Bonnie Mugabe yagizwe Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA

admin
2 Min Read

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryemeje Bonnie Mugabe nk’Umunyamabanga Mukuru wa yo.

Nyuma y’iminsi bivugwa ku mbuga nkoranyambaga, inkuru y’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, iri shyirahamwe ryabishyizeho umucyo.

Bonnie Mugabe usanzwe ufite inshingano muri FIFA zo gucunga umutekano ku bibuga, ni we wagizwe Umunyamabanga Mukuru w’iri shyirahamwe.

Bagize bati “Komite Nyobozi ya FERWAFA iramenyesha Abanyarwanda bose n’abakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko, Ko Bonnie Mugabe yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA guhera ku wa 1 Ugushyingo 2025.”

Amakuru avuga ko Mugabe ashobora kuzajya ahembwa ibihumbi birindwi by’amadolari y’Amerika [arenga gato miliyoni 10 Frw] buri kwezi.

Kuva mu 2018-2020, Mugabe yari ashinzwe amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda aho yavuye kuri uwo mwanya abonye uwo afite ubu muri FIFA.

Mu gihe gisaga umwaka umwe n’igice yamaze mu ishami rishinzwe amarushanwa muri FERWAFA, hagaragaye kubahirizwa kw’ingengabihe y’imikino uko yari yarateguwe.

Ubwo yari akiri mu mwuga w’Itangazamakuru, Bonnie yakoreye ikinyamakuru cya NewTimes Rwanda na KT Press imyaka myinshi mbere y’uko ajya muri Ferwafa.

Mu bihe bitandukanye yagiye ahabwa inshingano zinyuranye zirimo kuba Umuvugizi wa Ferwafa, abifatanya no kuba ushinzwe Itangazamakuru muri CECAFA na CAF.

Bonnie Mugabe kandi, yasoje amasomo ajyanye n’Imiyoborere n’Imicungire y’Umupira w’Amaguru yakurikiraniye muri Kaminuza ya Leicester mu Bwongereza.

Ni amasomo atangwa ku bufatanye bw’ikigo cya CIES n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).

FERWAFA yemeje Bonnie Mugabe yemejwe nk’Umunyamabanga Mukuru wa yo
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *