Banki Nkuru y’Igihugu yagumishije urwunguko rwayo kuri 6,75%

admin
7 Min Read

Ku wa 18 Ugushyingo 2025, Komite ishinzwe politiki y’ifaranga muri Banki Nkuru y’u Rwanda yarateranye igamije gusuzuma uko ubukungu bw’imbere mu gihugu n’ubw’lsi buhagaze no kuvugurura iteganyamibare. Komite kandi yashyizeho igipimo cy’inyungu fatizo kizagenderwaho mu mezi atatu ari imbere. Mu gihembwe cya gatatu 2025, umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro wariyongereye ugera kuri 7.2 ku ijana uvuye kuri 6.7 ku ijana mu gihembwe cya kabiri 2025. Uku kwiyongera kwaturutse ku muvuduko wohejuru w’izamuka ry’ibiciro bibarwa hatabariwemo iby’ibiribwa byangirika vuba. Iteganyamibare rigaragaza ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro uzaba hafi ya 6.9 ku ijana muri 2025 na 5.8 ku ijana muri 2026. Ishingiye kuri iri teganyamibare, Komite ishinzwe politiki y’ifaranga yagumishije igipimo cy’inyungu fatizo kuri 6.75 ku ijana, igipimo ibonako gikwiriye kugirango umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ugume mu mbago ngenderwaho.

Ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kugaragaza izamuka ryo ku muvuduko wo hejuru. Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 7.8 ku ijana mu gihembwe cya kabiri 2025, biturutse ku izamuka ryo hejuru ryagaragaye mu nzego zose z’ubukungu. Mu gihembwe cya gatatu 2025, hakomeje kugaragara izamuka rihamye ry’ibikorwa by’ubukungu, aho igikomatanyo cy’ibipimo by’ubukungu biboneka mu buryo bwihuse cyagaragaje izamuka rya 13.2 ku ijana, bijyanye no kwiyongera kw’ibikenerwa imbere mu gihugu. Iri zamuka rituruka ku kwiyongera kw’ibikorwa byo mu rwego rwa serivisi n’urw’inganda. Icyuho n’ubwo hagati y’ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga cyiyongereyeho ibyoherejwe mu mahanga byazamutse ku kigero cyo hejuru. gato, Mu gihembwe cya gatatu 2025, agaciro k’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga kazamutseho 15 ku ijana, biturutse ku kwiyongera kwa kawa n’amabuye y’agaciro byoherejwe, hamwe n’ibiciro byari byiza ku isoko mpuzamahanga. Agaciro k’ibyoherezwa mu mahanga bitari ibimenyerewe kazamutse ku muvuduko wo hejuru unganaga na 50.5 ku ijana, bitewe ahanini no kwiyongera kw’ibitunganyirizwa mu nganda z’imbere mu gihugu byoherezwa mu mahanga birimo nk’amavuta yo guteka, ifu y’ingano, n’ibiryo by’amatungo

Agaciro k’ibitumizwa mu mahanga kiyongereyeho 7.4 ku ijana

Agaciro k’ibitumizwa mu mahanga kiyongereyeho 7.4 ku ijana, biturutse cyane cyane ku kwiyongera ko hejuru kw’ibiribwa bitumizwa hanze y’u Rwanda, by’umwihariko ibigori hamwe n’imiti. Ibi byatumye icyuho hagati y’ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga cyiyongeraho 2.8 ku ijana. Igitutu ku isoko ry’ivunjisha cyaragabanutse ugereranyije n’umwaka ushize. Kugeza mu mpera za Nzeri 2025, agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’idorali ry’America kagabanutseho 4.03 ku ijana, rikaba ari igabanuka rito ugereranyije na 6.49 ku ijana mu gihe nk’icyo mu mwaka wa 2024. Ibi byaturutse ku igabanuka ry’agaciro k’idorali ugereranyije n’amadovizi y’ibihugu byateye imbere hamwe n’amavugurura yakozwe bugenzuzi bw’isoko ry’ivunjisha hagamijwe gukumira imikorere itanoze. mu Inyungu ku isoko ry’imari y’igihe gito zakomeje kugabanuka zikurikiye igipimo cy’inyungu fatizo.

Nyuma y’aho igipimo cy’inyungu fatizo kizamuweho iby’ijana 25 muri Kanama 2025, inyungu ku isoko ry’imari y’igihe gito zarazamutse, nyuma y’uko zari zagabanutse mu gihembwe cya kabiri 2025. Ariko, umusaruro w’ingamba zo kugabanya igipimo cy’inyungu fatizo mu mwaka wa 2024 wakomeje kwigaragaza ku isoko ry’imari. Inyungu banki z’ubucuruzi zigurizanyaho zagabanutseho iby’ijana 140 zigera kuri 5.85 ku ijana mu gihembwe cya gatatu 2025 zivuye kuri 7.25 ku ijana mu gihembwe cya gatatu 2024.

Inyungu ku mafaranga abitswa muri banki z’ubucuruzi nazo zagabanutseho iby’ijana 169 zigera ku 8.67 ku ijana bitewe amafaranga menshi yagaragaye muri banki z’ubucuruzi. Inyungu ku nguzanyo nazo zagabanutseho iby’ijana 28 zigera kuri 15.78 ku ijana, iri gabanuka rikaba rigaragara ku nguzanyo z’ibyiciro byose. Byitezwe ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro uzaba ku mpuzandengo ya 6.9 ku muri 2025 na 5.8 ku ijana muri 2026. ijana ku Mu gihembwe cya gatatu 2025, umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro warazamutse ugera kuri 7.2 ku ijana, uvuye kuri 6.7 ku ijana mu gihembwe cyabanje. Iri zamuka ryatewe n’umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro bibarwa hatabariwemo ibiribwa byangirika vuba n’ibikomoka ku ngufu wiyongereye ugera ku 8.1 ku ijana, uvuye kuri 5.6 ku ijana, ndetse n’umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka ku ngufu nawo wazamutse ugera kuri 3.3 ku ijana, uvuye igabanuka rya 0.1 ku ijana. Uku kwiyongera k’umuvuduko w’ibiciro bibarwa hatabariwemo iby’ibiribwa byangirika vuba kwaburijemo igabanuka ryagaragaye ku muvuduko w’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa byangirika vuba, aho wageze kuri 5.6 ku ijana uvuye kuri 12.4 ku ijana.

Ibiciro ku masoko bikomeje kuzamuka

Kwiyongera k’umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro bibarwa hatabariwemo iby’ibiribwa byangirika vuba n’iby’ibikomoka ku ngufu kwatewe ahanini ko kwiyongera kw’ikiguzi cy’ubuvuzi n’uburezi, mugihe ikiguzi ku macumbi cyo cyagabanutse. Ibiciro by’ibiribwa byangirika vuba byamanutse ahanini biturutse ku kugabanuka kw’ikiguzi cy’imboga n’imbuto. Naho kwiyongera k’umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka ku ngufu gushingiye ahanini ku biciro byo hejuru by’ibicanwa (inkwi n’amakara) ndestse n’ibikomoka kuri peteroli.

Umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro byitezwe ko uzaguma kuba mu mbago ngenderwaho, ukaba kumpuzandengo ya 6.9 ku ijana mu mwaka wa 2025 na 5.8 ku ijana mu mwaka wa 2026. Umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro bibarwa hatabariwemo iby’ibiribwa byangirika vuba n’iby’ibikomoka ku ngufu byitezweko uzaguma kuba hejuru kugeza mu ntangiriro z’umwaka wa 2026, ariko nyuma ukazagenda umanuka gahoro gahoro.

Byongeye kandi, umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka ku ngufu nawo byitezwe ko uzaguma kuba hejuru mu gihe cya bugufi. Ariko kurundi ruhande, umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa byitezwe ko uzagabanuka mu mpera w’umwaka wa 2025 ndetse no mu mwaka wa 2026, biturutse ku musaruro mwiza w’ubuhinzi w’igihembwe cy’ihinga C mu mwaka wa 2025 ndetse n’uwo mu gihembwe cy’ihinga A mu mwaka wa 2026, hamwe n’igabanuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku isoko mpuzamahanga. Ariko kandi, iri teganyamibare rishobora kugira ikomyi (inzitizi), zirimo ihindagurika ry’ikirere rishobora guhungabanya umusaruro w’ubuhinzi witezwe, ndetse n’amakimbirane yo murwego rwa politiki ashobora kubangamira ihererekanywa ry’ibicuruzwa hagati y’ibihugu bigatuma ibiciro by’ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga bizamuka, bityo bikongera umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro. Umwanzuro wa Komite ishinzwe Politiki y’lfaranga.

Hashingiwe ku buryo ubukungu buhagaze hamwe n’iteganyamibare ku bukungu bw’u Rwanda n’ubw’Isi hamwe n’ingorane zagaragajwe ku muvuduko w’izamuka ry’ibiciro, Komite ishinzwe politiki y’ifaranga yafashe icyemezo cyo kugumisha igipimo cy’inyungu fatizo kuri 6.75 ku ijana, igipimo ibona ko gikwiriye kugirango umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ugume mu mbago ngenderwaho. Komite izakomeza gukurikirana uko ubukungu buzakomeza kwitwara kandi yiteguye gufata izindi ngamba zikumira umuvuduko ukabije w’izamuka ry’ibiciro mu gihe hagira igihinduka.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *