Murenzi Abdallah wigeze kuyobora ikipe ya Rayon sport mu myaka 12 ishize ndetse aza kuyobora Komite y’Inzibacyuho mu 2020, yongeye guhabwa iyi kipe nabwo mu buryo bw’Inzibacyuho nyuma yahoo urwego rw’imiyoborere wr’igihugu RGB rukuyeho ubuyobozi bwose bw’iyi kipe.
Kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2025, ku cyicaro cya RGB habaye inama yahuje ubuyobozi bwayo n’abantu 18 bagize inzego ziyobora Rayon Sports ari zo Inama y’Ubutegetsi, Komite Nyobozi, Komite Ngenzuzi na Komite ishinzwe gukemura amakimbirane,Ibi bije nyuma y’umwuka mubi n’ubwumvikane buke bimaze iminsi bivugwa muri Rayon Sports.
Iyi Komite y’abantu batanu ikuriwe na Murenzi Abdallah, yungirijwe na Musabyimana Jean Baptiste, GAKWAYA Olivier, Akayezu Josee na Me Nubumwe Jean Bosco.
Iyi Komite yahawe amezi atatu yo kuvugurura amategeko agenga Rayon Sports, no gushyiraho umurongo wo kuyobora iyo kipe.
Si ubwa mbere RGB yinjira mu miyoborer ya Rayon sport kuko mu kwa cyenda kwa 2020 nabwo yasheshe komite y’iyi kipe ubwo yari iyobowe na Sadate Munyakazi icyo gihe nabwo Murenzi Abdallah yahise ayobora inzibacyuho
iki gihe bwari ubwa 2 ayoboye Rayon kuko yabiheruka mu mwaka w’imikino wa 2012 -2013 igihe iyi kipe yabaga i Nyanza nawe ari Meya w’Akarere ka Nyanza icyop gihe batwaye n’igikombe cya Shampiyona.
Itangazo rihagarika inzego zose za Rayon Sports rigashyiraho inzibacyuho y’amezi atatu:
RAYON SPORTS ASSOCIATION
Created in 1965, with the Ministerial Order No 72/01of25.05.1968
ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU
None kuwa 25/11/2025, ku cylcaro cy Urwego rw’lgihegu rw’Imiyoberere (RGB), hateranye inama yahuje Uwego re Igihaga rw Imiyoborere n’ abagize inrego z’ubuyobozi bw” Umuryango Association Rayon Sports ariz
Inama y ’Ubutegetsi
Komite Nyobozi
Komite Ngenzuzi
Akanama gashinzwe gukemura amakimbirane
Inama yemeje ko inzego zose zari ziyoboye Umuryango Association Rayon Sports zihagaze zikaba zisimbuwe na Komite y’agateganyo igizwe na:
Bwana MURENZI Abdallah (Umuyobozi)
Bwana MUSABYIMANA Jean Baptiste
Bwana GAKWAYA Olivier
Madamu AKAYEZU Josée
Me NUBUMWE Jean Bosco
Komite y’agategaryo ihawe igihe cy’amezi 3, ikaba ishinzwe kuvugurura amategeko y’Umuryango, inzego zawo no gushyiraho umurongo w’imiyoborere y’Umuryango.
lyi Komite y’agateganyo itangiye imirimo yayo gubera kuri uyu wa 25/11/2025.
Bikorewe Kigali kuwa 25/11/2025
MUVUNYI Paul
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi
TWAGIRAYEZU Thadee Umuyobozi wa Komite Nyobozi
Raoul Nshungu- Igisabo.rw