Mu Rwanda hagiye gutangirwa ibihembo by’abahize abandi mu magare ku rwego rwa Afurika

admin
3 Min Read

Ku nshuro ya mbere hagiye guhembwa abahize abandi mu mukino w’amagare The African Cycling Excellence Awards (ACEA), igikorwa kizabera mu Rwanda mu myaka 2 yikurikiranya kigamije gushimira no guha agaciro ibikorwa n’ibyagezweho n’abakinnyi, amakipe n’imiryango itandukanye iteza imbere umukino wo gusiganwa ku magare muri Afurika.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Kigali ku itariki ya 12 Ugushyingo 2025, Freddy Kamuzinzi, Umuyobozi Mukuru wa Kamz Events Group Ltd akaba n’umwe mu bategura ibi bihembo bya ACEA, yavuze ko iki gitekerezo cyatangijwe hagamijwe gushimira ubuhanga n’ubwitange mu mukino wo gusiganwa ku magare muri Afurika, ndetse no guteza imbere uyu mukino nk’imbaraga zihuza kandi zihindura imibereho y’abaturage.

Yagize ati: “ACEA si ibihembo gusa; ni uburyo bwo gutera imbaraga urubyiruko, kubaka umuryango nyafurika uhuje, no gutegura ejo hazaza heza h’umukino w’amagare muri Afurika,”

Yasobanuye ko iki gitekerezo cyatangijwe na Kamz Events Group Ltd, nyuma bakakigeza  ku Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare muri Afurika (Confederation of African Cycling – CAC), igaha uburenganzira iyi Kampani bwo gutegura iki gikorwa mu myaka 4 iri mbere.

Freddy Kamuzinzi, Umuyobozi Mukuru wa Kamz Events Group Ltd irimo gutegura iki gikorwa

Kamuzinzi yagize ati: “Iyi ntego twemejwe igaragaza umuhate n’ubunyamwuga dufite mu gutegura ibikorwa by’ubudasa n’ubunararibonye,”

Ibi bihembo bizatangwa bwa mbere tariki ya 29 Ugushyingo 2025, birimo ibyiciro bitandukanye ,Amatora rusange yo gutora abazahembwa uyu mwaka wa 2025 yatangiye kuva ku ya 31 Ukwakira kugeza ku ya 8 Ugushyingo, akaba yaritabiriwe n’abantu benshi baturutse impande zose z’Afurika by’umwihariko batite aho bahuriye n’uyu mukino.

Abazahembwa bazahembwa mu buryo bukurikira Abagabo n’Abagore Elite, Abakinnyi b’amagare b’abanyamwuga n’abatarabigize umwuga (Amateur),Abagabo n’Abagore Elite bo mu Rwanda,Ikipe y’umwaka (Best Team),ndetse n’Abagabo n’Abagore Elite bo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Abategura ibi bihembo bemeza ko u Rwanda nk’igihugu kizakira iki gikorwa inshuro 2 zibanza ari ku mpamvu y’uko rwagaragaje ko rushoboye kwakira ibikorwa mpuzamahanga kandi bikagenda neza,ikindi kandi ngo uyu ni umwanya wo kwishimira,guhuza,gukura ho no guca iminyururu yaba iziritse ibyiza Umukino wo gusiganwa ku magare muri Afurika ukwiye kugera ho.

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *