ETS KALINDA FC yatsinze BIG MINING FC ariko ntiyabasha gukomeza

admin
5 Min Read

Mu mukino wo kwishyura mu irushanwa riri guhuza ibigo bikora Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro wahuje ETS Kalinda FC na BIG Mining FC kuri uyu wa 07 nzeri 2025, Ets Kalinda yatsinze Mukeba wayo igitego 1-0, gusa ntiyabashije gukomeza mu kiciro gikurikiyeho, bitewe n’uko mu mukino ubanza yari yatsinzwe bibiri ku busa.

Ni umukino wabereye ku kibuga cy’umupira cy’Umurenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi,  aho amakipe yombi yaranzwe n’ishyaka rigamije gutsinda n’ubwo bwose Big Mining bitayihiriye ikinjizwa igitego. Cyakora kubera ko yari yabashije kwizigama ubwo yatsindaga ibitego bibiri ku busa mu mukino ubanza, ikaba ariyo igomba kuzakomeza mu cyiciro gikurikiyeho.

Umuyobozi wa ETS Kalinda FC Bwana Darius Kayiranga bita Shuni, avuga ko bishimira uburyo umukino wagenze neza, haba ku myitwarire y’abakinnyi mu kibuga bagaragaje ishyaka no guharanira gutsinda, by’umwihariko akishimira ko babashije gutahana intsinzi n’ubwo bwose batabashije gukomeza.

Bwana Kayiranga Darius ‘SHUNI’ Umuyobozi Mukuru wa ETS KALINDA

Agira ati “Umukino wagenze neza turabyishimiye. Iyi kipe tuyitsinze tuyirusha n’ubwo bwose tutabashije gukomeza, ariko biduhaye imbaraga, isomo n’ubunararibonye bihagije, ku buryo umwaka utaha twizera ko ntawuzatujya imbere.”

Avuga ko imikino nk’iyi ari uburyo bwiza bwo guhuza abacukura amabuye y’agaciro, kugira ngo nabo babone umwanya wo gusabana no kuruhuka imirimo babamo ya buri munsi, bityo bagaha akanya na siporo bitewe nuko nayo ari ingenzi mu buzima.

Ku rundi ruhande avuga ko yishimira uburyo Leta ifatanyije na Sendika yabo, babashyiriyeho amarushanwa ari kubafasha gusabana na bagenzi babo mu buryo bugaragara, akavuga ko nabo ku ruhande rwabo bagiye kujya bategura amarushanwa hagati y’abakozi ibihumbi bitatu bakoresha, agahamya adashidikanya ko bizafasha ETS Kalinda, kugira abakinnyi b’abahanga kurushaho bazajya begukana ibikombe mu bihe biri imbere.

Bwana Shumbusho Eugene, wari uhagarariye Umuyobozi wa BIG Mining FC ashimira cyane abakinnyi babo uburyo bitwaye neza mu mikino ibiri yabahuje na ETS Kalinda, avuga ko n’ubwo umukino wa kabiri batabashije gutsinda, kwitwara neza mu mukino ubanza, byababereye impamba ibagejeje mu kindi cyiciro.

Bwana Shumbusho Emmanuel wari uhagarariye BIG MINING

Agira ati “Umukino wari mwiza kandi twabyishimiye cyane byari byiza ku mpande zombi. Turashimira kandi na ETS Kalinda uburyo bagaragaje ikinyabupfura mu kibuga bakaba banatwakiriye neza.”

Avuga ko bahamya badashidikanya ko bazitwara neza mu mikino isigaye, ku buryo bishobotse n’igikombe bazagitwara bakacyambukana iwabo mu Ruhango.

Kayezu Janvier, umwe mu bafana ba ETS Kalinda akaba n’umucukuzi w’amabuye y’agaciro avuga ko bashimye cyane uburyo umukino wagenze neza bagatsinda, n’ubwo batabashije gukomeza.

Kayezu Janvier, umucukuzi w’amabuye y’agaciro muri ETS KALINDA

Agira ati “Ikipe yacu yitwaye neza kandi n’ubwose tutabashije gukomeza, ariko byatwunguye byinshi, ku buryo twizera tudashikanya ko umwaka utaha nta n’umwe uzabasha kuducaho.”

Avuga ku bigendanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ahamya ko ari umwuga mwiza ku buryo mu myaka igera 15 abimazemo, byamugeje  kuri byinshi byo kwishimirwa, bityo asaba bagenzi be kujya bakorana umwete n’umurava, kugira ngo babashe kubonera Kampani yabo umusaruro wifuzwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma Mandela Innocent, avuga ko imikino ihuza abantu kandi ikabashyiramo ubucuti, noneho bikaba byiza kuba aba abacukuzi b’amabuye y’agaciro, bakora umunsi ku wundi barabashije kubona umwanya wo kwitabira amarushanwa yabahuje bakabyitwaramo neza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, Mandela Innocent yakurikiye umukino

Agira ati “Turashimira aba basore bacu batugaragarije umukino unogeye ijisho, bakaba banatweretse ko uretse no gucukura amabuye y’Agaciro bafite ibindi bazi, birimo no guconga ruhago.”

Avuga ko nk’ubuyobozi bw’umurenge amarushanwa nk’ayo abashimishije, bityo abasaba ko ubutaha bazajya babamenyesha hakiri kare uko amarushanwa ateye, kugira ngo n’Umurenge urebe icyo wakora kigendanye n’uruhare rwawo.

Ni umukino wari ubereye ijisho waranzwe n’ishyaka ku mpande zombi, abafana nabo bakaba bari baje ari benshi baje gushyigikira amakipe yabo.

Mu ntangiriro hagombaga kurushanwa amakipe nyuma yo kugenda bakuranwamo hakaba hasigayemo amakipe 9 azakomeza mu cyiciro gikurikiyeho ariyo: KOMIKAGI, RMC, TRINITY RUTONGO, POWER X, CEMINYAKI, GAMICO, GMDC, BIG MINING na RETC.

Aya marushanwa ari guhuza ibigo bikora Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro mu Rwanda, bikaba biteganyijwe ko azasozwa ku munsi mpuzamahanga wahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro uzaba kuwa 03 Ukuboza, ari naho hazakinwa umukino wa nyuma uzahuza amakipe abiri azaba yahize ayandi.

AMASHUSHO:

E. Niyonkuru

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *