Home AmakuruIbyari Inteko rusange byasojwe ari Ibihombo by’abayitabiriye

Ibyari Inteko rusange byasojwe ari Ibihombo by’abayitabiriye

by admin
0 comments

Abibumbiye mu Ishyirahamwe ry’abaharanira guhesha Agaciro Uruhu “Rwanda Leather Association” bari bitabiriye Inteko rusange  igamije kwemeza Amategeko yayo no Kwitorera Abayobozi kuri uyu wa 10 Ukwakira 2025, bavuga ko batunguwe n’uburyo Intumwa ya Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, yababujije kwitorera Abayobozi mu gihe bari bamaze kubyitegura neza.

Ni Inteko rusange yari yitabiriwe n’abasaga 200 baturutse mu gihugu hose, bakaba bari babukereye  biteguye  gushyiraho ubuyobozi bwabo nk’uko biteganywa n’amategeko  agenga Amakoperative n’amashyirahamwe, ko abanyamuryango bitorera ababayobora mu Nteko rusange, bagahabwa Manda y’igihe runaka.

Abanyamuryango bitabiriye Inteko rusange

Ibi byose nibyo Abanyamuryango bavuye mu bice bitandukanye bari baje bizeye, ndetse bamwe mubabanje kuganira n’itangazamakuru mbere y’Inteko, bakaba barishimiraga igikorwa bajemo cyo kwihitiramo Abayobozi.

Ibyiringiro by’abanyamuryango ntibyakomeje, cyane ko ubwo Inama yatangiraga, Umuyobozi ushinzwe guteza imbere inganda no kwihangira imirimo muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda Twahirwa Christian, ubwo yafunguraga inama, yahise avuga ko ibyo bari bukore byose, amatora yo atari mwo, byatumye bose bagwa mu kantu.

Gusa ababwira ko Minisiteri yasanze ibisabwa ngo hajyeho inzego z’ishyirahamwe bituzuye, cyane ko bafite amashyirahamwe abiri akora ibintu bimwe, akaba agomba kubanza guhura bagakora rimwe, bamara no kunoza Amategeko yabo, bavuye no kwa Noteri bakabona gutegura indi nteko rusange.

Abanyamuyango ba Koperative babwiwe ko nta matora ashobora kuba

Cyakora Abanyamuryango ntibakiriye kimwe iki cyifuzo bavuga ko iki gikorwa cyabavunnye haba mu myiteguro ndetse n’uburyo bw’amafaranga.

Umwe mu banyamuryango wari waturutse mu Karere ka Karongi washatse ko amazina ye adatangazwa, agira ati “turababaye cyane,ni agahomamunwa duhuye nako kuba Minisiteri yivanze mu byacu, iraduhemukiye cyane. Twari twiteguye neza iyi nteko rusange nyuma y’amahugurwa tumazemo iminsi, tukaba twaragombaga kuyasoza  dukora iyi nteko rusange, tukitorera n’abayobozi bacu. Gusa ntabwo tuzi ikibyihishe inyuma”.

Bimwe mu byo iyi Koperative igamije kubyaza uruhu umusaro ikora

Avuga ko Ubusanzwe Ishyirahamwe ryabo rikora neza, bakaba bamaze iminsi basobanurirwa ibigendanye n’iyo nteko rusange,bari baje biteguye neza, none ngo batashye Amaramasa.

Ni kimwe na mugenzi we wo mu Karere ka Musanze, Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 24.

Avuga ko amaze igihe akora akazi ko gutunganya ibikomoka ku mpu, akaba yari yitabiriye inteko rusange, azi neza ko bitorera abayobozi bakaba batahiye aho.

Benshi bifuje kuvugana n’Itangazamakuru,  bavuga ko batunguwe cyane n’Ihagarikwa ry’aya matora,ngo bakeka ko Minisiteri, yaba ishaka gushyiraho umuntu wayo, mugihe nyamara bamaze imyaka igera kuri itanu, birya bakimara bashaka uburyo Uruhu rwakongera rugahabwa agaciro, bigeze ku umunota wa nyuma  ngo  Minisiteri ibyivangamo.

 Umuyobozi muri MINICOM ntahuza n’abavuga ko Ministeri yivanze mu bikorwa by’Ishyirahamwe

Bwana Twahirwa Christian  Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda,  ari nawe watangaje ko nta matora agomba kuba, aganira n’Itangazmakuru, avuga ko nka Minisiteri  babereyeho kureberera abaturage, bakaba badashobora  kubabuza gukora gahunda  iyo zitanyuranya n’amategeko.

Agira ati “Twaje kumenya ko harimo amashyirahamwe abiri akora bimwe,  tukaba tubasaba ko babanza guhura bakumvikana uburyo bw’ishyirahamwe rimwe n’abanyamuryango bamwe, bagategura amatekego y’umwihariko bazagenderaho, cyane ko  aya rusange asanzweho agenga Amakoperative ahari, bityo nibamara kuyemeza no kuyasinyisha kwa Noteri , bazakore inama yabo bitorere inzego zabo uko babyifuza.”

Bwana Twahirwa Christian Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda

Avuga ko Minisiteri nta muntu ifite izabatsindagira, ubwabo ngo nibo biyizi uburyo bwose bakoramo, bakazaba aribo bitoramo abo babona mo ubushobozi bwo kubayobora.

Ku birebana n’igihombo batewe no kuba barateguye amatora ntabe, avuga ko nta gihombo cyabaye kuko Inteko rusange yabaye ikanigirwamo n’ibindi byinshi bitari amatora, akizera ko nayo akazaba igihe cyayo kigeze kandi yateguwe mu buryo buteganywa n’Itegeko.

Abasanzwe bayobora Amashyirahamwe Minisiteri ivuga ko bakora bimwe bakaba bagomba guhuriza hamwe hari icyo batangaza

Kamayiresi Jean d’Amour avuga ko bamaze igihe basura abanyamuryango mu ntara no mu turere dutandukanye, bagamije ahanini gukangurira abanyamuryango kuzitabira inteko rusange yo kuwa 10/10/2025 yari igamije kwiga kuri byinshi bigendanye n’Iterambere ry’Ishyirahamwe  ryabo, bakanitorera Inzego z’ubuyobozi, gusa ngo kimwe na bagenzi be yatunguwe n’Icyemezo cya Minisiteri gihagarika Amatora.

Agira ati “nibyo koko turatunguwe amatora ntabwo abaye.  Tugiye gufata umwanya dukurikize inama twagiriwe,kugira ngo ubutaha tuzahuze abanyamuryango ibintu byaragiye ku umurongo, bityo bazabone kwitorera abayobozi uko babyifuza”.

Kamayirese Jean d’Amour avuga batunguwe n’icyemezo cya MINICOM

Avuga ko yizera ko abanyamuryango badacika intege n’ubutaha bakazaza ari benshi, cyane ko ibyabanje ari byo byari bikomeye, kuko ngo batangiye Ubukangurambaga bwo gusubiza agaciro Uruhu, Ikiro cyarwo ari 100frw, none kikaba kigeze kuri 400 frw, ndetse n’izapfaga ubusa zikaborera ku gasozi no mu mabagiro ntibikibaho.

Mugenzi we uyobora Habumugisha Michel we avuga ko kubwe yumvaga igihe cy’amatora kitaragera, bakaba ngo bagiye gutunganya ibyo basabwa byose.

Agira ati “ntabwo ndi mubatunguwe n’uko amatora atabaye, nimureke tunononsore ibisabwa nyuma hazabeho indi nteko byaramaze kujya ku umurongo byose.”

Kimwe na mugenzi we Kamayiresi,  avuga ko intambwe imaze guterwa bateza imbere uruhu ishimishije, asaba abanyamuryango kudacika intege bagakora baharanira inyungu z’igihe kirekire, aho kugira ngo bashyireho inzego batabyiteguye neza, ubutaha hakazavuka ibindi bibazo nk’ibikunze kugaragara mu yandi mashyirahamwe n’amakopretive.

Habumugisha Michel we yemeza ko bakwiye gushyira ibintu ku murongo

Rwanda Leather Association ni Ishyirahamwe rihuza abakora umwuga wo kubyaza uruhu umusaruro, bakaba bakoramo Inkweto, Amasakoshi, Imikandara, Ibikapu, imipira yo gukina n’ibindi.

Ibirimo inkweto, Amasakoshi n’imipira yo gukina nibyo biva mu mpu batunganya

Ni ishyirahamwe bigaragara ko abarigize bashyize hamwe ugereranyije n’ubwitabire bagaragaje, hakizerwa ko igihe bazaba bamaze kuzuza ibisabwa bagiriwemo inama Ishyirahamwe rizarushaho gukomera.

You may also like

Leave a Comment