Hagiye kubakwa Laboratwari izafasha mu guhangana n’ibyorezo biva ku matungo

admin
4 Min Read

Tariki ya 18 Ugushyingo 2025, mu Rwanda hatangijwe igikorwa cyo kubaka Laboratwari y’igihugu (National Veterinary Reference Laboratory, NVL) izita ku ndwara z’amatungo n’ibijyanye nazo yitezweho kuzafasha mu kwirinda indwara z’amatungo mbere y’uko zikirakwira no mu bantu.

Ni igikorwa cyiswe One Health bigendanye no kuba amatungo n’abantu basangiye ibintu byinshi birmo ubutaka ,ikirere n’ibidukikije muri rusange hakaba rero hakenewe ingamba zo kwirinda ibyorezo ariko inzego zose zifatanyije.

Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, avuga kuri iyi Laboratwari yavuze ko izafasha kumenya ibyorezo hakiri kare.

Agira ati“Ibyorezo byinshi bitangirira mu matungo mbere y’uko bigera mu bantu . Iyi laboratwari izaha u Rwanda ubushobozi bwo kumenya ibyago hakiri kare, kurinda abantu bacu, amatungo yacu n’ubukungu bwacu.”

Minisitiri, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe avuga ko iyi Laboratwari izafasha gutahura ibyorezo hakiri kare

Priya Basu uyobora ikigega gishinzwe guhanga n’ibyorezo ku Isi avuga ko yishimira gufatanya n’u Rwanda mu guhangana n’ibyorezo ndetse no kurinda abaturage.

Agira  ati“u Rwanda rutewe ishema no kuba Ikigega cy’Ibyorezo (Pandemic Fund) gifasha u Rwanda mu gushinga Laboratwari y’Igihugu  ku ndwara z’amatungo,binyuze mu mushinga nk’uyu iki kigega gifasha ibihugu kongerera imbaraga mu kurinda ubuzima bw’abantu,amatungo n’ibidukikije hagamijwe kumenya no guhangana n’indwara, dutewe ishema no gufatanya n’u Rwanda ruri gushyiraho uburyo bukomeye bwo kurinda abaturage.

Priya Basu uyobora ikigega cyo guhanga n’ibyorezo ashima u Rwanda imbaraga rushyira mu kurinda abaturage

NVRLL ni umwe mu mishinga y’ingenzi iri muri gahunda yo gukomeza kongera ubushobozi bwo kwirinda no guhangana n’ibyorezo hakoreshejwe uburyo bwa One Health mu Rwanda (SPPROHRW), ishyigikiwe n’Ikigega cy’Ibyorezo, igashyirwa mu bikorwa na Minisiteri y’Ubuzima, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi binyuze muri RBC, RAB n’abandi bafatanyabikorwa. Imirimo yo kubaka iteganyijwe kurangira mu mezi 24.

Kuva muri Nyakanga 2024, Minisiteri y’Ubuzima, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye bo mu gihugu no mu mahanga bari gushyira mu bikorwa umushinga w’imyaka itatu wo gukomeza kongera ubushobozi bwo kwirinda no guhangana n’ibyorezo hakoreshejwe uburyo bwa One Health (SPPROHRW).
Iyi gahunda igamije kongerera u Rwanda ubushobozi bwo kwirinda, kumenya no guhangana n’ibyorezo binyuze mu guhuza sisitemu z’ubuzima bw’abantu, ubw’amatungo n’ibidukikije.

Ibikorwa by’ingenzi birimo:
• Gukomeza ubugenzuzi no gutanga amakuru hakiri kare mu rwego rw’ubuzima bw’abantu n’ubw’amatungo
• Gukomeza laboratwari n’ubushobozi bw’umutekano muri laboratwari
• Guteza imbere abakozi bafite ubumenyi mu buryo bwa One Health

Pandemic Fund ni ikigega mpuzamahanga cyihariye gifasha ibihugu bikennye n’ibifite ubushobozi buringaniye kongera ubushobozi mu gutangira no guhangana n’ibyorezo. Gitera inkunga imishinga yo kongera ubugenzuzi bw’indwara zandura, laboratwari no gupima, ndetse no kongera umubare n’ubumenyi by’abakozi b’ingenzi mu rwego rw’ubuzima.
Ibyo ikigega kimaze kugeraho bigera kuri miliyari hafi 7 z’amadolari, bikaba bikwirakwira mu bihugu 75 mu turere dutandatu tw’isi. Harimo miliyoni 885 z’amadolari zatanzwe mu byiciro bibiri bya mbere, byashoboye gukurura izindi ngaruka z’amafaranga arenga miliyari 6 mu bindi bihugu n’amashyirahamwe.
Kuva mu 2022, Ikigega cyatangiye gutera inkunga imishinga 47.

Hatangijwe igikorwa cyo kubaka Laboratwari izifashihwa mu guhanga n’ibyorezo bituruka mu matungo

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *