Imyaka 5 irashize Abazarama Dancilla wo mu Murenge wa Kimironko, Akagari ka Nyagatovu, Umudugudu w’Ibuhoro, avuga ko Mudugudu, Kalima Siliro yamutwariye ubutaka ariko Akarere n’Umurenge bagakomeza kuba ba ntibindeba.
Ibi ni ibigarukwaho na Nyirubwite Abazarama, bamwe mu baturanyi ndetse n’umwunganizi we mu by’amategeko uvuga ko Siliro yagizwe nka wa mwana uvuna umuheha akiyongeza undi kuko ubutaka bw’Abazarama yagiye abutwara gahoro yatakamba ubuyobozi bw’Umurenge bukahagera byo kumwikiza, yagera ku Karere agatereranwa none Siliro ngo yahisemo gucukura icyobo ku nzu ya Abazarama agamije ko yahimuka akagenda burundu.
UKO IKIBAZO GITEYE
Abazarama avuga ko ubutaka bwe yabuguze n’uwitwa Ndahindurwa Chocho Olivier nawe wari wabuguze na Mukarubega Ange wari wabuhawe na Perefegitura y’Umujyi wa Kigali yaguriye ba kavukire muri gahunda yo gutuza neza abaturage.

Ikibanza yakiguze muri 2010 muri M30 kuri M32 uwitwa Siliro umusenyera atarahagera, aho aziye akaba umuyobozi yagiye yubaka atwara ku butaka bwa Abazarama kugeza ubwo agambanye n’uwitwa Emmanuel Nizeyimana abeshya ko ubutaka buto Abazarama yasize yubaka munsi y’igipangu hagenewe ubusitani buto, abeshya ko yabuguze na kavukire, impaka zitangira ubwo kugeza ubu aho Mudugudu Siliro ahisemo gufata bwa butaka abusizamo ikibanza arahatengura, acukura icyobo ngo igipangu cy’Abazarama gihirime azimuke.
UBUYOBOZI NTIBUSHAKA GUTEGA AMATWI ABAZARAMA
Abazarama avuga ko nyuma y’uko atakambiye Umurenge n’Akarere bose bagakomeza gukingira ikibaba mugenzi wabo ngo uri kubaka na etaje itujuje ibisabwa, yahisemo no kugeza ikibazo cye mu itangazamakuru ryamutabarije bakabona kuza aho ikibazo kiri n’ubwo bwose ngo ntacyo yafashijwe bahageze.
Agira ati “Kuwa gatandatu tariki ya 01 Ugushyingo 2025, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Providence yaje aho Siliro ari gucukura munsi y’inzu yanjye aza antunguye ansaba kuza tukavugana ariko kubera ko ndwaye mubwira ko ntabasha kuza ko yakwihangana nkahamagara umuvugizi wanjye ntiyabyumva ahitamo kugenda avuga ko azagaruka kuwa mbere tariki ya 03 Ugushyingo, Saa Ine nyamara ngo bamutegereje kugera Saa Cyenda avuga ko ari muri konji hari buze intumwa z’Akarere. Zagaragaye Saa cyenda babanje gukorana inama na Siliro sinzi ibyo yabijeje baza banyuka inabi”.

Avuga ko ikipe y ‘Akarere yabonye yaje idafite gahunda yo kumwumva na gato cyane ko ibyo bamusabaga byose yabiberetse ntibabirebeho ahubwo bakamugisha impaka bagamije kumucecekesha.
Ku rundi ruhande avuga ko yatangajwe no kuba Gitifu w’Umurenge Providence ari mushya mu kibazo cye akaba yanze kuza kumutabara nyamara yari yamwijeje ko ari buhagere Saa Ine bagategereza bagaheba nyuma akababwira ko ari muri konji.
Yibaza niba Siliro ari hejuru y’amategeko byatuma yibasira umuturage imyaka igashira yatakira ubuyobozi bukamutererana ku mugaragaro, akagaya cyane ushinzwe Irangamimerere ku murenge wa Kimironko ushobora kuba yaje ahagarariye Gitifu nyamara ngo yaranzwe no guseka cyane, uwatabaje agaragaza ko Siliro afite ukuri mu gihe nyamara nta kimenyetso na kimwe yagaragarije intumwa z’Akarere kimushinjura ku bugome yakorewe.
UMUVUGIZI WA UZARAMA NTIYUMVA AHO UBUNYANGAMUGAYO BWAGIYE
Madame Umurerwa Marie Therese ni umunyamategeko akaba Umuvugizi wa Madame Abazarama.

Avuga ko yagaye cyane imyitwarire y’intumwa z’Akarere zaje zitera ubwoba Abazarama wari ufite ibyangombwa bye byose byerekana ko ubutaka Mudugudu Siliro yirirwa atobatoba uko yishakiye ari ubwe.
Agira ati “Aba bayobozi baje kare ntibamenyesha Abazarama ko bahageze babanza kugirana imishyikirano na Mudugudu umusaruro wavuye mu biganiro byabo ni ukuka inabi Abazarama, nta kumuhumuriza ahubwo bamwutse inabi asa nuhahamutse, tukaba dusaba ko niba Ubuyobozi bw’ibanze butarabashije kwitandukanya na Muduhudu wabo Siliro ubereyeho gutanga ruswa kubaje gukemura ikibazo ngo akomeze yice urubozo Abazarama amaherezo Nyakubahwa Paul Kagame ariwe uzarangiza ikibazo cy’inzirakarengane.

Avuga ko abaje gufasha Abazarama mu kibazo cye batandukiye baha ijambo Siliro yivuga imyato avuga ko ubutaka yabuguze na ba kavukire mugihe nyamara icyahoze ari Prefegitura y’Umujyi wa Kigali yarabaguriye ikahatuza abaturage barimo n’uwaguze na Abazarama.
UMUFASHA WA ABAZARAMA W’UMUSHINWA AVUGA KO AGIYE KWIYAMBAZA AMBASADE YABO IGASABA U RWANDA KURENGANURWA
Umushinwa akaba n’umugabo wa Abazarama wari umaze igihe mu butumwa bw’Akazi amaze kubona uko Siliro yamucukuriye munsi y’inzu byatuma ihirima, yagaye cyane abayobozi umufasha we yisunze aho kugira ngo arenganurwe baramufunga.

Agira ati “Uyu muturanyi ni umugome yibye ubutaka bwacu afungisha Madamu wanjye. Kubera ko ubuyobozi bwanze kuntabara ngiye kubwira Ambasade yacu mu Rwanda ibimfashemo kuko nta mahoro mfite. Nagiye kubaza uriya Mudugudu ikimuha ububasha bwo kunsenyera arambwira ngo yankubita, anteza ibirara birantuka. Rero abayobozi banze kumfasha ngiye kubwira Ambasade yacu babwire Ububanyi n’Amahanga ko nta mutekano mfite.
Uyu mushinwa yibajije impamvu abantu bose bakomeje gushima uburyo u Rwanda ruyobowe neza ariko we akaba yarabuze umutekano awubujijwe n’umukuru w’Umudugudu inzego zimukuriye zirebera.
INTUMWA Z’AKARERE MU MUJYI WA KIGALI BANZE KUVUGISHA ITANGAZAMAKURU
Nyuma yo kunengwa n’abo baje gukemurira ikibazo ko baretse ibyabazanye bakigira kureba imyubakire ya etaje, Mudugudu ari kubaka itujuje ibisabwa, intumwa z’Akarere zanze gutangariza itangazamakuru uko babonye ikibazo n’icyo babona cyakorwa ngo Abazarama arenganurwe, bavuga ko amakuru atangwa n’umuvugizi w’Umujyi wa Kigali. Gusa batangaje ko Siliro yasabwe gusiba icyobo yacukuye, Abazarama akajya gutambamira Ubutaka Siliro, mu gihe Siliro avuga ko yaguze kandi nta kimenyetso abitangira.

KALIMA SILIRO NTABASHA GUSOBANURA IGITUMA YIBASIRA UMUTURANYI WE
Mudugudu Kalima Siliro utungwa agatoki n’umuturanyi we ku nkeke ku buryo amusenyera, avuga ko aho asenya atari aha Abazarama, nyiraho ngo yahaguze na ba kavukire.
Agira ati “Ubu butaka ncukura ni ubwa Nizeyimana yabuguze na ba kavukire kandi ahafitiye ibyangombwa.”
Abajijwe aho ibyangombwa akoresha yabikuye kandi Abazarama yari yarabijyanye mu nzego z’ibishinzwe ngo arenganurwe niba bitabamo amanyanga n’impapuro mpimbano, arabihakana.
Abajijwe iby’inzu ari kubaka bivugwa ko itujuje ibisabwa kuri Etaje ndetse nta na Parking ariyo mpamvu asenyera umuturanyi ngo yisanzure arabihakana nabyo.
N’ubwo bwose uyu Mudugudu ahakana ibyo ashinjwa byose ntabasha kubyisobanuramo neza cyane ko hari aho agera akavuga ko icyobo ari icya Emmanuel ngo ninawe uzakisibira. Ikindi ni uko Etaje ye bivugwa ko yubatse mu itaka gusa nta Foundation yabigenewe ifite.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Madame Emma Claudine Ntirenganya avuga ko kuba urwego rw’Akarere rwarabashije kugera kuri uriya muturage ari icyerekana ko ikibazo cy’uriya muturage cyahawe ishingiro.

Agira ati “Ntabwo umuturage yatereranwe kuko niba mu murenge byarananiranye bikaba bigeze mu rwego rw’Akarere nategereze ibizavamo atanyuzwe n’abwo yakwiyambaza n’Umujyi wa Kigali gusa zimwe mu nama yagiriwe zo kugeza ikibazo cye ku kigo cy’ubutaka ngo kirebe ibirebana n’imbibi nabyo yakagombye kubyubahiriza niba koko afite ibyerekana ko ubutaka ari ubwe ari kubunyagwa.”

Avuga ko ikipe y’Akarere yasabye ko icyobo kiri gucukurwa na Mudugudu ko gisibwa mu gihe ikibazo kigikurikiranwa.
Ikibazo cy’Abazarama Dancilla ukomeje kuvuga ko atotezwa na Mudugudu Siliro kimaze imyaka irenga 5 cyaraburiwe Umuti n’ababishinzwe kandi nta kigoranye kirimo.
Nyiri ugutabaza aravuga ko Mudugudu yakagombye gufatirwa ibihano kuko nta muyobozi wakagombye guhangana n’umuturage, gusa akagaya abamukuriye kuba batakirwa ntibatabare imyaka 5 ikaba ishize ndetse ngo akaba yaranagambaniwe na Mudugudu agafungwa amezi agera ku munani aza kuba umwere.
Ubwo twateguraha iyi nkuru twamenye ko inzego zishinzwe umutekano zinjiye muri kino kibazo kugira ngo hakurikiranwe ibyaha byaba byarakozwe mu ihohoterwa ry’uwo muturage.


Niyonkuru Edouard