Abahesha b’inkiko b’umwuga bakoze amatora Me Niyonkuru yongera gutorwa

admin
2 Min Read

Abagize Urugaga rw’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga mu Rwanda. Me Niyonkuru Jean Aime’ yongera kugirirwa icyizere ahabwa manda ya kabiri ndetse  abasezeranya kuzakomeza gukorana na bo hagamijwe guteza imbere umwuga wabo, gukosora amakosa akiwukorerwamo no guteza imbere imibereho myiza yabo.

Ni amatora yabereye  i Kigali mu nteko rusange yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Ugushyingo 2025, yitabiriwe n’abahesha b’inkiko baturutse mu gihugu hose.

Nyuma yo gutorerwa ku majwi 210 nk’umukandida rukumbi, Me Niyonkuru Jean Aimé yashimiye abanyamuryango ku cyizere bongeye kumugirira.

Me Niyonkuru kandi yashimiye abahesha b’inkiko bongeye kumugirira icyizere bakamutora, abasezeranya ko aho bari bageze mu rugamba rwo guteza imbere urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga azakomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo nibitarakemuka babikemure mu bufatanye.

Ati “Icyo navuga ni ukubashimira mbwabwira ko icyizere mwongeye kungirira nanjye nzakora uko nshoboye mbereke ko ndi umugabo.”

Yavuze ko rugaga rw’abahesha b’inkiko nubwo havuzwe umwuka mubi no guhangana mbere y’amatora, nta kibazo cy’amacakubiri arimo ahubwo ko byari uguhangana kw’amatora gusa.

Yakomeje asaba abahesha b’inkiko b’umwuga kumushyigikira basenyera umugozi umwe mu guteza imbere Urugaga rw’Abahesha b’inkiko.

Ati “Dukomeze tube umwe, dutahirize umugozi umwe kandi mbere yo kuba abahesha b’inkiko twibuke ko turi Abanyarwanda, ntabwo tuzaba bo ngo twiyambure ubunyarwanda. Za ndangagaciro bahora badutoza z’Ubunyarwanda ni zo zigomba kuza zikaba mu rugaga zirimo kuba umwe. Ibyo ni byo byaturanze, bizakomeze biturange.”

Me Niyonkuru yongeye gutorerwa kuyobora uru rugaga akungirizwa na Me Malyse Munezero mu gihe Me Laure Marie Florence Irambona we yatorewe kuba umubitsi w’Urugaga.

Inama Nyobozi nshya yatowe igizwe na Perezida Niyonkuru Jean Aimé, Visi Perezida Munezero Malyse na Me Laure Marie Florence Irambona, aho bafatanyije n’abahesha bane batorewe guhagararira abandi ari bo Gahirwa Emmanuel, Gasore John, Mbanjeneza Isaac na Zaninka Fatina.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *