Abafatanyabikorwa bakomeye mu rwego rw’ubuhinzi – FAO mu Rwanda,Kaminuza ya RICA na RAB – batangije ku mugaragaro Gahunda nshya yiswe Sustainable Agricultural Mechanization through Farmer Field Schools (SAM-FFS) igamije kongerera abahinzi bato ubumenyi mu ikoreshwa ry’imashini zigezweho zikora neza kandi zirengera ibidukikije.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Ugushyingo 2025 ku cyicaro cya kigo RICA giherereye mu karere ka Bugesera.
Biteganyijwe ko Iyi Gahunda izafasha abahinzi bato gukora ubuhinzi hifashishijwe imashini zigezweho bikazanyura mu cyo bise Farmer Field School (FFS) bushyira imbere kwiga binyuze mu bikorwa ngiro. Abafasha 30 ba FFS bo mu turere twa Gatsibo, Bugesera na Kirehe bamaze guhugurwa ku buryo bwo gukoresha imashini, ubuhinzi bubungabunga ubutaka (Conservation Agriculture), n’uburyo bwo gushyira izi ndangagaciro mu nyigisho zigenerwa abahinzi.

Dr. Nomanthema Mhalanga, uhagarariye FAO mu Rwanda by’agateganyo, yavuze ko iyi gahunda izafasha guteza imbere ubuhinzi burambye.
Agira ati “Tubinyujije muri ubu bufatanye na RICA na RAB, turimo guteza imbere ubuhinzi bushingiye ku ikoranabuhanga ry’imashini ritangiza ibidukikije kandi ryongera umusaruro w’abahinzi bato,”.
Ku ruhande rwa RICA, Dr. Olusegun Adedayo Yerokun, Umuyobozi w’agateganyo wa kaminuza, yashimangiye ko Agira ati iyi Gahunda ijyanye n’inshingano za RICA zo kuzamura ubumenyi bw’abahinzi.
“Guteza imbere Conservation Agriculture bigira uruhare rukomeye mu kongera umusaruro no kurinda ubutaka. Iyi Gahunda ikomeza uwo murongo,”.

RAB yo yemeza ko izakomeza kwegera abaturage kugira ngo gahunda ishyirwe mu bikorwa neza hirya no hino mu gihugu. Dr. Solange Uwituze, Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa RAB, yavuze ko ibikorwa nk’ibi bizafasha kwihutisha guteza imbere ubuhinzi bushingiye ku imashini mu gihugu hose.
yagize ati“Ubufatanye n’abaturage ni ingenzi kugira ngo abahinzi bato babashe kwakira no gukoresha imashini mu buryo burambye,” .
Gahunda ya SAM-FFS izafasha kandi gufungura amahirwe yo kubona imashini ku bahinzi bato, kunoza serivisi zo gusana no gukodesha imashini mu cyaro, no guteza imbere ubucuruzi bujyanye n’ikoranabuhanga mu buhinzi. Ibi bizatuma abahinzi babona umusaruro mwinshi, bongere ubushobozi bw’amakoperative, ndetse habeho guhanga imirimo mishya ku rubyiruko.
Mu gihe Rwanda rukomeje guteza imbere ubuhinzi bugezweho, iyi Gahunda yitezweho gufasha mu kubaka sisitemu y’ubuhinzi irambye, ihangana n’ihindagurika ry’ikirere, kandi ibasha gutanga umusaruro ushimangirwa n’ubumenyi n’ikoranabuhanga.
