Mu minsi mike ishize imwe mu ma televiziyo akorera muri Kigali yatambukije amajwi y’abacukuzi bakoranaga na Kampani y’Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro EFEMIRWA ikorera mu murenge wa Cyabingo, Akarere ka Gakenke.
Abo bacukuzi bavugaga ko bambuwe na Rwiyemezamirimo Casimir uyiyobora, mu gihe we avuga ko ari abagamije guharabika izina rye ku mpamvu nawe atabashije kumenya neza.
Cyakora ashima ko uwayoboye icyo gikorwa cyo gushaka kumusebya ko yamaze kumusaba imbabazi akaba yarazimuhaye.
Mu majwi menshi y’abo bacukuzi, bavugaga ko baje bava mu bice bitandukanye, bagamije gukora ibirebana n’Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ngo biteze imbere n’imiryango yabo bakagirana amasezerano na nyiri ibirombe, nyamara ngo bagera ku mabuye, agahita abambura ibirombe bituma ngo bagwa mu bihombo, cyane ko bari baramaze no gushoramo akayabo.

Umuyobozi wa EFEMIRWA MINING Ltd anyomoza ibivugwa akabyita gusebanya
Bwana Casimir Mugabo, Umuyobozi wa EFEMIRWA, ari nawe wari waragiranye amasezerano n’abifuzaga gucukura mu bice afitemo ibirombe, avuga ko ibyo byose ari ibinyoma bigamije gusebanya nta kindi, kugeza n’ubwo bahimbye ikinyoma cyo kuvuga ko yishingikiriza abakomeye.
Avuga ko abo birirwa basebanya, aribo bishe amasezerano bagiranye na kampani, maze bimaze kugaragara ko nta musaruro batanga haseswa amasezerano bari baragiranye.
Mu kiganiro kigufi yagiranye n’ikinyamakuru IGISABO, Bwana Casimir, avuga ko atigeze yiyumvisha na gato uburyo abantu b’abanyamakosa bahitamo kujya kwivuga ameza, bagasebanya bazi neza ko batari mukuri na gato, bazi neza ko amasezerano yasheshwe bashinjwa kwica amasezerano y’imikoranire bagiranye.

Agira ati “Twaje kumenya ko abihishe inyuma y’ibihuha, ari abo ngabo nyine bahagarikiwe amasezerano bahisemo gushuka abantu, begeranya imisanzu ngo bayihe abadusebya, kugeza n’ubwo binjira mu buzima bw’umuntu bwite butagize n’aho buhuriye n’iby’amabuye yabananiye gucukura.”
Cyakora Bwana Casimir ashima intambwe yatewe n’umwe mu bakoze agatsiko ko gusebanya, akagusha abandi muri uwo mutego azi neza ko ibyo aboshyamo nta shingiro bifite.
Ati “Twarazimuhaye, ariko ntibikuraho iseswa ry’amasezerano y’imikoranire nawe cyane ko atubahirije na gato ibyo yasabwaga.”
Ku rundi ruhande avuga ko, muri rusange kampani yabo ikorana neza n’inzego z’ibanze, harimo nko gufasha abaturage batishoboye bagatangirwa ubwisungane mu kwivuza, gutunganya imihanda n’ibindi.
Bityo agashimangira ko batirengagije ikibazo cy’abatabasha kwimurwa bari hafi y’ahacukurwa amabuye y’agaciro, cyane ko baganirijwe hakumvikanwa ku kigiye gukorwa, n’Ubuyobozi bukaba bubizi, bose bakaba bagiye kwishyurwa.
Hategekimana Patrick ni umwe mu bivugwa ko ariwe watumye hari abacukuzi bigumuye babeshya ko bambuwe ibirombe nyamara benshi muribo bazi neza ko nta masezerano bafitanye na kampani.
Avuga ko nta mucukuzi yigeze agumura ko buri wese yivugira ibibazo bye ku giti cye.
Agira ati “Mfite ibibazo byanjye kuko hari ikirombe nari maze gutangaho arenga Miliyoni 191, Casimir abonye ngeze ku mabuye avuga ko iyo Ndani igomba gufungwa, mu gihe nyamara ababishinzwe bari barasuzumye bagasanga nta kibazo na kimwe iteje.”
Abajijwe ko niba atariwe wagumuye abandi icyamuteye gusaba imbabazi, Umuyobozi wa kampani zigendanye, umushinja kumusebya no kumujyana mu itangazamakuru azi neza ko nta kuri afite, Patrick avuga ko imbabazi yasabye ari iz’uko yashyogoranyije n’umuyobozi, ko ntaho bihuriye no guhagarikwa mu kirombe cye yari amaze gutunganya.

N’ubwo bwose Patrick ahakana ko atariwe woheje abandi bacukuzi ngo bakore igisa n’imyigaragambyo no kwinjira mu buzima bwite bwa nyiri Kampani, bamwe mu baganiriye n’ikinyamakuru IGISABO bakora muri kampani yari yamukodesheje ibyo birombe, bavuga ko hari inama zakozwe ziyobowe na Patrick, hagakusanywa n’imisanzu izahabwa abazatangiza ibihuha.
Bavuga ko muri izo nama babaga bagamije ahanini gushakira hamwe uko bazahamya ibyaha Casimir by’uko adakora neza kugira ngo nawe azamburwe isoko ryo gukorera ubucukuzi muri ibyo bice.
Mu gusobanura neza uko ikibazo giteye, Umucungamutungo wa EFEMIRWA “Manager” Nsabimana Fabrice, yikoma cyane abashatse gukwiza ibihuha bagamije gusebanya no gushyira icyasha kuri kampani n’ubuyobozi bwayo.

Agira ati “Ibyabaye mwumvise mu itangazamakuru ni ibihuha, amatiku n’isebanye bidafite Ishingiro. Kampani yacu nta bacukuzi yigeze ihemukira, ahubwo igihari ni uko hari abantu bananiwe kubahiriza amasezerano bagiranye nayo, rero babonye nta kundi babisobanura bahitamo kurema udutsiko tugamije gusebanya. Rwose kampani ya EFEMIRWA yari ifitanye amasezerano n’abantu batatu aribo, Hakizakubana Vedaste, Hategekimana Patrick na Mugabo Theobald bose bakaba barananiwe kuzuza ibisabwa haseswa amasezerano, ibyo byararangiye ibindi bazana ni urwitwazo n’amatakirangoyi bidafite ishingiro.”
Avuga ko bimwe mu byatumye haseswa amasezerano harimo, Kutishyura amafaranga bavuganye na kampani, gukorera mu kajagari batita mu kubungabunga ibidukikije, Gucukura ahacukuwe cyera hakaba hashobora gukurura impanuka, gukorana amasezerano yo gucukura n’abandi bantu kampani itabazi, ari nabo bari kwifashisha mu gusebya kampani n’ibindi. Bityo kubwe agasaba uwakumva arengana kwiyambaza ubuyobozi bubishinzwe bagahabwa ubutabera batagiye mu byo gusebanya.
Ku bigendanye n’abantu bagituye hafi y’ibirombe batishyuwe, ku buryo byabaviramo impanuka, avuga ko ubusanzwe mu itegeko bivuga ko mbere yo gutangira gucukura amabuye, habanza kubarirwa abahegereye.
Gusa ngo hari abagiye banga kuva ku izima bageze kuri bane, ikibazo cyabo kikaba cyaramaze kubonerwa umuti bakazishyurwa vuba cyane ko ubuyobozi bwa kampani n’Akarere bamaze kubiha Umurongo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge w cyabingo Cyubahiro Felicien, avuga ko ibigendanye n’abasinyanye Kontara na za Kampani ko ntacyo yabivugaho, byabazwa gusa Akarere.
Cyakora kubigendanye n’abaturage bagonzwe n’ibirombe ngo hamaze kuba ubwumvikane hagati yabo na Kampaniya ya Casimir n’Ubuyobozi binagarukwaho mu nteko z’abaturage, ku uburyo nta kibazo byakagombye gutera.
Agira ati “Abagiranye masezerano na Kampani ntacyo mbiziho cyane kuko biri mu nshingano z’Akarere. Cyakora abagomba kwimurwa nta kibazo biteye, byamaze kuganirwaho mu nteko z’abaturage n’Umuyobozi wa Kampani ahari. Umwanzuro ni uko bagiye kwishyurwa vuba.
Twagerageje kuvugana n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke, kuri abo bavuga ko bahagarikiwe amasezerano, ntibyadukundira. Inshuro zose yahamagawe ntiyabashije kwitaba telefoni ye igendanwa.
Ibibazo by’abacukuzi b’amabuye y’agaciro, bikunze kumvikana mu bice bitandukanye by’igihugu, cyane ko hari n’abafatwa bacukura bitwikiruye ijoro, abandi bakabikora nta byangombwa.
Ku kibazo cya EFEMIRWA, Ubuyobozi bwayo busobanura ko bakora bakurikije amategeko agenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda, birimo no kubungabuga ibidukikije, kuzamura no giteza imbere agace bakoreramo n’ibindi.


