Mu minsi ishize mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa Nasho, Akagari ka Mulindi, havuzwe amakuru y’uwitwa Ntakaziraho Daniel, watorotse Ubutabera ashinjwa kugira Ingengabitekerezo ya Jenoside n’ivangura.
Nyuma y’amezi atanu, ubwo yari amaze gufatwa, abamukingiraga ikibaba bamuhisha, baje kwibasira umugore we Mukeshimana, asohorwa mu nzu ye, ishyirwamo umwana we w’umukobwa ngo ajye acunga umutungo Se yasizemo, byabaye kuva muri Werurwe 2026 yiyambaje Ubuyobozi bw’Umurenge ngo ntibwagira icyo bubikoraho.
Ni ikibazo nyiri uguhohoterwa avuga ko kimaze igihe, kuva mbere na nyuma y’uko umugabo we afunzwe, agashinja murumuna w’umugabo we w’umucuruzi witwa Sebahire Bernabe, hamwe na bagenzi be bacuruzanya b’inshuti z’umugabo we, ndetse n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze, cyane ko hari abo yagiye agabira, bityo akaba yishingana atabaza, avuga ko birirwa bamuhigira, ko gufungwa ku mugabo we mucuti wabo yaba yarabigizemo uruhare.
Uko ikibazo giteye
Mukeshimana Julienne, avuga ko umugabo we Ntakaziraho Daniel muri 2023 hari abantu yazanyeho Ingengabiterekezo n’ivangura, avuga ko yanga Abatutsi, bamureze aratsindwa akatirwa imyaka 5 y’igifungo ahita atoroka cyakora aza gufatwa.
Muri uko kujya gufungwa yasize abwiye murumuna we Sebahire Bernabe n’abacuruzi bakorana kuzabuza umugore we kumugira munzu yari yarafunze cyangwa se ngo amenye aho ibyuma bye bisya biherereye.
Yabasabye ko ibye byose bizajya bicungwa n’umukobwa we w’imyaka 22 bita Petite, kugira ngo bajye babasha kumubonera ingemu yo kumusura mu Igororero rya Ntsinda agororerwamo.
Agira ati “Muri ubwo buryo bwo guhunga no gufungwa kwe, ibyuma bisya dufite yabyandikishije ku mukobwa wacu ndetse n’umugore w’inshoreke yaratungiye ahitwa Ndego, nkaba narigeze no kumusangayo ataraburana muteza inzego z’ibanze z’aho, nyuma akomeza kundwara inzika gutyo, byanatumye ahimba ko ndi mu bamushinje mu rukiko, nyamara yashinjwe n’abantu benshi barimo n’abavandimwe be.”
Avuga ko kuva Umugabo yafungwa, yatotejwe cyane na Sebahire, ashyira umukobwa we mu nzu nini y’umuryango ku ngufu, cyane ko umugabo yatorotse yarahinduye serile, bigatuma yimukira we n’abana be mu nzu zishaje, umukobwa akirirwa yakiriramo ibirara by’abasore nyamara we n’abakobwa be baryamye mu nzu ziva.
Ubuyobozi bw’Umurenge bwamuteje Polisi na DASSO
Ku rundi ruhande, Mukeshimana avuga ko kuwa 28 Ukwakira 2026 yabonye umukobwa atazi asohoka muri yanzu umukobwa yabohoje, amubajije icyo ahakora, ahita avuza induru, kuko bari babiziranyeho na Sebahire n’umukobwa we, hahise hinjira Umupolisi na Dasso na Sebahire wahise amuniga arataka, bamujyana ku murenge, agezeyo Gitifu Josette Munyana ndetse n’uwo yasimbuye, na Dasso bamutegeka kutazasubira mu gikari cy’inzu ye, abwirwa ko aharekera umukobwa we ngo nahasubira bazamufunga.
Avuga ko bamwirije ku Umurenge ku zuba ataha n’ijoro atazi icyo azira, ibyo byose ngo babikoze bari barahishe wa mukobwa we ahantu hatazwi babeshya ko yagiye mu bitaro, bityo akibaza uburyo umwana we yarwara ntabimenyeshwe ariwe nyina.
Mukeshimana avuga ko yishinganisha ku bayobozi b’Akarere, Intara no ku buyobozi bwa RIB bitewe n’uko abakorera ngo ku Umurenge wa Nasho bose ari inshuti z’abacuruzi b’inshuti z’umugabo we, ku buryo icyo bababwiye ngo bahita bagikora.
Avuga ko hari n’abantu bamaze iminsi bamubwira ko agomba kwitonda ko izo nshuti z’umugabo we zikuriwe na Sebahire barnabe, zavuze ko zizamwica zigahorera inshuti Daniel wafunzwe.
Akomeza avuga ko n’ubwo bwose Daniel ngo yirirwa aterefona izo nshuti azisaba kumumenyera urugo nkaho umugore we adahari.
Gusa ntiyumva aho ayo matelefoni ya buri gihe yaba ayakura, mu gihe nyamara ari muri Igororero.
Mu kwishingana kwe, yikoma cyane Ubuyobozi bw’umurenge wa Nasho n’inzego z’umutekano zaho, uburyo bamwangisha Abayobozi bose, ku buryo kubera Ruswa bahabwaga n’umugabo we, uhageze wese bahita bamubwira ko umugore wa Daniel ari umugome, akaba ari nayo mpamvu yumva ko Gitifu Rosette yamuteye ubwoba ngo azamufunga niyinjira munzu bahaye umukobwa nk’aho bamugiriye ku Gise.
Ubuyobozi bw’Umurenge ntibushaka gutanga kuvuga kuri iki kibazo cy’ihohoterwa rya Mukeshimana.
Umuyobozi w’Umurenge wa Nasho Madame Josette Munyana aganira n’Ikinyamakuru Igisabo muri Biro ye kuwa 29/10/2026, avuga ko nta kintu yabivugaho ko ahamaze iminsi 10 gusa, bityo akaba yumva nt’amakuru yo gutangaza afite.
Abajijwe impamvu abuza Mukeshimana kujya mu gikari cye, ariho hari Ubwiherero, n’igikoni, avuga ko yumvise ko aho asanzwe arara naho bihari.
Abajijwe icyo bashingiraho baha umwana inzu ya nyina kandi ntacyo yasabye ngo akibure nk’umwana we, maze n’ubwo bwose uyu Gitifu avuga ko ahamaze iminsi 10 gusa.
Agira ati “Jye ndumva kubera gushaka Umutekano, uriya mwana ndumva yagumana iyo nzu nini, cyane ko bambwiye ko Papa we yayimusizemo umugore we yarigendeye. Bambwiye ko atazi n’igihe yubakiwe. Ubwo rero nyina ndumva yategereza nkabikurikirana, hari n’abandi bagikurikiranye tuzafatira hamwe umwanzuro.”
Umunyamakuru yamusabye ko yaza bakajyana mu rugo rwa Mukeshimana akimenyera ukuri, ariko avuga ko afite ibintu byinshi ari gukora.
Abajijwe impamvu bashyigikira uwo mwana w’umukobwa kandi afite n’abandi bavukana, ko byaba atari ugutiza umurindi abashaka kumwica, avuga ko ntawamwica.
Ubwo ikinyamakuru igisabo kandi cyageraga mu rugo rwa Mukeshimana, Umunyamakuru yatunguwe no kubona uwitwa Barnabes wavuzwe kenshi na Mukeshimana ko ashaka kumwica, aza yihuta akingura yanzu, atwara umukobwa wa Mukeshimana n’undi bivugwa ko ari muri bya birara bimusura, abazamukana ku murenge abicazayo avuga ko umukobwa yarembye, ibyatangaje Mukeshimana abiburira igisubizo.
Abaturanyi baratabariza Mukeshimana
Ayinkamiye Lea ni mushiki w’umugabo wa Mukeshimana, agaya cyane Musaza we Barnabes wirirwa atoteza Muramukazi we afatanyije n’abayobozi ndetse n’abacuruzi bo muri Mulindi.
Agira ati “Musaza wacu Ntakaziraho yahamijwe icyaha cy’Ingengabitekerezo n’amacakubiri yakoreye abantu, umugore we nta ruhare yabigizemo na rutoya. Ariko kubera ko yari amaze igihe amutoteza kaba yaranamufungishije, yasize amuteje abantu ngo bazamuteshe umutwe bafatanyije n’umukobwa we.”
Akomeza agira ati “ Turatabaza inzego zibishinzwe ngo zirengere uyu muvandimwe. Turahamya ko n’iyicwa azaba azize musaza wacu Sebahire, abacuruzi bagenzi be n’abayobozi badatabarira ku gihe.”
Undi watanze ubuhamya, ni umwana w’umuhungu wa Mukeshimana w’Imyaka 16 witwa Mucyo Elisa. Avuga ko atumva icyo mushiki wabo ashaka ku mubyeyi wabo, asaba abamwoshya kubireka.
Agira ati “Umubyeyi wacu turamukunda cyane. Ntitwumva impamvu mushkii wacu Petite amusohora munzu yubatse afatanyije na Papa. Turiyama abakomeje kumugira inama mbi kubireka. Ni umukobwa azashaka umagabo adusige ahangaha. Yivangira umubyeyi wacu, turasaba inzego z’Ubyobozi kuza zikamuvana munzu ya Mama.”
Ni benshi batanze ubuhamya batabariza Mukeshimana bavuga ko isaha n’isaha yakwicwa cyane ko muramu we Barnabes ngo yirirwa yigamba ko Ntakaziraho Daniel atazafungurwa asanga umugore we akiriho.
Niyongabo Frederic, ni umusore ukora ku cyuma gisya cya Mukeshimana.
Avuga ko Barnabes yamusanze ku kazi, amubwira ko natitonda akazi atazagatindaho kandi ko azajyana na Nyirabuja we.
Ikinyamakuru Igisabo cyagerageje kuvugana n’Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’i Burasirazuba, ngo agire iyo avuga ku mupolisi wagiye gufata Mukeshimna nta mpapuro zimufata afite ndetse akirizwa ku murenge, ariko ntiyabasha kwitaba.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe ucyuye igihe Bruno Rangira, avuga ko n’ubwo nta mwanya afite muri kino gihe, gusa ko agiye gusaba Gitifu w’Umurenge agakemura icyo kibazo.
Agira ati “Ndi mukazi kenshi, ariko ndasaba Umuyobozi w’umurenge wa Nasho akurikirane icyo kibazo mu buryo bwihutirwa. »
Ubwo twateguraga iyi nkuru, twamenye ko wa Mukobwa wa Mukeshima Petite, wajyanwe ku murenge na Sebahire Barnabes aherekejwe na mushiki we, ko atigeze agaruka mu rugo, bituma Mukeshimana ashaka abamukingurira inzu ngo areke gukomeza kunyagirwa, aboneraho gushyiramo abana be bari bamaze igihe barara bavirwa n’imvura mushiki wabo aryamanyemo n’ibirara.
Ikibazo cya Mukeshimana Juliene kimaze igihe cyarabaye Agatereranzamba.
Bivugwa ko na mbere y’uko umugabo we afungwa, yaba yaramutotezaga avuga ko agenda mu ngo z’Abatutsi ku uburyo yanamufungishije amezi 8 azira ubusa.
Ubwo yatorokaga ubutabera ngo yari afite ibyangombwa byerekana ko yafunguwe by’agateganyo muri Gereza, ibyo bikab byaramufashije kwidegembya amezi atanu yose asangira Amayoga n’abacuruzi bakoranye bo ku Mulindi wa nasho, ndetse na bamwe mu bayobozi b’Umurenge n’abandi bose bamufashije kwihisha muri icyo gihe cyose.











































