Home AmakuruAmatike ashobora gushira mbere y’igitaramo-Abifuza kuzataramana na Richard Nick Ngendahayo baburiwe

Amatike ashobora gushira mbere y’igitaramo-Abifuza kuzataramana na Richard Nick Ngendahayo baburiwe

by admin
0 comments

Mugihe igitaramo cya Richard Nick Ngendahayo cyiswe ‘Niwe Healing Concert’ kibura iminsi mike kikaba, abategura iki gitaramo baremeza ko amatike ashobora gushira ku isoko mbere y’igitaramo nyiri zina kuko ari kugurwa mu buryo budasanzwe.

Ibi ni ibyemejwe na Haguma Natasha mu kiganiro n’itangazamakuru ku myiteguro yaho igeze y’iki gitaramo cyo kumurika album ‘Niwe Healing Concert’ cyabaye kuri uyu wa Kabiri muri Bk Arena.

Yagize ati “Turasaba abantu kugura amatike hakiri kare, kuko ni umugisha udasanzwe turikubona kubera uburyo ari kugurwa, kuko natwe biri kudutungura.”

Haguma Natasha uri mu bategura igitaramo cya ‘Niwe Healing Concert’ yaburiye a ashaka kuzacyitabira kugura amatike hakiri kare

Aha ariko yasabye abantu kugura amatike mu buryo buzwi bwagenwe kandi bakirinda kujya bazihererekanya.

Ati “Ikibazo twakomeje kugira ni uburyo usanga abagura amatike mu buryo butaba busobanutse, aribwo usanga umuntu yaje yagera ku muryango asanga yamaze kwinjirirwaho, ibi ni bimwe mu bintu bikunze kubaho, kandi biba byatewe n’uwayiguze. Kugura itike ni mu buryo bubiri bwashyizweho harimo kunyura ku rubuga rwa https://www.ticqet.rw ndetse na *513*1# ugahitamo igitaramo cya ‘Niwe Healing Concert’. Ariko kandi ukirinda kugenda uhererekanya itike yawe’

Ni igitaramo ‘Niwe Healing Concert’ giteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatandatu muri Bk Arena tariki 29 Ugushyingo 2025, aho imiryango izaba ifunguye guhera ku isaha ya Saa Kumi z’umugoroba.

Ku ruhande rw’umuramyi Richard Nick Ngendahayo warumaze imyaka 17 adakandagira ku butaka bw’u Rwanda yavuze ko imyiteguro ayigeze kure kandi ko azishimira kubona abana b’Imana bateraniye muri iyo nyubako bayihimbaza.

Richard Nick Ngendahayo yasabye abamukunze kuva mu myaka 17 ishize kuzaza bagataramana

Ati “Ndashimira cyane urukundo mwanyeretse kuva nakongera kugaruka, abo dukomeje kuba turikumwe n’imyiteguro irarimbanyije, sinjye uzarota no kwishimira guhura n’abana b’Imana duhimbaza uhoraho muri iki gitaramo. Urukundo mwanyeretse kuva kera kugeza n’ubu noneho ndi hano kugira turusangire.”

Umuramyi Richard Nick Ngendahayo yashimangiye ko iki gitaramo cye muri BK Arena kitazaba icyo kumurika Album nshya, ahubwo kizaba umuhango wo gusoza paji ya ‘Niwe’ no gutangira indi nshya.

Yongeyeho ko iki gitaramo kizakurikira uruhererekane rw’ibindi azakorera mu bihugu birimo Amerika, Canada, Australia, i Burayi no mu bindi bihugu bya Afurika byamaze kumutumira.

Ati “Bizaba ari ibihe byo gufunga paji ku byo Imana yakoze kuri Album ‘Niwe’, hanyuma dufungure imiryango mishya ku ya nyuma iri gutegurwa.”

Iki gitaramo kiri gutegurwa na The Fill Gap Ltd, kizayoborwa na Tracy Agasaro n’umugabo we Rene Patrick, ndetse hemejwe ko hashobora kuzatungurana ku bandi bahanzi bazataramira abazaba bitabiriye igitaramo.

Tracy Agasaro n’umugabo we Rene Patrick ni abaramyi bahawe umugisha wo kuzayobora iki gitaramo cy’amateka

Umuramyi Richard Nick Ngendahayo warumaze imyaka 17 adakandagira mu Rwanda ni umwe mu bahembuye imitima ya benshi kubera indirimbo ze zitanga ubutumwa bwo kurema, kuri we avuga ko atajya ahanga ahubwo ari Imana ibikora we mugihe we aryama akabyuka ahita yisanga yaririmbye n’uko akajya muri studio igakundwa gutyo, yewe n’izina ry’indirimbo ari habwa n’Imana iyo yamaze kuyisenga.

Hari zimwe mu ndirimbo z’ibihe byose za Richard Nick Ngendahayo zizahagurutsa imbaga y’abaza bateraniye muri Bk Arena harimo niyo yitiriye Album ye ‘Niwe’, ‘Mbwira Icyo Ushaka’, ‘Wemere Ngushime’, ‘Mbwira ibyo ushaka’, ‘Gusimba Umwonga’, ‘Si umuhemu’, ‘Cyubahiro’ n’izindi.

NGIRINSHUTI Christian

You may also like

Leave a Comment