Abarererwa muri Kigali City School urugero rw’Ireme ry’Uburezi bukenewe mu Rwanda
Mu gihe gahunda za Leta y’u Rwanda harimo no guharanira guteza imbere uburezi kugira ngo Ireme ryabwo rihabwa abarerwa rirusheho gutanga umusaruro mu gihe kirambye, muri Kigali City School, ishuri riherereye mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kabeza, abaharererwa bakavuga ko bigishwa neza bikaba bituma bigiramo icyizere cyo kuzaba abayobozi n’ababyeyi beza igihugu cy’u Rwanda kizakenera mu myaka no mu bihe biri imbere.
Kigali City School, ni ishuri rimaze kugira ubunararibonye bw’imyaka igera kuri 15 rirerera u Rwanda cyane ko ryabonye Izuba muri 2010, aho batangiranye abatarenze 25 n’abarimu batatu, mu gihe buri mwaka muri kino gihe abagera kuri 300 n’abarimu 15 baba bari mu buzima bw’ishuri, biga neza abasoje nabo bagatsinda 100% nk’uko Ubuyobozi bw’Ishuri bubisobanura.

Umuyobozi wa Kigali City School Turyakira Peter, avuga ko ishuri ryabo ryatangiye ibikorwa byaryo muri 2010, rikaba rimaze imyaka 15 rirerera u Rwanda abana b’abahanga, ku buryo hari n’ubwo riza kenshi mu myanya ya mbere mu gutsindisha ku urwego rw’igihugu.
Agira ati “ikigo cyacu kimaze kumenyerwa nk’ikirerera u Rwanda abana b’abahanga bikagaragazwa ahanini n’uburyo abasoje umwaka wa gatandatu, bose batsindira kujya mu bigo bikomeye mu gihugu, bagasoza n’ubundi ayisumbuye ari abahanga baza mu myanya ya mbere, bityo ibyo byose bikaba ari byo bidufasha kwigarurira imitima y’ababyeyi benshi bahitamo kuzana abana babo hano ari benshi. Ibanga rituma dutsindisha nta rindi, ni uko dufite abarimu b’abahanga kandi bafite ubunararibonye, gufasha abana gusubiramo neza ibyo bize, ari nako tugira inama ababyeyi babo, kubakurikirana nyuma y’amasomo kugira ngo batarangara, bakabafasha kumva ko na nyuma yo ku ishuri bakomeza gusubiramo ibyo bize.”

Avuga ko Ireme ry’uburezi ari ngombwa ko rishyigikirwa na buri wese kugira ngo umwana abashe kwiga neza yisanzuye, abona ibyo akeneye byose, kugira ngo yitegure kuzigirira akamaro ubwe, umuryango we n’igihugu cyamubyaye igihe cyose azaba asoje amasomo ye uko yakabaye.
Ku urundi ruhande, uyu muyobozi avuga ko bishimira cyane uburyo batangiye bafite abana baterenze 20, nyamara mu gihe gito ababyeyi ngo bakaba baraje ari benshi ku buryo buri mwaka, abagera kuri 300 baba barikwiga muri Kigali City School.
Uyu mwaka w’amashuri bakaba bari kurera abagera kuri 295, mu gihe umwaka ushize wa 2024-2025 bari bafite abagera kuri 25 basoje mashuri abanza bose baza gutsinda 100%.
Abiga muri Kigali City School bavuga ko bahisemo neza
Akaliza Nikiela Kessi, ni umwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa 6, avuga ko ayasoje umwaka wa 5 ari muri batanu ba mbere, intego afite ikaba ari ukuzaba uwa mbere muri kino gihe cyane ko amasomo ayatsinda neza babikesheje abarimu b’abahanga babigisha.
Agira ati “ ikigo cyacu turagishimira batwigisha neza tukanyurwa, kandi bakadufasha gusubiramo n’amasomo uko bikwiriye, turashimira n’ababyeyi bacu badutoza gukunda amasomo bikaba biduha imbaraga zo gutsinda uko bikwiriye.”
Avuga ko akurikije uburyo abona Mama we afata neza abarwayi kuko ari umuganga nawe yahisemo kuzaba umuganga kugira ngo azagere ikirenge mu cye kandi nawe atange umusanzu wo kuvura abanyarwanda.

Kimwe na Akariza Nikiela, Abiyayeri Atete nawe ni mugenzi we wiga mu mwaka wa 6, akaba atsinda amasomo akurikije imyitozo myinshi bahabwa kandi yagera mu rugo ntarangare agasubiramo ibyo yize bikaba bimufasha gutsinda neza uko bigomba.
Uyu mwana w’umukobwa kimwe na mugenzi we akaba yifitemo icyizere cyo kuzaba Umuganga nasoza amasomo ye amaze gukura.

Musaza wabo Ngenzi Kamali Kefa, wiga mu mwaka wa gatanu avuga ko uburyo abona Ingabo z’igihugu zigira uruhare mu kubungabunga umutekano w’abaturage yumva azaba Ingabo y’u Rwanda nawe akagira uruhare mu kurinda igihugu cye.

Ubuyobozi bwa Kigali City School bushima Leta y’u Rwanda uburyo ifasha amashuri yigenga kubona Integanyanyigisho y’amasomo bagenderaho, kohereza abana babo mu mashuri ya Leta baba batsinze neza ibizamini bya Leta n’ibindi.
Kubirebana n’imbogamizi ikigo cyaba gihura nazo, ubuyobozi buvuga ko ibibazo bahura nabyo ari rusange n’ibindi bigo byigenga nko kutagira ibitabo bihagije, kuba bamara kumenyera abarimu barabatoje neza bamara kumenyera bagatwarwa n’ibindi bigo bikagorana mu kubona abandi bafite ubunararibonye nk’ubwo abari bahari bari bafite.
Ubuyobozi bw’ikigo kandi buvuga ko bahora iteka baharanira kwigisha neza abana babo kugira ngo bige neza kandi batsinde bityo bagahamagarira ababyeyi babishoboye kutajya bacikanwa n’amahirwe yo kuzana abana babo muri Kigali City School, ishuri rigendanye n’igihe kugira ngo bigane n’abagenzi babo mu gihe gito bahinduke Intyoza mu masomo yose biga.
Kigali City Schhol, ni Ishuri rikomeje kurangwa no kugira abana b’abahanga bitewe ahanini no kugira abarimu b’abahanga.
Mu myaka 15 rimaze ryagaragaje kuba Intangarugero mu kugira abana b’abahanga batsinda Amasomo yose 100%.
Kigali city school riherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, Akagari ka Kabeza mu mu Mujyi wa Kigali, Ubuyobozi bukaba buhamagarira Ababyeyi kugana ishuri ari benshi.
