Kanombe : Umudugudu wa Karisimbi muri Kabeza ugiye kwiyubakira Imihanda ihuza abaturage bawo

admin
6 Min Read

Kimwe n’indi midugudu yo mu murenge wa Kanombe yafashe iya mbere igatunganya imihanda ihuza abaturage bayo, Akagari ka Karisimbi muri uwo murenge, katangije igikorwa cyo kwitunganyiriza Imihanda bikozwe n’abaturageku kigero cy’iajana ku ijana.

Ni igikorwa cyatangijwe kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2025 n’Ubuyobozi bw’Umudugudu, hari na Komite y’abaturage batowe kugira ngo bazagire uruhare mu micungire n’imikorere myiza y’umushinga wo kubaka iyo mihanda.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Karisimbi Madame Kyokunda Rosemary avuga ko igitekerezo cyo kwiyubakira imihanda ihuza ingo cyatangijwe na komite y’Umudugudu bagishyikirije Inteko y’abaturage ibyakira neza, bituma buri wese atangira  gutanga Umugabane we.

Agira ati “Dutangije igikorwa cyo kwiyubakira imihanda izenguruka mu ngo zo mu mudugudu wacu, ku ruhare rw’abaturage ubwabo. Ni imihanda twizera tudashidikanya ko ije kutwongerera iterambere n’isuku nk’uko ari gahunda ya Leta yo gutura neza kandi heza.”

Madamu Kyokunda Rosemary uyobora umudgudu wa Kalisimbi

Avuga ko nta muturage washyizweho agahato, ahubwo ko aho bumviye icyo igitekerezo buri wese yakigize icye, gusa ngo abahafite ibikorwa byihariye nK’isoko n’amasosiyete  ya Lisansi  bagiye bitanga kurusha abandi.

Bwana  Nsanzumuhire Sudi Ukuriye komite ishinzwe gukurikirana ibikorwa by’iyubakwa ry’iyo mihanda, avuga ko ari igikorwa cyiza nk’abaturage ba Kalisimbi bagiye kugeraho nk’uko hari indi midugudu yamaze kubaka imihanda yabo, bityo kimwe na Mudugudu, agahamya ko bagiye kurangwa n’isuku, ku uburyo icyondo bagiye kugisezerera kikazahinduka umugani.

Agira ati “Nibyo koko nyuma yo kugezwaho igitekerezo na Komite y’umudugudu, abaturage twabyakiriye neza kuko twabonaga hari indi midugudu yabigezeho ntacyo iturusha kigaragara, twiyemeza natwe kubigira ibyacu nk’abaturage twitoramo Komite izajya yegeranya imisanzu kuri buri rugo kano kanya tumaze kubona ayo gutangiza igikorwa ari nayo mpamvu mubonamo imashini zatangiye gusiza. “

Avuga ko bizera ko umuhanda uzatuma umudugudu wabo urangwa n’isuku kurushaho kandi nk’ukuriye Komite ngo bazacunga neza imisanzu  y’abaturage ku buryo  ibice by’imihanda byose bizakorwa bisozwe neza.

Ibikorwa byo gukora uyu muhanda byatangijwe n’imashini zabugenewe

Ukuriye Komite y’abaturage  Carine Kayirangwa , avuga ko nk’umunyarwandakazi yishimira isuku igiye kuba mu mudugudu wabo bayikesheje imihanda bagiye gutunganya ku mbaraga bishatsemo.

Agira ati “Uretse isuku igiye kurangwa mu mudugudu wacu, abahafite amazu bazabonreraho kongera agaciro k’ amazu yabo bayavugurura bikazatuma nabo babona abakiliya benshi kandi bishyura menshi. Mu by’ukuri iyi mihanda yacu iziye igihe kandi tuyikeneye.”

Avuga ko Umudugudu wabo ugiye kurushaho gutera imbere kurushaho na cyane ko basanzwe ari igicumbi cy’Umurenge wabo wa Kanombe kuko begereye Ikibuga cy’indege n’Isoko rya Kabeza.

Carine Kayirangwa ahamya ko nk’umunyarwandakazi yishimira ubwiza bugiye kurangwa mu mudugudu wa Karisimbi

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe Nkurunziza Idrissa avuga ko kuba Umudugudu wa Karisimbi watangiye kubaka imihanda yawo ko ari igikorwa cyiza cyo kwishimirwa kuko biri muri gahunda y’umujyi wa Kigali wo gukangurira abaturage kugira uruhare mu kwiyubakira ibikorwaremezo cyane cyane imihanda

Agira ati “Ibi byose bigerwaho kubera ubukangurambaga abaturage baba bahawe bwo kugira uruhare mu bikorwaremezo bikaba bituma babasha kubyicungira, bityo bakaba bunganiye Leta kuko amafaranga yari gushorwa muri iyo mihanda mito iyashora mu gutunganya imihanda minini ihuza imirenge n’iy’indi, Uturere n’Intara.”

Avuga ko bashimira Abaturage ba Karisimbi bagaragaje ubushake bwo kwiyubakira umuhanda bakaba baje biyongera kuri bagenzi babo bo mu midugudu irenga 20 yo muri Kanombe imaze kwitunganyiriza imihanda ibahuza.

Gitifu wa Kanombe ,Bwana Idrissa Nkurunziza ashimangira ko ibikorwa nk’ibi byunganira Leta bityo amafaranga yari kubikora agashyirwa mu bindi

Ku urundi ruhande avuga ko muri rusange imidugudu yegereye hafi y’Umurenge yo mu kagari ka Rubirizi na Kabeza  hafi ya yose yagiye igerageza kwishakamo ibisubizo byo kwitunganyiriza imihanda, imbogamizi zikaba zisigaye mu tugari  twa Karama na Busanza kuko ahenshi imidugudu ari mishya bakaba nabo bakisuganya. Gusa ngo mu midugudu 45 igize Umurenge wa Kanombe hafi ½ cyayo abaturage bagiye bakora imihanda ibahuza bikaba ari ibyo kwishimira.

Asaba abaturage gufata neza iyo mihanda yabo bayirinda isuri cyangwa kuyicukura uko bishakiye bashaka ibyobo byo gufata amazi, kugira ngo imbaraga bishatsemo bayikora zitaba impfabusa.

Umudugudu wa Karisimbi watangiye ibikorwa byo kubaka Umuhanda wa Kaburimbo uhuza ingo ziwugize ni umwe muri 45 igize Umurenge wa Kanombe, ukaba ubarizwa mu Kagari ka Kabeza.

Abayobozi b’Umudugudu wa Kalisimbi ubwo batangizaga ku mugaragaro igikorwa cyo kwiyubakira imihanda

Imihanda iteganyijwe gukorwa muri uwo mudugudu hari ufite Metero 568 ari nawo watangiriweho uzagendaho 37,531,600 Frw, undi ni ufite Metero 70 uzatwara 13,000,000 FRW, hakaba n’utundi duhanda tubiri twinjira mu mudugudu tuzagendaho 8,000,000 Frw yose hamwe akaba ari 58,000,000 Frw, amaze kuboneka ari nayo yahereweho hatangizwa ibikorwa ku ikubitiro ni 15,000,000 ahwanye na 26%.

Amafoto agaragaza uko ibikorwa byo kubaka iyi mihanda

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *