Kimwe n’indi mijyi ikomeye yo mu Rwanda, Umujyi wa Rubavu ugendwa n’abaturutse imihanda yose y’isi, uretse abanyarwanda abanyamahanga bawirirwamo bakanawuraramo, gusa ikibazo cy’ibyapa bibayobora cyangwa se Nomero ziranga amazu berekejeho bikababana Ingorabahizi.
Iki ni ikibazo gikomeje kubangamira abagenda n’abakorera mu karere ka Rubavu bavuga ko bitumvikana uburyo Umujyi umaze imyaka irenga 50 ubayeho ukaba utawusangamo icyapa kiranga aho ugiye cyangwa se nomero iri ku gipangu runaka, abifuza gucumbika cyangwa kurara muri uwo mujyi bakaba babangamirwa no kuyoba bya hato na hato, bityo bakanenga ubuyobozi uko bwagiye busimburana kudaha agaciro abashyitsi basura Umujyi wunganira Kigali.

Umwe mu bashyitsi wifuje kuvugana n’ikinyamakuru Igisabo wari ucumbitse kuri imwe mu mahoteli yegereye ikiyaga cya Kivu, avuga ko aherutse kuzamuka n’amaguru ashaka kugera kuri indi Hoteli yari icumbitsemo mugenzi we ararindagira ayoberwa icyerekezo bituma asubira aho yararaga nabwo bimugoye.
Agira ati “ uyu mujyi ni mwiza ariko abawuyobora batumye ubiha kuko utamenya aho uva n’aho werekeza. Nta cyapa kikwereka aho aho werekaza, mu by’ukuri buriya babuze iki kuki badakopera Umujyi wa Kigali ngo hakorwe inyigo yashyira Ibyapa ku mihanda yose igize Rubavu. Ni Umujyi ufite Ubucucike, isuku nayo ni nkeya, haracyagaragaramo amazu yo mu myaka y’1970 na Kiriya Kivu gikunzwe kandi gikikijwe n’amazu, menshi muri yo nta suku akoreye na nkeya ibituma abantu bakomeza gushinja abayobora Rubavu kutita ku isuku y’umujyi wabo.
Uretse uyu mushyitsi wari waraye muri hoteri, hari n’abanyeshuri babiri biga muri Kaminuza yigenga ihari bavuga ko kugira ngo bamenyere kugenda mu mujyi wa Rubavu byabasabye amezi abiri yose babona kumenya icyerekezo kibakura ku icumbi kibaganisha ku Ishuri ndetse no kujya ku isoko ngo byari imbogamizi.
Uwo twahaye izina rya Jacky adaciye ku ruhande, yasabye Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu kwinenga bakubaha abasura umujyi wabo ubereye ubukerarugendo.
Agira ati “ nibyo koko Rubavu ni umujyi mwiza uberanye no gusurwa bitewe ahanini na kiriya Kivu giteye Amabengeza, ni umujyi wegereye igihugu cy’abaturanyi bo muri Congo baza kuwuhahiramo ari benshi none se ko na ba mukerarugendo baza ari benshi ahageze Telefoni ikamuzimana cyangwa se amarezo ya MTN akabura azamenya uwo ashobora gusuhuza ucumbitse mu gace runaka azamugeraho gute nta byapa , nta nomero ziyobora ?

Meya Prosper arahumuriza abafite ibyo bibazo byo kuyoba
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Prosper Murindwa avuga ko abafite ikibazo cyo gukoresha imihanda yo mu mujyi wa Rubavu ko bashira impungenge kuko nyuma y’imyaka ibiri bizaba byakemutse nyuma y’inyigo bari gukora igamije gutunganya no kunoza Umujyi wabo kurushaho;
Agira ati “Nibyo ko birashoboka ko hari abatishimira imigendere n’imiterere y’umujyi wa Rubavu, ariko banishimire ko hari byinshi byakozwe birimo gucamo imihanda no kubaka amazu agendanye n’igihe n’ibindi byinshi bigamije gutuma Umujyi uba Nyabagendwa. Rwose turizeza abantu ko mu myaka ibiri iri imbere imihanda yose izaba ifite ibyapa biyiranga na Nomero ku mazu uko byakagombye.”
Abajijwe niba nta burangare bw’ubuyobozi uko bwagiye busimburana kuba butarakoze ibishoboka byose ngo abagenda mu mujyi wabo boroherwe n’ingendo zibageza iyo berekeza batayobye, avuga ko hari byinshi byakozwe nabyo byihutishwaga, birimo gutunganya neza Umujjyi nkuko byavuzwe kandi ngo n’igishushanyombonera nta myaka myinshi kimaze gisohotse ariyo mpamvu ibigikubiyemo byose bari kugenda babishyira mu bikorwa uko ubushobozi bugenda buboneka.

Abagenda ku Kivu naho ntibishimira Isuku yaho
Ku kibazo cy’uko uretse no kuba Umujyi wa Rubavu utorohereza abawugana mu ngendo bawukoramo, n’uko Kivu hatarangwa isuku, avuga ko haramutse hatari isuku abahagana batakwiyongera umunsi ku w’undi , gusa avuga ko kuba nta byera ngo de bazakora ibishoboka byose ahatagaragara neza hagatunganywa kugira ngo nk’umujyi wunganira Kigali , Umujyi w’Ubukerarugendo abawugana barusheho kwakirirwa ahaboneye barusheho gutaha bishimye.

Umujyi wa Rubavu ni umwe mu mijyi 7 yunganira Kigali ariyo Musanze, Huye, Rusizi, Nyagatare na Kayonza na Kirehe.
N’ubwo Rubavu ishinjwa kuba ikirangwamo akajagari n’amazu yo mu bihe byashize, ni Umujyi uri kwiyubaka kandi uri gutera imbere mu buryo bugaragara.
Mu ibarura rusange riheruka mu mwaka wa 2022 rigaragaza ko Akarere ka Rubavu ari nako Umujyi wako ubarirwamo, gafite muri rusange ubuso bwa Km2 388,3, ikaba Ituwe n’abaturage 546,683 ikagira Ubucucike bw’1624/Km2,.
Ni Akarere gafite Imirenge 12, Utugari 80 n’Imidugudu 525.Ku bigendanye n’amashanyarazi, abaturage bacaniwe kuri 95,8% mu gihe abafite Amazi bari ku kigero 93,5%