Home AmakuruAbakorera Garage ATECAR bavuga ko bakora biyungura ubumenyi bugendanye n’ibinyabiziga biba bigezweho

Abakorera Garage ATECAR bavuga ko bakora biyungura ubumenyi bugendanye n’ibinyabiziga biba bigezweho

by admin
0 comments

Imwe mu ma Garaji akomeye kandi afite uburambe mu Mujyi wa Kigali, ATECAR, abakozi bayo bavuga ko kuhakora bibungura cyane ubumenyi busumbye ubwo baza bafite, cyane ko iyo hari ubwoko bw’imodoka bushya bwadutse, nabwo babuherwaho amahugurwa y’uko babukanika, bigatuma iyo bibaye ngombwa ko bahindura imirimo bahavana impamba ihagije.

ATECAR, Igaraje ryashinzwe muri 2001 rikorera mu Murenge wa Gahanga, Akarere ka Kicukiro. Abarikorera bavuga ko bashimira ubuyobozi bwabo, uburyo bubaha ibigenerwa umukozi byose.

Bavuga ko ibyo bagenerwa birimo ubwishingizi mu kwivuza bwa RSSB, kubateganyiriza muri EJO HEZA, ikigo kikaba gifite n’ubwishingizi butuma umukozi wagirira impanuka ku kazi yavuzwa, cyangwa se akabona ibindi bimufasha bigendanye n’impanuka yakozwe.

Ingabire Nzayisenga Juliette ni umukobwa ukora mu Igaraje ATECAR, avuga ko amaze imyaka itatu mu kazi, akaba akora amashanyarazi y’imodoka.

Nzayisenga Juliette, umukozi wa Garaji ATECAR

Avuga ko ibyo akora yabyize akaba akora neza kandi agatanga umusaruro.

Agira ati “Hano dukora akazi kose, bityo nkaba nishimira ko nkora mu igaraje ndi igitsinagore kandi nkakora abantu bagashima, baba abakiliya cyangwa abakoresha bacu. Ibi nkora mbikora mbikunze, kuko nabyize. Abahungu dukorana mbafata nka basaza banjye aho ntasobanukiwe baranyunganira nanjye kandi hari ibyo mbunganiramo. Muri make kuba ndi umukobwa mu Igaraji  nta soni bintera ahubwo bimpaaa ishema kuba nkora nk’iby’abagabo ndi igitsinagore hano bubahirza Jendaa cyane.”

Avuga ko bahembwa neza kandi urwaye baramuvuza, mu kazi baba bambaye imyenda y’akazi ikomeye kandi bakora mu buryo bugezweho ku buryo impanuka zo ku kazi ntaho bahurira nazo.

Asaba bagenzi be b’abakobwa  kutitinya bakajya bakora akazi kose karimo n’aka Garaje, kuko ari akazi gatanga ifaranga kandi ukahungukira byinshi ku buryo ushobora kuva aho wakoraga ukakirwa ahandi nta ngorane na nkeya uhuye nazo.

Kimwe na Mushiki we Janviere, Muhirwa Jean Felix amaze imyaka 4 akora muri Garage ATECAR.

Avuga ko ATECAR ariho yatangiriye akazi kuva yasoza masomo, mu kazi kabo bakaba bakora imodoka zose intoya n’inini, bakanakora Metenasi, bagatera amarangi. Muri make ngo akazi kose kagendanye no gukora no gutunganya imodoka baragakora.

Agira ati “Ibanga dukoresha ni ugukora neza ku buryo ku umunsi dufite ubushobozi bwo kuba twakora imodoka zigera kuri 12 ku umunsi kandi tukazikora neza uko bikwiriye.”

Ku kibazo cy’abakanishi babeshya abakiliya ko icyuma gishaje ari kizima bakagisubizamo kandi bakishyuza akayabo, avuga ko muri ATECAR ntabihaba, cyane ko iyo umuntu azanye imodoka ikeneye icyuma gishya bayisuzuma ahibereeye bakamwereka ibibura, akabyigurira bakabishyriamo neza. Muri make muri  ATECAR dukora kinyamwuga n’ ubunyangamugayo,  ari nayo mpamvu abakiliya batugana ari benshi.”

Avuga ko nta mpanuka zihariye bajya bahura nazo mu kazi, n’iyo ngo hari ugize ikibazo yihutanwa kwa muganga, ndetse ngo nta mukozi uragira impanuka yihariye n’uwagize ikibazo cy’urutoki ngo yahise atabarwa vuba.

Ku kigendanye n’imisanzu y’abakozi na EJO HEZA ngo byose barabitangazwa.

Ikindi ni uko abakozi ngo bafite agasanduku bashyiramo umusanzu ku buryo ugize ibirori cyangwa ibyago ngo arafashwa kandi ikigo nacyo kikabongerera.

Imodoka zikorwa hifashishijwe Ikoranabuhanga

Ashimira ubuyobozi bwa ATECAR ko bugerageza gufata neza abakozi, bagenerwa ibikenewe byose.

Gusa kubigendanye n’umushahara ngo byaba byiza uvugurwe ukagendana n’igihe n’isoko riri hanze aha, ndetse bakajya bagenerwa amahugurwa kenshi, kugira ngo barusheho kugira ubumenyi ku modoka, cyangwa se Imashini zigezweho no kurushaho kugendana n’ikoranabuhanga rigezweho.

Asaba abakozi bagenzi be gukora batikoresheje, kugira ngo Icyizere gikomeje kugirirwa Garage yabo gikomeze guhoraho, ndetse barusheho no guharanira ko umusaruro w’ikigo wiyongera by’umwihariko bakarushaho kuba Inyangamugayo mu kazi kabo ka buri munsi.

UBUYOBOZI BWA ATECAR GARAGE BURAVUGA UBURO BUFATAMO ABAKOZI BABO

Umutesi Janvier ushinzwe ubutegetsi n’Abakozi muri ATECAR avuga ko Igaraji yabo imaze kuba Ubukombe cyane ko yatangiye akazi kayo mukwezi kwa gatanu 2001.

Mutesi Janviere ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi muri ATECAR

Avuga ko ryatangiye ari Igaraje rikora imodoka z’ubwoko bwose indi n’intoya banatera amarangi “akazi ku ubugorozi na Mekanike” bakaba ngo bamaze myaka 20 y’Uburambe.

Agira ati “Ibanga dukoresha kugira ngo twigarurire imitima y’abakiliya ntarindi, bitari ugutanga Serivise nziza ku bakiliya bose batugana kuko iyo utanga Serivise nziza, abakiliya barizana. Iyo imodoka ije turayakira tugasuzuma uburwayi ifite, twamara kububona tugakemura ikibazo cyayo twifashishije abakozi bacu b’abahanga kandi bafite ubunararibonye mu kazi ku ubukanishi.”

Imodoka iza yangiritse bakayihindura nshya

Avuga ko bafite abakozi 48 bahoraho n’abandi16 badahoraho, kandi bose ngo bahembwa neza uko bikwiriye,  bagenerwa ibyo bakeneye byose bibafasha gutunganya no kunoza akazi kabo uko bikwiriye, birimo gutangirwa imisanzu yose igenewe abakozi bakagira n’ubwishingizi bw’igaraji bushobora kubafasha igihe cyose haba hari umukozi uhuye n’impanika mu kazi.

Ku rundi ruhande avuga ko bafite Ivuriro bakorana naryo rivura buri mukozi igihe cyose yaba arwaye, umukozi nawe akaba afite umugabane atanga ndetse n’ikigo ubwacyo.

Ku bigendanye n’ubwishingizi bw’igaraje, avuga ko bafite ikigo cy’ubwishingizi kishingira igaraje, ku buryo imodoka y’umukiliya igiriye ikibazo mu igaraji cyangwa se umukozi gihita kibafasha gukemura ibyo bibazo hagendewe ku masezerano bafitenye.

Asaba abakozi gukorana umwete, kwita kukazi, kwita ku modoka z’abakiliya kandi babakorera neza kandi vuba.

Asaba abakiliya nabo, kubagana ari benshi cyane ko muri ATECAR bakirwa neza kandi bakabaha serivise nziza uko babyifuza, ari nako babasaba kujya babagezaho icyo bumva bakosora mu kazi kugira ngo barusheho kunogerwa na Serivise babaha.

Kubirebana n’ingorane baba babahura nzazo, Madame Umutesi Janvier avuga ko ari iz’ibikoresho bagura mu mahanga ya kure, Idorari rikaba ryyongera buri munsi ku buryo ushobora gutumiza ibikoresho wajya kubizana ugasanga igiciro kiyongereye, bakaba batabasha kubihunga kuko bihoraho.

Gusa avuga ko kugira ngo ibyo bibazo babashe kubisohokamo bifashisha Banki bakorana nazo zikabaguriza nta bundi buryo buba busigaye bwo guhangana n’iryo zamuka ry’ibiciro rya hato na hato.

Igaraji rya ATECAR, rimaze kugira uburambe bw’imyaka hafi 25 cyane ko ryatangiye ibikorwa byayo muri 2001, aho ryatangiriye mu Mujyi wa Kigali, nyuma hakaza kubabana hato,  muri ino minsi bakaba bari gukorera  I Gahanga muri Metero 100 zonyine uturutse kuri Gare ya Nyanza.

Ubuyobozi bwayo buvuga ko buhaye karibu n’ikaze buri mukiliya wese ubagana, kugira ngo aze ahabwe Serivise nziza bakesha abakozi b’inzobere mu byo gukanika bakora imodoka mu buryo bugezweho hanifashishijwe ikoranabuhanga.

Niyonkuru Edouard

You may also like

Leave a Comment