Abanya-Australia bihariye umunsi wa 4 wa Shampiyona y’Isi y’Amagare

admin
2 Min Read

Ku munsi waryo wa kane, Irushanwa Mpuzamahanga rya Shampiyona y’Isi y’Amagare riri kubera mu Rwanda, kuri uyu wa 24 Nzeri 2025, abagize ikipe y’Amagare bo mu gihugu cya Australia mu bagabo n’abagore, begukanye umwanya wa mbere, mu gihe igihugu cy’Ubufaransa cyabaye icya kabiri naho Ubusuwisi burakurikira.

Ni Irushanwa ryaranzwe n’umuvuduko n’ishyaka rikomeye aho buri wese wahatanaga, yaharaniraga ishema ry’igihugu cye, bakaba barushanwaga ku ruhande rw’abakobwa n’abagabo bakuze, ibyo bita gusiganwa n’igihe ku makipe “Teame Time Trial.”

Muri iri siganwa ryari ryitabiriwe kurebwa n’abaturage benshi bo mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo, byarangiye igihugu cya Australia nkuko byavuzwe haruguru, ari cyo kegukanye umwanya wa mbere gikoresheje iminota 54 n’amasegonda 03 ku ntera y’Ibirometero 41.8, gikurikirwa n’igihugu cy’Ubufaransa cyarushijwe amasegonda 05, mu gihe Ubusuwisi bwaje ku mwanya wa gatatu burushijwe amasegonda 18 yonyine.

Ikipe y’u Rwanda yari igizwe n’abakinnyi, Byukusenge Patrick, Nkundabera Eric, Uwiduhaye Mike, Ingabire Diane, Nirere Xaverine na Nyirarukundo Claudette, niyo yaje ku mwanay wa 11 mu makipe 15 yari yitabiriye.

N’ubwo bwose yabonye uwo mwanya ariko, ntibyayibujije kuba yabaye iya kabiri muri Afurika inyuma y’iya Etiyopiya yasoreje ku umwana wa 10.

Byukusenge Patrick na Nkundabera Eric, nibo babariwe ibihe byakoreshejwe ku ruhande rw’u Rwanda, bakaba bakoresheje iminota 29 n’amasegonda 20, mugihe ku ruhande rw’abakobwa ari Xaverina Nirere na Nyirarukundo Claudette, Ingabire Diane we akaba yari yasigaye inyuma.

Ikipe ya Australiya yegukanye umudari wa Zahabu uyu munsi, ni nayo yari yanawutwariye mu isiganwa rishize ryabereye mu gihugu cy’Ubudage mu mwaka 2024.

Icyo gihe u Rwanda rukaba rwari rwasoreje ku mwanya wa 17 mu makipe 20 yari yaryitabiriye.

Isiganwa ppuzamahanga ry’umukino w’amagare riri kubera mu Rwanda, rikaba inshuro ya mbere ryakiriwe ku mugabane w’Afurika, rikomeje kunyura imitima ya benshi, ibyo bikaba bigaragazwa n’ubwitabire bw’abaza kuryogeza no kurishyigikira ku rwego rwo hejuru mu buryo bugaragara.

E. Niyonkuru

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *