Kimwe n’uko byagenze mu byiciro byabanje mu Isiganwa Mpuzamahanga , abakinnyi bakomoka ku mugabane w’uburayi bakomeje kwegukana Imidari ya Zahabu n’ibindi bihembo, Umukinnyi mu bagabo batarengeje imyaka 19 Umuholandi niwe wegukanye umwanya wa mbere , ari nako byagenze mu cyiciro cy’Abagore bagenzi babo, Umuhorandikazi nabwo ariwe watsindiye Umudari wa Zahabu.
Ni Abakinnyi bo mu cyiciro cy’Ingimbi mu basiganwa n’Ibihe bazwi nka Men Junior Individual Time Trial ndetse na Women Junior Individual Time Trial “ITT”bari batahiwe guhiganwa kuri uyu munsi wa gatatu w’Irushanwa, aho mu bagabo Umuholandi Mauris Michiel w’Imyaka 18, yabaye uwa mbere akoresheje Iminota 29 n’Amasegonda 7 mu birometero 22.6 yirukanse.

Abakinnyi batatu bahize abandi mu cyiciro cy’ingimbi Mouris(hagati ) BARRY Ashlin na Van KERCKHOVE Self
Uwa kabiri yabaye BARRY Ashlin wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika wasizwe na mugenzi we Amasegonda 6, mugihe umwanya wa gatatu wegukanywe na Van KERCKHOVE Self wo mu gihugu cy’Ububiligi wasizwe n’uwa mbere Amasegonda 8
Umunyarwanda Byusa Patrick yaje ku umwanya wa 53 akoresheje iminota 34 n’Amasegonda 34, mugihe Brian Ishimwe yaje ku mwanya wa 55 akoresheje Iminota 34 n’Amasegonda 59.
Tugarutse ku cyiciro cy’Abangavu muri iri rushanwa, uwa mbere yabaye MEGAN ARENS w’Imyaka 19 wo mu gihugu cy’Ubuholandi wakoresheje iminota 25 n’amaasegonda 47 yirukanse ibirometero 18.3, akavuga ko Umuryango we wamubereye Inkunga ikomeye mu kumundisha igare kuva akiri umwana.
Muri iki cyiciro uwa kabiri yabaye Paula Osttiz Taco wo muri Espagne wasizwe Amasegonda 35 mu gihe uwa gatatu yabaye Oda Aune wo muri Norvege wasizwe amasegonda na mugenzi 37 we wabaye uwa mbere.

Abangavu Arens Megan,Paula Ostiz na Oda Aune Gissinger nibo bahize abandi muri iki cyiciro
Umunyarwanda Yvonne Masengesho yaje ku mwanya wa 33 akoresheje Iminota n’Amasegonda 43, mugihe LILIYANE Uwiringiyimana yaje ku umwnya wa 40 akoresheje Iminota 30 n’Amasegonda 58 asigwa n’uwa mbere iminota 5 n’amasegonda 11.
Ikigararagara ni uko abitabiriye Isiganwa Mpuzamahanga riri kubera mu Rwanda kuva kuwa 21 Nzeri 2025 Urubyiruko rwaturutse ku Umugabane w’Uburayi bakomeje kwitwara neza kuko uretse no kuba bari gutwara Imidari ya Zahabu n’Iyindi myanya y’ingenzi hafi ya yose bakomeje kuyiharira.
Irushanwa Mpuzamahanga riri kubera mu Rwanda, ni ubwa mbere ribereye ku mugabane w’Afurika bikaba ko biteganyijwe ko rizasozwa Kuwa 28 Nzeri 2025.










