Abafana ba BIG MINING FC baravuga ko igikombe bagikozaho imitwe y’intoki

admin
7 Min Read

Nyuma yo kurangiza ijonjora yitwaye neza ikaba itangiye ¼ itsinda, abafana ba Big Mining Fc bavuze ko hatabayeho izindi mpamvu igikombe kiri guhatanirwa n’ibigo bikora akazi ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta kabuza bazagitwara ku nshuro ya kabiri.

Ibi ni ibigarukwaho n’abafana b’ikipe ya Big Mining Fc ikorera ibikorwa byayo mu Karere ka Ruhango ubwo bari bamaze gutsinda Power M FC yo mu Karere ka Ngororero ibitego 3-1. Bityo bakavuga ko bakurikije uburyo biteguye bihagije byongeye bakaba bamaze no kugira uburambe mu marushanwa barimo, bizera badashidikanya igikombe bazacyambukana mu Majyepfo y’u Rwanda muri Ruhango icyeye.

Umutoniwase Solange ni umufana wa Big Mining Fc, avuga ko yishimira cyane uko abakinnyi babo bakurikije inama babahaye yo gukura intsinzi muri Ngororero, kugira bazakine umukino wa kabiri barizigamiye.

Umutoniwase Solange umufana wa Big Mining FC

Agira ati “Nibyo kwishimirwa ikipe yacu iratsinze. Twaje kuyishyigikira turi benshi, abakinnyi bacu tukaba twari twabatumye intsinzi none barayiduhaye. Cyakora navuga ko ntanigitunguranye cyane ko tumaze kugira uburambe muri aya marushanwa, n’igikombe cy’ubushize ni twe twagitwaye, bityo nkumva ko n’ikingiki Imana izabidufashamo tukagitwara, ndetse ndumva turi kugikozaho imitwe y’intoki. Rwose mbabwize ukuri, ntawe tuzemerera ko akiducikana ni icyacu kigomba gutaha muri Ruhango iwabo wa Big Mining Ltd.”

Kimwe na mugenzi we ni umwe mu bayobozi ba hafi muri Big Mining FC, avuga ko kubera kugira Ubuyobozi bwiza bwa kampani yabo ntacyatuma batitwara neza mu mikino, cyane ko ntacyo baba babuze bityo asaba abafana gukomeza kuba hafi y’ikipe yabo, bakayitiza imbaraga kugera ubwo izaba yatwariye igikombe.

Alfred Ntahondereye umwe mu bayobozi ba ikipe ya Big Mining FC

Agira ati “Umudiho uva mu itako, abahungu bacu bagaragaje umukino mwiza ku buryo intsinzi yagaragariraga buri wese, bitewe ahanini n’uburyo twinjiye mu mukino neza, tugatangira gutsinda mu minota ya mbere. Turashimira Umuyobozi mukuru wa Big Mining Ltd, uburyo afata neza abakozi abaha ibyo bakeneye byose, bagera ku bana bagaragaza impano yo gukina bikaba akarusho. Turamwizeza ako tuzakomeza kuba hafi y’ikipe, kugira ngo duharanire kuzatahukana intsinzi y’igikombe nk’uko twabigezeho mu mimsi yashize.”

Umufana wa Power M Fc yagaragaje morale yo kogeza ikipe ye kuva mu ntangiriro kugeza ku musozo.

Avuga ko bishimiye uko umukino wagenze kandi ko n’ubwo bwose batsinzwe bagerageje kugaragaza umukino mwiza, bityo bakizera ko ingufu bagaragaje mu gice cya kabiri, nibaramuka bazikoresheje mu kwishyura intsinzi bazayigeraho.”

Nelson Manzi uhagarariye ikigo gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, gaz na Peteroli RMB mu Karere ka Ngororero.

Nelson Manzi uhagarariye RMB mu Karere ka Ngororero

Avuga ko amarushanwa ari kuba agamije ahanini gushyigikira ibigo bikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro babashikariza gukora kinyamwuga banaharanira gusigasira ibidukikije by’aho bakorera.

Agira ati “Aya ni amarushanwa ari kubera mu gihugu hose, by’umwihariko muri kano Karere ka Ngororero natwe tukaba twishimiye uko umukino wagenze, ishyaka n’umwete byawuranze bikaba byerekana ko uretse no gucukura amabuye, urubyiruko rwacu rufite n’izindi mpano zirimo kumenya gukina umupira w’amaguru.

Abayobozi b’ibigo bya BIG MINING LTD na POWER M Ltd batanze butumwa

John Kakunale iburyo Umuyobozi wa Power M Ltd hamwe na mugenzi we Thomas Hubakimana Umuyobozi mukuru wa Big Mining Ltd

John Kakunale, Umuyobozi wa Power M Ltd avuga ko yishimiye uburyo Leta yatekereje ku bacukuzi b’amabuye y’agaciro ikabategurira amarushanwa yo kubafasha gusabana no kumenyana, ibintu ngo byafashije benshi bari batari baziranye kandi bakora umwuga umwe, guhura bakungurana ibitekerezo.

Agira ati “Ibi ni bintu byo kwishimirwa. Turashima abateguye aya marushanwa. Uretse no kuba amakipe akina bamwe bagatsinda abandi ntibabigereho, ni n’umwanya wo guhura tukaganira tukamenyana. Cyera abantu bumvaga ko abacukuzi ari abantu bibera iyo mu birombe, bagataha baryama nta kindi. Ntabwo ari ko bikimeze, urubyiruko rwacu nyuma y’akazi rurahura rukidagadura, ngira ngo mwabonye ko ari abahanga bashobora no gukinira amakipe akomeye.”

Avuga ko kuba batsinzwe na Big Mining FC ntacyabatunguye, cyane ko ari ikipe imaze kugira ubunararibonye, byongeye ngo gukina n’ikipe ifite igikombe ntibyoroshye. Gusa amakosa ngo yakozwe bayabonye, bakaba biteguye kuyakosora mu mukino uzabahuza bwa kabiri bagiye kwishura.

Bwana Thomas Hubakimana, Umuyobozi wa BIG MINING LTD ufite ikipe yatsinze mu mukino ubanza wa ¼ Power M Fc. Avuga ko iby’umupira w’amaguru bisaba kwicara ugategura umukino ku buryo bugaragara ugamije kuzacyura Intsinzi.

Bwana Hubakimana Thomas Umuyobozi mukuru wa Big Mining Ltd yatwaye igikombe cy’ubushize na n’ubu icyizere kiracyahari

Agira ati “Twinjiye neza mu mukino,  dutangirana intsinzi, kandi koko nibyo tuba twabisabye abakinnyi bacu kugira ngo baduhagararire neza kandi batsinde. Turizera tudashidikanya ko ibanga twakoresheje mu minsi ishize ubwo twatwaraga igikombe ko rigihari, tuzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo intsinzi igume iwacu, nk’uko twabigaragaje kuva mu ntangiriro kugeza uyu munsi.”

Kimwe na mugenzi we wo muri Power M Fc, avuga ko ubusanzwe umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari mwiza iyo uwukoze uwukunze. Avuga ko mu butaka bw’u Rwanda harimo umutungo kamere wazacukurwa imyaka n’imyaka, maze we na mugenzi we bakibaza abavuga ko u Rwanda nta mabuye rufite aho babikura.

Ku bigendanye n’umukino bari bamaze gutsinda, ashima cyane inzego zabiteguye cyane ko nyuma y’imikino ngo baboneraho n’akanya ko kuganira kuri gahunda za Leta, bagakangurira urubyiruko kumenya kwizigama no gucunga neza amafaranga bakorera, birinda kuyajyana mu bisindisha n’ibiyobyabwenge.

Avuga ko n’umukinio utaha bamaze kuwitegura, bakaba nta mpungenge bafite, ko bizeye kuzatwara igikombe, cyakora ngo  kitanabonetse uyu mwaka, ntibacika intege n’ibindi bikombe ngo bizagerwaho, icyangombwa ngo ni ukwigiramo icyizere no gutegura umukino.

BIG MINING yatsinze muri ¼ Power M FC, ni imwe mu makipe ari guhatanira kwegukana igikombe cy’irushanwa ryateguwe n’ikigo cy’igihugu cyita kubigendanye n’ubucukuzi mu Rwanda (RMB) ndetse n’urugaga bahuriramo rwa (REWU).

Uretse uyu mukino, andi makipe nayo
yageze muri ¼ ari guhatanira kwinjira muri ½.

Biteganyijwe ko umukino w’igikombe uzaba mu ntangiriro z’Ukwezi kwa 12, ku munsi mpuzamahanga wahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

E. Niyonkuru

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *