Urukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba mu Karere ka Muhanga, rwakatiye Musonera Germain igifungo cy’imyaka 20, runamutegeka guha IBUKA indishyi z’akababaro zingana na Miliyoni 50 Frws.
Rwemeje ko ikirego cy’Ubushinjacyaha gifite ishingiro.
Rwemeje ko Musonera Germain ahamwa n’icyaha cy’ubufatanyacyaha ku cyaha cya Jenoside ko agomba kugihanirwa.
Rwamuhanishije igihano cy’igifungo cy’imyaka 20, runamutegeka guha IBUKA indishyi z’akababaro zingana n’amafaranga miliyoni 50 y’u Rwanda.
Urukiko rwategetsi Musonera Germain guha IBUKA indishyi zingana n’amafaranga miliyoni imwe y’u Rwanda hakubiyemo amafaranga y’igihembo cya Avoka hamwe n’amafaranga yikurikirana rubanza.
Rwatwgetse ko asonerwa gutanga amafaranga y’amagarama y’urubanza kubera ko afunze.
MUSONERA Germain araburana ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Muhanga, bwasobanuye ko yayoboraga urubyiruko muri Komini Nyabikenke, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubushinjacyaha buvuga kandi ko, usibye uwo mwanya yari afite, yari anafite akabari Interahamwe zanyweragamo zivuye kwica Abatutsi, ndetse akaba yaratunze imbunda ebyiri.
Musonera Germain ahakana ibyaha byose ashinjwa, avuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atari i Nyabikenke, kuko icyo gihe yari yarasubiye kwiga.
Uretse gusabirwa gufungwa burundu, IBUKA inasaba indishyi z’akababaro za miliyoni 500Frw.
Uyu mugabo yakoze mu nzego zitandukanye muri Leta y’ubu, harimo no mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, aho yavuye ashaka kwiyamamariza kuba Umudepite uhagarariye Umuryango RPF-Inkotanyi, muri iyi manda nibwo yaje gufatwa arafungwa.
Inteko Iburanisha yari igizwe n’abacamanza batatu ndetse n’Umwanditsi w’Urukiko.
Gusa mu Iburanisha ry’Ubushize Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Musonera Germain igifungo cya burundu.
Ku wa 17 Nyakanga 2024,nibwo Munganyende Jeanette uwo mubyeyi akaba umukobwa wa Kayihura Jean Marie Vianney wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Nyabikene, yandikiye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB asaba ubutabera.ayimenyesha ko Musonera ari ku rutonde rw’abakandida Depite b’Umuryango RPF Inkotanyi, kandi akekwaho ibyaha bya Jenoside bityo ko basuzuma ibye yahamwa n’ibyaha akabihanirwa.
Muri iyo baruwa Munganyende yavugaga ko mu 1994 ubwo Jenoside yabaga, yari muto kuko yanemereye Kigali Today ko yari afite imyaka itandatu, bityo akaba atarabashije gukurikirana Musonera ku rupfu rwa se.
