.

Ikipe y’Igihugu y’Umukino wa Handball yasoje ari iya 12
Ikindi Bwana Alfred Twahirwa avuga, ni uburyo bakinishije abanyarwanda bonyine batarinze kwiyambaza amahanga, bityo akizera adashidikanya ko no kuba bakiri bato kandi bafite imbaraga, nta kabuza uburyo bitwaye neza mu kibuga ngo bitanga icyizere gihagije cy’Umukino wa Handball y’u Rwanda mu bihe biri imbere.
Agira ati “Urubyiruko rwacu rwitwaye neza cyane, kuba mu myaka ibiri tubashije kujya imbere ho imyanya ibiri, tukaba mu Karere ari twe turi imbere, biratanga icyizere ko mu myak 10 iri imbere, nta kabuza tuzaba turi mu makipe atanu azitabra igikombe cy’Isi kandi nkurikije uburyo dushyigikiwe na Leta yacu tuzabigeraho.”
Asaba Abakinnyi b’ikipe y’igihugu, gukomeza imyitozo mu makipe yabo ku rwego rw’igihugu bikaba uko, cyane ko nta mwanya wo gupfusha ubusa uhari, kugira ngo na none kandi ubunararibonye bakuye mu irushanwa mpuzamahanga, bazabuhereho bakomeza kubaka ikipe ikomeye igomba kujya ihatana igatsinda amakipe.


Ikipe ya Misiri niyo yegukanye igikombe
Ashimira Leta y’u Rwanda biciye muri Minisiteri ya Siporo, uburyo babafashije gutegura irushanwa rigatangira rikanasozwa neza, abashyitsi bagataha banyuzwe.
Ashima uburyo Polisi n’izindi nzego zishinzwe umutekano babafashije mu gihe cyose cy’imikino, abantu bakaba barinjiraga nta muvundo kandi bagataha neza bisanzuye.
Aboneraho no gushima itangazamakuru ryamenyekanishije kurushaho irushanwa kuva mu ntangiriro kugera ku musozo, ku uburyo abantu batari bazi umukino wa Handball barushijeho kuwumenya no kuwukunda.
Irushanwa ry’Umukino w’Intoki wa Handball ku rwego rwa Afurika rimaze igihe ribera mu Rwanda, ni ku nshuro yaryo ya 27 ribaye, u Rwanda rukaba ari ubwa kabiri rwari rwitabiriye, aho rwegukanya umwanya wa 12, mu gihe ubushize rwari rwasoreje kuwa 14.

Abafana bari babukereye kuza gushyigikira Ikipe ya Handball y’u Rwanda
Irushanwa ryaberaga i Kigali igihugu cya Misiri (Egypt) kikaba aricyo cyegukanye igikombe, gitsinze ku mukino wa nyuma Tuniziya amanota 37 kuri 24, mugihe kandi umwanya wa 3 wegukanywe na Cap-vert itsinze Tunisia 29 kuri 23.
Ku rundi ruhande mu cyiciro cy’amakipe yahataniraga igikombe cya President “President Cup”, kuva ku mwanya wa 9 kugeza kuwa 16 ari naho u Rwanda rwari ruherereye kuko rutabashije kurenga amatsinda, igihugu cya Gabon nicyo cyakegukanye uwo mwanya gitsinze Cameroun.
Ni ukuvuga ko ikipe ya 9 ari Gabon, iya 10 ni Cameroun, iya 11 Congo Brazzaville, iya 12 ni u Rwanda, iya 13 ni Benin, iya 14 ni Zambia, iya 15 yabaye Kenya, mu gihe iya nyuma ya 16 ari Uganda.

Abafana bari babukereye kuza gushyigikira Ikipe ya Handball y’u Rwanda

Umutoza abwira abakinnyi uko bakwiriye kwitwara mu irushanwa

Abakinnyi n’abatoza ba Misiri bishimira kwegukana igikombe cya Handball ku mugabane w’Afurika
