YUSSA COMPANY LTD yashimiwe nk’uwasoze neza ku urwego rw’igihugu

admin
3 Min Read

Mu rwego rwo gushimira abasora ku nshuro ya 23 Abasora bitwaye neza kurusha abandi babishimiwe n’Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’Amahoro RRA,  muri bo harimo YUSSA Company LTD yatsindiye igihembo nk’uwahize abandi mu cyiciro cyo hagati.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 12 Ukuboza 2025  aho ibigo n’abantu ku giti cyabo  bose hamwe 20 bahawe ibihembo bigendanye no kwishyura neza imisoro, Gutanga no kwaka EBM hagamijwe  ahanini  kwishyura imisoro mu mucyo usesuye. Iki gikorwa cyayobowe na Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva

Umuyobozi wa YYUSSA COMPANY LTD, Bwana Yusuf Karinganire

YUSSA COMPANY LTD isanzwe ikorera ubucuruzi mu Rwanda no hanze cyane nko kubigendanye n’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri Peteroli, Ubwikorezi n’Ubwubatsi bw’amazu ikaba yarashimiwe nk’uko byavuzwe haruguru ku urwego rw’igihugu.

Abatoranyijwe bakaba barashingiye kuba Usora neza kandi ku gihe, kuba utarafatiwe mu makosa yo kunyereza imisoro, kuba ukoresha neza Ikoranabuhanga rya EBM mu gutanga inyemezabuguzi no kuba udafite umwenda w’imisoro, yaba awufite akaba yaragiranye amasezerano n’ubuyobozi bw’imisoro uburyo azawishyura.

Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva, avuga ko gusora ari igikorwa kigaragaza agaciro abaturarwanda baha igihugu kandi ko ari nayo nzira yonyine izageza igihugu ku kudashingira ku cy’Imuhana kakandi kaza Imvura iihise.

Agira ati “ gushimira abasora ntabwo ari umuhango, ahubwo ni ugushimira abantu n’ibigo bagaragaje kurushaho Indangagaciro zo gukorera mu mucyo no kuba Inyangamugayo mu gutanga umusoro uko bikwiriye.

Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva avuga ko gusora neza uba uhaye agaciro igihugu cyawe

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko amafaranga RRA yinjije mu isanduku ya Leta mu 2024/2025 yagize uruhare rungana na 55,1% ku ngengo y’imari, ugereranyije na 44,7% mu myaka itanu ishize.

Abandi  bahize bandi ku rwego rw’igihugu mu byiciro babarizwamo ni: BPR bank plc mu basora banini mu gihe  YYUSSA COMPANY Ltd yahize abandi mu cyiciro cyo hagati na hagati (Medium),
naho LANDY INDUSTRIES ® LTD iba iya mbere mu cyiciro cy’abato, CULTURAL CAPITAL RWANDA R&D Ltd mu cyiciro cy’abato cyane.

Bwana Yusuf Karinganire ( Uwa kabiri uturutse i bumoso) yishimira igihembo kampani ye yahawe

Bwana Yusufu Karinganire ,umuyobozi mukuru wa YYUSSA COMPANY Ltd mu magambo make yatangarije Umunyamakuru akimara gushimirwa nk’uwasoze neza ku urwego rw’igihugu, avuga ko yishimiye cyane Igihembo ahawe, avuga ko bigaragaza ko ibyo bakora bigaragarira bose ko bakora neza, bityo bikaba bibahaye imbaraga n’umwete wo gukora kurushaho bishyura imisoro uko bikwiye kandi ku gihe nkuko babisanganywe.

Bimwe mu bikorwa by’Indashyikirwa bya YYUSSA COMPANY LTD

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *