GAMICO FC iravuga ko RUTONGO MINES FC itazabacika mu gihe cyo kwishyura

admin
4 Min Read

Muri gahunda y’irushanwa ry’ibigo bikora Ubucukuzi bw’Amabuye y’agaciro kuri uyu wa 27 Nzeri 2025 amakipe GAMICO FC na RUTONGO MINES FC yakinnye umukino ubanza wa ¼ Rutongo Mines fc itsinda 3-1 ariko GAMCO FC ivuga ko n’ubwo batatsinze bwose ko mu kwishyura Rutongo Mines Fc batazayirebera izuba.

Uyu ni umukino wari uryoheye ijisho wabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cy’umurenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, aho amakipe yombi yagaragaje ubushake n’ishyaka byo gutsinda maze ku minota icumi ya mbere Rutongo Mines Fc ibasha guhita ifungura izamu rya Mukeba ubushyuhe bw’abafana bari benshi ku kibuga bukomeza kwiyongera ku buryo wasangaga buri wese yibaza uri bubashe gucyura intsinzi kuko bose basatiranaga bakanahusha ibitego.

Amakipe yakomeje gusatirana maze ku munota wa 35 Rutongo Mines iza kubona igitego cya kabiri cyatumye igice cya mbere gisozwa ari ibitego 2-0 bwa GAMICO FC ariko yaje mu gice gikurikiyeho yariye amavubi ihusha ibitego byinshi cyakora ku munota nk’uwa 35 yaje kubona igitego cyaje kigombora icya 3 Rutongo Mines yari imaze kongera kwinjiza bituma iminota 90 irangira ari ibitego 3 bya Rutongo Mines Fc kuri kimwe cya GAMICO FC.

Aganira n’itangazamakuru nyuma y’umukino umukinnyi wa GAMICO FC akaba n’umwe mu bayobozi ba ikipe Twizeyimana Innocent avuga ko muri rusange umukino wagenze neza n’ubwo batabashije gutsinda ariko ko bagiye kwitegura mu buryo buhagije kugira ngo umukino wo kwishyura bazatahukane intsinzi.

Innocent Twizeyimana umukinnyi wa GAMICO FC akaba n’umwe mu bakinnyi bayo

Agira ati “Umukino ntiwari woroshye ariko twageraheje gukina neza n’ubwo bwose twatinze kwinjira mu mukino tugatsindwa ibitego byihuse mu gice cya mbere, mwabonye ko mu gice cya kabiri twahinduye imikinire tugasatira tubotsa igitutu byatuviriyemo kubona igitego. Icyo tugiye gukora ni ugukosora amakosa twabonye yose mu mukino uzakurikiraho kandi ishyaka n’ubushake birahari iyi kipe ya Rutongo Mines Fc itwitege ntituzayiha agahenge mu mukino wo kwishyura.”

Avuga ko umukino wo kwishyura bagiye kuwitegura mu buryo buhagije ari yo mpamvu asaba abakinnyi bagenzi be kwitegura gukora imyitozo yose ibateganyirijwe nyuma y’uyu mukino kugira ngo bazajye kwishyura biteguye mu buryo buhagije.

Umuyobozi w’ikipe ya RUTONGO MINES FC Madame Jeanne Uwimana avuga ko umukino bamaze gutsindamo Mukeba wabo wari  mwiza akaba yizera ko no kwishyura bazitwara neza bagashimangira intsinzi yabo.

Jeanne Uwimana Umuyobozi w’ikipe ya Rutongo Mines

Uretse abayobozi b’amakipe yombi bishimira uko umukino wagenze kandi bose bagashimangira ko amahirwe akiri yose mu mukino ukurikiraho, abatoza nabo bishimira uburyo umukino watangiye kandi ugasozwa neza, bashimira Abasifuzi uburyo bakoze akazi kinyamwuga, kandi ku mpande zombi bityo basaba abakinnyi babo kwitegura neza umukino wo kwishyura.

Umupira wahuje GAMICO FC na RUTONGO MINES FC ni umukino wa ¼ mu irushanwa ry’ibigo bicukura amabuye y’agaciro mu Rwanda.

Ni irushanwa ryatangiranye amakipe 18 agenda akuranamo kugeza ubwo hasigara amakipe 9 agomba kwisobanuramo azakina ½ GAMICO FC ikaba iri gukubita agatoki ku kandi ivuga ko i Rutongo igomba kuhakura intsinzi izayigeza ku gikombe.

Biteganyijwe ko Amakipe 2 azagera ku mukino wa nyuma azahatanira igikombe ku Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro  mu ntangiriro z’Ukwezi kwa 12.

Abafana bari benshi baje kwirebera umukino w’abakora akazi ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro

E. Niyonkuru

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *