Abaforomo n’ababyaza barasabwa gukunda akazi bakora mu rwego rwo gutanga serivisi nziza no gutuma abo baha serivisi babagirira icyizere.
Ibi n’Ibyagarutsweho ku wa 26 Ugushyingo 2025, mu nama mpuzamahanga ihuje abaforomo n’ababyaza baturutse hirya no hino ku Isi. Iyi nama igamije kungurana ibitekerezo no kwiga ku buryo bwo kunoza imikorere y’umwuga no gutanga serivisi nziza ku babagana.
Murekezi Josephine umaze igihe muri uyu mwuga agira inama abato binjira muri uyu mwuga ko ibanga ryo kugera ku ntego zabo nta rindi ari ugukunda akazi bakora.
Yagize ati: “Inama nagira abakiri bato ni uko bajya muri uyu mwuga bawukunze, kuko natwe impamvu tumazemo igihe kinini ari uko twawutangiye tuwukunze.”
Yakomeje asobanura ko nubwo uyu mwuga uruhije, bisaba kwihangana no gufata neza abarwayi. Ati: “Uyu mwuga uravuna kuko duhora twita ku barwayi, tubabwira neza kandi tukabaha serivisi nziza. Ibyo byose ntibyagerwaho tutagize uruhare rukomeye mu gufata neza abo tugenera serivisi.”

Murekezi Josephine agira inama abato gukunda umwuga w’Ubuforomo n’Ububyaza
Gitembagara André Umuyobozi, Mukuru w’Abaforomo n’Ababyaza mu Rwanda, yashimangiye ko urufunguzo rwo gukora neza ari ugukunda umwuga. Yagize ati: “Kugira ngo unoze akazi, icya mbere ugomba gukunda icyo ukora. Iyo ugiye kwamuganga uba ugiye gutanga ubuzima, bityo ugomba gukora ibishoboka byose ugaha abarwayi ikizere.”

Gitembagara André Umuyonizi, Mukuru w’Abaforomo n’Ababyaza mu Rwanda
Yakomeje asaba abaforomo n’ababyaza gukomeza gutanga ubufasha bwabo bwose ku babagana, batitaye ku mbogamizi bashobora guhura na zo mu kazi.
Ku rundi ruhande, abaforomo n’ababyaza bakiri bato bavuga ko kwigira ku b’inararibonye bibafasha kongera ubumenyi no kunoza akazi bakora buri munsi.
Izabayo Diane Umwe muri bo yagize ati: “Iyo tugeze mu kazi tugakora neza, twigira ku bo dusanze bamaze igihe mu mwuga kandi tugakurikiza inama baduha, bituma turushaho gutanga serivisi nziza.”
Ni ku nshuro ya mbere iyi nama mpuzamahanga ibaye, aho yitabiriwe n’abaforomo n’ababyaza bagera kuri 450 baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika n’ahandi ku Isi. Biteganyijwe ko izajya iba buri mwaka.

By Raul Nshungu – Igisabo.rw