Mu gitambo cya Misa yasomwe na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal kambanda kuri uyu wa 28 Ukuboza 2025 muri Paruwasi yitiriwe Umuryango Mutagatifu “Ste Famille” i Kigali, ari naho hatangirijwe Urugendo rw’amezi 12 ategura Yubile y’Imyaka 50 Arkidiyosezi ya Kigali imaze ishinzwe, Ababyeyi bahawe ubutumwa bwo kurera abana Gikristu batozwa imico myiza ndetse hanirindwa amakimibirane yo mu ngo.
Ni Ubutumwa bukubiye mu nyigisho yatanzwe na Antoine Cardinal Kambanda Arkiyepisikopi wa Kigali, uvuga ko mu myaka 50 imaze ishinzwe, hagezweho byinshi birimo iteramambere rirambye, Uburezi hubakwa amashuri mu bice bitandukanye, mu buzima hubakwa ibitaro n’ibigo Nderabuzima, ari nako hongerwa umubare w’Amaparuwasi kugira ngo Abakristu basengere hafi mu buryo buboroheye.
Ku bigendanye n’Umunsi mukuru w’Urugo rutagatifu rw’i Nazareti wizihirijwe muri Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu “Ste Famille “ nk’uko bisanzwe bikanahurirana n’itangizwa ry’Urugendo rwa Yubile y’imyaka 50 Arkidiyosezi ya Kigali imaze ishinzwe agira ati “Twifuje ko iki gikorwa cyabera muri iyi Paruwasi ya Ste Famille dushingiye ahanini ko ari Imfura mu yandi ma paruwasi yo mu mujyi wa Kigali, mu myaka 113 imaze ishinzwe niyo yagiye inyinshi izibaruka. Bityo kuba twateraniye hano kuri uyu munsi w’Urugo rutagatifu rw’I Nazaleti “Ste Famille”, paruwasi yahisemo nk’Umurinzi wayo tukaba tuhatangirije Urugendo ruzatugeza kuri Yubile, ahazabamo ibikorwa bitandukanye bigamije kwerekana ibyiza byose Kristu yadushoboje kugeraho, by’umwihariko tukazibanda ku uruhare rw’umuryango muri Kiliziya Gatolika cyane ko ariyo shingiro ry’Ubukrisitu bwacu.”

Antoine Cardinal Kambanda Arkiyepisikopi wa Kigali,
Avuga ko Arkidiyosezi ya Kigali bashimira Imana kuba ibagejeje ku myaka 50, ikaba yaribarutse ingo nyinshi zakoze ubutumwa kandi zikagera ku bukirisitu nyabwo.
Bityo bakaba bashimira n’Umuhamagaro w’Abasaseridoti bagiye biha imana ku buryo bushimishije, Abandi balayiki biyeguriye Imana mu miryango y’Abafurere n’Ababikira n’abandi bayiyegurira mu buryo butandukanye, byose bikaba ngo aribyo kwishimirwa na buri wese cyane ko byabafashije mu Iyogezabutumwa, Arkidiyosezi ya Kigali ikaba iri mubafite abiyeguriye Imana benshi, hakaba hari n’Umuryango bafite w’Intangarugero uri mu rugendo ruwuganisha ku Bahire bashobora kuba Abatagatifu, bitewe ahanini n’ibikorwa byabaranze bakiri ku isi bigamije kuzamura Ubukristu mu bantu.
Ku urundi ruhande, avuga ko mu rugendo batangiye, hazashyirwa imbaraga mu muryango, cyane ko ariwo Gicumbi cy’Ubukristu, Umusingi wa Kiliziya.
Avuga ko na Yezu Kristu yahisemo kuvukira mu muryango, bityo kuba Ingo ari na zo bakesha Abiyeguriye Imana Abapadiri, n’abandi bafasha Kiliziya kogeza Ubutumwa bwa Kristu bakaba bagomba gukomeza gushyigikirwa banafatanya gutegura ejo hazaza.
Padiri Mukuru wa Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu “Ste Famille” Paruwasi yizihije Umunsi Mukuru wayo inakira itangizwa rya yubilie y’Imyaka 50 Arkidiyosezi yabo imaze ishinzwe Ezekiyeri Rukimbira, avuga ko bishimiye izo mpurirane bagize cyane ko Paruwasi Ste Famille ari Imfura mu maparuwasi yose yo mu mujyi wa Kigali ikaba imaze imyaka 113 ishinzwe, Abakiristu bayibatirijwemo n’abahaherewe Amasakaramentu atandukanye bakaba ari benshi.
Agira ati “ Twishimira ko Paruwasi yacu yitiriwe Umuryango Mutagatifu, tukaba tunishimira ko Ubuyobozi bwacu bwahisemo ko Paruwasi yacu ariyo itangirizwamo Urugendo rwa Yubile y’Imyaka 50 Arkidiyosezi yacu imaze, aho Umushumba wacu yaduhaye inyigisho nziza yibanda ku umuryango, Intego ya Yubile ikaba igira iti “Urugo Igicumbi cy’Iyogezabutumwa n’Amizero ya Kiliziya.” Hakaba hari n’Imiryango imaze Imyaka 25 babana bavuguruye amasezerezano yabo biyemeza gukomeza kubana akaramata.”

Padiri mukuru wa Paruwasi ya Ste Famille, Rukimbira Ezechiel
Avuga ko Ubutumwa baha abakristu ari ugukomeza kwita ku ngo zabo babana neza mu mahoro batoza abana babo ubukristu.
Ku urundi ruhande avuga ko nabo bishimira ko Paruwasi yabo ariyo nkuru yabyaye andi maparuwasi mu mujyi wa Kigal yabyaye abakristu benshi, abihaye Imana batandukanye ku buryo ubwo bizihizaga Yubile y’Impurirane y’Imyaka 125 Ivanjiri igeze mu Rwanda na 2025 Yezu Kristu aje gucungura Abantu ko nabo bari bamaze imyaka 112 bityo Paruwasi ikaba ibaye Ubukombe.
Abasubiye mu masezerano yabo n’abana babo bavuga ko bakomeye ku bukristu bwabo n’Amasezerano bahawe
Ntasingwa Eugene ni umwe mubasubiye mu masezerano yo gushyingirwa akaba maze Imyaka 20 abana n’Umufasha we Ntawukirasongwa Aline.
Avuga ko ari ibyishimo byinshi, akaba ashimira Imana imugejeje kuri iyo myaka amaze abana n’umufasha we bityo asaba n’abandi kubana neza bubahana, basoma neza ijambo ry’Imana kugira ngo ribamurikire ubuzima bwabo bwose.
Agira ati “Ndagira Inama bagenzi banjye kubana mu mahoro bagirana inama ukoshereje undi bagasabana imbabazi, ikindi bakarera abana babo neza babatoza imico myiza y’ubukristu bagasoma Bibiliya ikubiyemo inyigisho zibafasha kubana neza kugeza ubwo batandukanwa n’Urupfu.
Undi mubyeyi wagize yubile ni Clementine Nyirabizimana washakanye na Riberakurora Gabriel, avuga ko yishimiye intambwe bateye bakaba bishimira ko babanye neza mu mahoro, urugo rukaba ari ijuru rito ribafasha kugera ku Ubukristu nyabwo.
Agira ati “ Ibanga ntari ndi uretse gushyira imbere isengesho ,kubaha Imana,guha agaciro uwo twasezeranye tukumva ko turi umwe tukubahiriza kandi ya ndahiro twagiranye yo kubana Akaramata twaba bazima cyangwa turwaye, muri make kuzagukunda kugera gupfa, bityo iyo ndahiro twagiranye ikaguma kuduherekeza.”

Umwe mu babyeyi bizihije igihe bamaze bahawe Isakaramentu ryo Gushyingirwa
Umwe mu bana b’uyu muryango ni Wednesday Adarbert bakomoka mu Gatsata,.Avuga ko umubyeyi mwiza akuraga urugo rwiza. Gukurira mu muryango w’abakristu bikaba bigufasha kuba Umukiristu nyawe.
Agira ati’Ni ibyishimo ko mugihe ababyeyi banjye bishimira imyaka 25 bamaze babana nanjye aribwo ndikwizihiza imyaka 25 maze mbatijwe ndetse n’umwaka umwe mbanye n’umufasha wanjye,, ibyo byose nkaba mbikesha uburere bwiza n’ubukristu nagiye ntozwa n’ababyeyi banjye nkaba nsaba urubyiruko bagenzi banjye kurangwa n’ubukristu birinda gutwarwa n’ibigezweho bagaharanira gukorera ijuru kuko iby’Isi bishira ariko Ijambo ry’Imana rigahoraho.”

Wednesday Adarbert avuga ko umubyeyi mwiza akuraga urugo rwiza.
Abandi bana bishimira Ababyeyi babo bagize Yubile y’imyaka 25 ababyeyi babo babana ni Aleluya, Amen, Adeline ndetse n’Impanga Alpha na Omega bakaba bafite na mushiki wabo mukuru utari mu gihugu bakomoka kuri Kanyamihigo Charles na Niyibizi Melanie.
Bose bavuga ko bishimiye ko bifatanyije n’ababyeyi muri Yubile y’imyaka 25 bamaze, bakaba n’ubusanzwe bahora bishimana mu bikorwa bitandukanye.
Aleluya agira ati “ turabyishimiye, twishimiye ababyeyi bacu ubutwari bagize bwo kuba bamaranye imyaka irenga 25 babanye gikristu natwe baduha kuri izo mbuto bariye zo kurangwa n’ubukristu n’imico myiza tukaba tubizeza ko inama baduha natwe tuzazikurikiza kugira ngo tugere ikirenge mu cyabo tuzubake ingo zihamye kandi turere neza Abana Imana Izaduha.
Aba bana bavuga ko kugira go barusheho gukorera Imana, bagendeye ku mico myiza batojwe n’ababyeyi, bashinze Korali yabo yihariye ibafasha kuzirikana Ijambo ry”imana mu buryo bwo kuririmba ku buryo uwifuje ko bamutaramira babimukorera, bityo basaba urubyiruko bagenzi babo gukomeza kurangwa n’ubukristu baharanira guhabwa Amasakaramentu yose kandi bakarangwa n’imico myiza.
Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu Ste Famille yizihije Umunsi mukuru w’Urugo rutagatifu ari narwo yitiriwe “Ste Famille, ni imwe mu maparuwasi 44 agize Arkidiyosezi ya Kigali, ikaba n’Imfura muri izo Paruwasi zose uretse iya Rulindo, by’umwihariko Ayo mu mujyi wa Kigali akaba ariyo akomokaho.
Ni Paruwsi ifite Abakristu barangwa n’Ishyaka nk’uko babishimiwe na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda wahatangirije Urugendo rwa Yubile y’Imyaka 50 Arkidiyosezi ya Kigali imaze ishinzwe, wasabye ababyeyi gukomera ku ibanga ryo kurera abana babo neza baharanira ko Umuryango ukomeza kuba Igicumbi cy’Ubukristu bufite Ireme.





