Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yasabye abantu bafite abagororwa b’abagore mu magororero kwitabira kubasura no kubaba hafi kuko na bo ari abantu nk’abandi n’ubwo bari mu bihano.
Byagarutsweho na Minisitiri Uwimana Consolée mu kiganiro yagiranye na RBA ku mpamvu abagore bari mu igororero badasurwa ugereranyije n’abagabo.
Uyu muyobozi yasobanuye ko ubusanzwe mu miterere y’abagore n’abagabo iyo habayeho ikintu gisa n’ikibatandukanya abagore banamba ku bagabo babo ariko bagabo bo batabikozwa.
Ati “Buriya mu muryango bitewe n’uburere twahawe hari ukuntu umugore akurikira umugabo we ndetse akanamwihambiraho cyane, ariko iyo umugore agiye gato umugabo ahita amureka n’umuryango byose bikaba gutyo.”
Akomeza avuga ko iyi myumvire ikwiye guhinduka kuko abagore ari abantu nk’abandi na bo bakwiye kwitabwaho n’umuryango.
Ati “Ikibazo rero cy’abantu bari mu magororero ni ikibazo tuzi cyane ndetse dusaba abantu kugitindaho cyane kuko abagore na bo ni abantu baba bakeneye kwitabwaho n’umuryango, icyo kintu cyo kubabona cyaborohereza kuruhuka n’ubwo baba bari mu bihano ariko ni abantu nk’abandi.”
Ibi abivuze nyuma y’uko bigaragaye ko mu magororero yo mu Rwanda abagabo basurwa cyane kurusha abagore ndetse ko ibi ari ikibazo gihangayikishije aba bagore.
Umuvugizi w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora yagaragaje ko uku kudasurwa gutuma n’igororwa rigirana kuko abenshi usanga barihebye.
Ati “Usanga abana, abagore n’abantu bakoze ari bo baba bakeneye gusurwa cyane kurenza n’abandi, kuko nk’abagore baba bakeneye kumenya uko abana bameze n’umuryango muri rusange. Iyo bidakozwe rero natwe ntibitworohera kubagorora akaba ariyo mpamvu dusaba ko aba bantu na bo basurwa.”
Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu yasanze abagororwa bose bari mu magororero ari 74.253 barimo abagabo 68.944, abagore 4.773, abana b’abahungu bafunzwe ni 516 mu gihe abakobwa ari 20.