Mu bana bafite ubumuga kandi bagejeje igihe cyo gutangira ishuri abarenga ibihumbi 17 ntibiga ahanini ngo bitewe n’uko hari ababyeyi bacyumva ko umwana ufite ubumuga atagomba kujya KWIGA.
Iyi ni imibare yagaragajwe ku wa 25 Ugushyingo 2025,ubwo ’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga mu Rwanda, (NCPD) yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru cyagarukaga ku cyumweru cyahariwe abafite ubumuga gitangizwa 26 Ugushyingo 2025 kugeza tariki 3 Ukuboza 2025.
Muri iki kiganiro hagararajwe ko abana 17.302 batiga ndetse abandi bangana na 34 830 bujuje imyaka 16 batanditse mu bitabo by’irangamimerere. ibintu biterwa n’imyumvire y’ababyeyi cyangwa ababarera bumva ko umwana ufite ubumuga adakwiriye kujya ku ishuri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD,Ndayisaba Emmanuel
Agira ati“ Ni ababa batarumva neza ko umwana ufite ubumuga ari umwana nk’abandi kandi agomba guhabwa uburezi. Iya kabiri ni uko amashuri dufite yihariye [atanga uburezi bwihariye ku bafite ubumuga] akiri make kandi yose akaba ari amashuri yigenga bityo igiciro cyayo kikakaba kikiri hejuru ku buryo ababyeyi batakigondera.”
Bwana Ndayisaba avuga ko hari ikigiye gukorwa ati: “Muri sisiteme twubatse tumaze kubona abana bafite ubumuga batari mu mashuri bagombye kuba barimo. Turashaka ko tuzayikoresha kugira ngo mu Turere twose abo bana babarebe kandi babasubize mu mashuri.”

Akomeza avuga no ku mpamvu abagera ku bihumbi 34batagira Indangamuntu kuko batanditswe mu Irangamimerere ngo biterwa n’akato baba barakuze bahabwa.
Agira ati “Uwo mwana na we yarakuraga ntamenye ko afite uburenganzira bwo kwiyandikisha, ahubwo akigumira aho yumva ko atari umuntu nk’abandi. Gusa icyo turi gukorana na NIDA kugira ngo abo bantu bandikwe ndetse bamwe batangiye gufotorwa ku buryo biri no mu byo tuzakoraho muri iki cyumweru.”
Ndayisaba Emmanuel yagarutse ku kibazo byifashishwa n’abafite ubumuga birimo amagare,insimburangingo n’inyunganirangingo,ahamye ko kubona uwamugaye udafite igare biba ari uburengare bukomeye cyane kuko muri NCPD hari amagare ahagije.
Muri byinshi biteganyijwe teganya gukora muri icyo cyumweru, harimo no gutanga amagare, insimbura n’inyunganirangingo, mu rwego rwo korohereza abafite ubumuga bw’ingingo.

Kuri uwo munsi, hazatangwa amagare 372, ibikoresho byunganira abafite ubumuga by’umwihariko ibikoreshwa n’abanyeshuri 272.
Uretse ibi bikoresho bizatangwa kuri uwo munsi by’umwihariko insimbura n’inyunganirangingo, ariko ngo buri mwaka, muri buri Karere haba hagomba gutangwa izigera nibura kuri 250.
Imibare igaragaza ko muri rusange mu Rwanda, hari abafite ubumuga bangana na 562 184, muri bo 55,2% ni abagore mu gihe 44,5% ari abagabo, mu gihe abandi bangana na 0,3% nta makuru ahagije ku mibereho yabo yamenyekanye.
Indi mibare ivuga ko abafite ubumuga 145 362 bangana na 25,8% bafite akazi, naho 317 360 bangana na 56,4% nta kazi bafite.
