Arsenal na Visit Rwanda ntibazongera amasezerano y’ubufatanye yari ahari

admin
3 Min Read

Arsenal n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) bemeranyije kutongera amasezerano yo kwamamaza “Visit Rwanda”bari bafitanye agomba kurangira muri Kamena mu mwaka wa 2026.

RDB yatangaje ko ari icyemezo cyafashwe ku bwumvikane bw’impande zombi, hagamijwe gushimangira icyerekezo gishya cy’ubukerarugendo n’ishoramari.

Jean-Guy Afrika, Umuyobozi Mukuru wa RDB, yavuze ko u Rwanda rutewe ishema n’ibyo ubu bufatanye bwagezeho mu myaka umunani ishize butangiye ku mugaragaro.

Yagize ati “Dutewe ishema n’ibyo ubu bufatanye bwagezeho mu myaka myinshi tumaranye [Arsenal]. Bwafunguye inzira nshya ku bigo byinshi by’ubukerarugendo ku Isi, butuma u Rwanda rumenyekana runasurwa ku muvuduko ubukangurambaga busanzwe butari kugeraho.”

Yakomeje ashimira ikipe ya Arsenal ku bw’ubu bufatanye bwaranzwe n’inkuru nziza y’urukundo mu myaka umunani ishize, ariko bikaba bibaye ngombwa ko ibikorwa byagukira no mu yindi mikino mu rwego rwo kubyaza umusaruro amahirwe mashya.

Yagize ati “Twishimira gukomeza umubano ku rwego rwagutse na Kroenke Sports & Entertainment binyuze mu bufatanye bushya dufitanye na LA Rams na SoFi Stadium, kandi tuzakomeza kuba abafatanyabikorwa b’amakipe y’abagabo n’abagore ya Arsenal, kugeza igihe uyu mwaka w’imikino [2025-2026] uzarangirira. Tubifurije intsinzi nyinshi mu rugendo rwabo rwo gukomeza guhatanira ibikombe.”

Richard Garlick, Umuyobozi Mukuru wa Arsenal, na we yavuze ko ubu bufatanye bwatumye iyi kipe yambara ikirango cya Visit Rwanda ku mwambaro wayo ku kuboko kw’ibumoso, byari urugendo rw’ingenzi kuko byazamuye ubukererugendo bw’u Rwanda no kubungabunga ibidukikije.

Yagize ati “Mu myaka myinshi tumaranye, twafatanyije kuzamura uburyo Isi ibona ubukerarugendo bw’u Rwanda n’ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije, kandi twubaka imikoranire n’abakunzi bacu hirya no hino muri Afurika.”

Yakomeje avuga ko ubufatanye bwa Visit Rwanda bwabaye ingenzi mu gushyigikira intego za Arsenal, ati “Budufasha gushora imari mu cyerekezo cyacu kirambye cyo guhatanira ibikombe bikomeye, mu buryo burambye mu by’imari. Turashimira RDB ku bufatanye no ku byo twagezeho dufatanyije.”

Muri Gicurasi 2018 ni bwo byatangajwe ko Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyinjiye mu bufatanye na Arsenal yo muri Premier League, u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere aho yambara ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso haba mu ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y’abagore.

Ibi bije nyuma yaho muri Nzeri 2025, RDB yatangaje ko yinjiye mu mikoranire na LA Clippers ikina ya Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA), ndetse na Los Angeles Rams ikina muri National Football League (NFL).

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *