Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yakiriye mugenzi we wa Cambodia

admin
1 Min Read

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yakiriye mu biro bye Prak Sokhonn, Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubufatanye Mpuzamahanga w’Ubwami bwa Kambodiya.

Ibiganiro byabo byibanze ku mubano mwiza hagati y’u Rwanda na Kambodiya ndetse hasinywa amasezerano mashya y’ubufatanye hagati y’impande zombi.

Ku wa 18 Ugushyingo 2025, ubwo Minisitiri Dr Nsengiyumva yakiraga mu biro bye Minisitiri w’Intebe wungirije wa Kambodiya, Prak Sokhonn, hasinywe amasezerano y’ubufatanye bushingiye ku kuba buri ruhande ruzajya rugisha urundi inama. Hanasinywe andi masezerano agamije kuvanaho Viza ku bafite pasiporo za Dipolomasi n’iz’akazi.

Ibiganiro byahuje abayobozi b’impande zombi, byagarutse ku nama ya 46 y’Abaminisitiri ba Francophonie iteraniye i Kigali.

Minisitiri w’Intebe Wungirije Prak Sokhonn yashimye u Rwanda uko rwakiriye abitabiriye inama n’uburyo iteguye neza.

Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yashimye Kambodiya mu gihe ari cyo gihugu cyitegura kuyobora Francophonie, ubwo iyi nama y’Abaminisitiri ba Francophonie izaba ku musozo ndetse anifuriza amahirwe iki gihugu kizakira inama ya 20 ya Francophonie.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *