Mu marushanwa yo guhatanira igikombe cy’ibigo bikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda, Rwinkwavu Mining Corporation (RMC) yo mu Karere ka Kayonza, yakatishije itike igera muri ½ itsinze Powe x Fc yo mu Karere ka Bugesera ku giteranyo cy’ibitego 4-1 mu mikino ibiri yabahuje.
Ni umukino wo kwishyura wabereye mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, ahitwa kuri Mbyo kuri uyu wa 5 Ukwakira 2025, amakipe yombi akaba yasusurukije abafana basabye ko irushanwa ryazahoraho bitewe n’uburyo abakinnyi bakorana ishyaka rishobora no kubinjiza mu makipe makuru agize shampiyona y’igihugu.
Umuyobozi wa Rwinkwavu Mining Corporation Ltd Murara Aristarique avuga ko bishimiye intsinzi ibagejeje muri ½ nk’intego bari bihaye igisigaye bikaba ngo ari ukugera ku mukino wa nyuma no gutwara igikombe.

Agira ati “Iyi ntsinzi ni iy’amateka kuko i Rwinkwavu Mining Corporation dukunda imikino ndetse tukanatsinda nk’uko tubigaragarije mu Bugesera imbere y’iyi kipe. Rero nyuma y’ibi intego ni igikombe cyane ko ishyaka dufite ari ryo ngiryo.”
Avuga ko ishyaka batangiranye badateze kuritezukaho, bityo asaba ikipe ye kutirara bagakomeza imyitozo baharanira kuzishimana n’abacukuzi ku munsi mpuzamahanga wabahariwe kuwa 04 Ukuboza buri mwaka, agahamya adashidikanya ko ikipe ya Rwinkwavu izawizihiza uzamura n’igikombe izaba yatsindiye.
Kimwe n’Umuyobozi wabo, Egide Habineza Umutoza w’ikipe, avuga ko ikipe ya Power X Fc bayitsinze bayirusha cyane ndetse ko n’umukino ubanza babatsinze 2 kuri 1 uyu munsi bakababitsa ibindi 2 bityo ibitego bikaba bibareye impamba ihagije ituma bizera badashidikanya ko igikombe kizambuka kigataha i Rwinkwavu.

Bwana Singizwa Jean Sauveur, umutoza wungirije wa Power x Fc avuga ko imikino bamaze iminsi bakina ibasigiye amasomo no gutuma bagiye gutegurana imbaraga amarushanwa y’ubutaha.
Agira ati “Baradutsinze ariko ntiducitse intege tugiye kwitegura kugira ngo igikombe cy’umwaka utaha bazakitwaremo neza kurusha uyu mwaka wa y’amarushanwa dusoje tukaba tutarabashije kuyitwaramo neza uko bikwiriye.”

Ku rundi ruhande uretse abayobozi cyangwa se abatoza n’amakipe bagaragaza ko imikino yagenze neza ku mpande zombi, ba Kapiteni b’amakipe yombi uwitwa Patrick wa Rwinkwavu Mining Corporation na Placide bemeza ko ishyaka ryari ryose mu mikino yabahuje kandi ko no kuba ubwabyo ari abacukuzi b’amabuye y’agaciro bakabigerekaho siporo y’umupira w’amaguru ngo byatumye bahura na bagenzi babo barasabana barushaho no kumenyana.

Umukino wahuje amakipe yombi bikarangira Rwinkwavu Mining Corporation itsinze, wari uwo kwishyura muri ¼, mu mukino wabanje Rwinkwavu yari yatsinze 2 kuri 1 bikaba byujurijwe 2-0, byabonetse mu mukino wa none bakaba bazakina ½ n’imwe mu makipe nayo ari guhatana muri ¼ nka Rutongo Mining, Power M Fc, n’ayandi.
Amarushanwa ahuza ibigo bikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda akaba asojwe mu cyiciro cyayo cya ¼ gishyira ½ yateguwe na Leta y’u Rwanda binyuze mu kigo cyayo kita ku bigendanye n’amabuye y’agaciro [RMB] ku bufatanye bwa Sendika ihuza abakora uwo mwuga REWU n’urugaga rw’Abikorera mu Rwanda PSF, hagamijwe ahanini kumenyekanisha umwuga bakora no kuwuhesha agaciro kurushaho.
Biteganyijwe ko amakipe azagera ku mukino wa nyuma azahura kuwa 04 Ukuboza 2025 ku munsi Mpuzamahanga wahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ku Isi.



ANDI MAFOTO:






E. Niyonkuru