Abadepite bagiye kuzenguruka igihugu bagenzura imiturire

admin
1 Min Read

Abagize Inteko ishinga Amategeko,Umutwe w’Abadepite bateguye urugendo rusange mu Gihugu hose hagamijwe kubona amakuru mu kugenzura ibikorwa bya Guverinoma byerekeye iterambere ry’imijyi, imiturire n’imikoreshereze y’ubutaka.

Izi ngendo ziteganyijwe ku matariki ya 24-29 Ugushyingo 2025 mu Ntara zose na 5-6 Ukuboza 2025, mu Mujyi wa Kigali.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gertrude, yashimangiye akamaro k’iki gikorwa, agira ati: “Inteko Ishinga Amategeko ishyigikiye ko gahunda z’iterambere ry’imijyi, imiturire n’imikoreshereze y’ubutaka zirushaho kunoga kandi zikibanda ku byifuzo by’abaturage. Gusura abaturage tukaganira ubwabo bidufasha kongera ingufu mu igenzura no gushyigikira gahunda za Leta zigira uruhare mu iterambere rirambye.”

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gertrude

Muri iki gikorwa, Abadepite bazagera mu Mirenge 237, aho bazasura ibikorwa bigaragaza iterambere ry’imijyi, imiturire n’imikoreshereze iboneye y’ubutaka, n’ibikorwa bikiri inyuma bishobora gutezwa imbere bikabyazwa umusaruro no gukorana inama n’abayobozi ku rwego rw’akarere n’umurenge.

Abadepite bazakorana inama n’abaturage babakangurira gutura ahabugenewe hadashyira ubuzima bwabo mu kaga, no kugira uruhare mu kubungabunga ibikorwaremezo byashyizweho mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza.

Abadepite bazifatanya kandi n’abaturage mu muganda rusange usoza ukwezi k’Ugushyingo 2025, mu rwego rwo kongera imbaraga mu bikorwa by’iteram bere, isuku n’umutekano aho batuye.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *