admin
3 Min Read

Ku wa Gatatu tariki ya 20 Kanama 2025 ku Biro Bikuru by’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda habereye ibiganiro byahuje umuyobozi w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda Bwana Hategekimana Richard ndetse n’Abanyamakuru.

Ibiganiro byari bigamije kuganira ku Marushanwa yo Gusoma no Kwandika ibitabo mu Mashuri Makuru na za Kaminuza yo kunshuro ya 4.

Hategekimana Richard mu kiganiro n’Abanyamakuru yavuze ko Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda rushingiye kuri gahunda y’ u Rwanda 2030,-2050-2063 aho Ubukungu bw’u Rwanda bugomba kuba bushingiye k’ubumenyi (Knowledge Based Economy) ko bahisemo kujyanamo na Leta mu kwesa uwo muhigo binyuze mu kwandika ibitabo ndetse no kubitoza abandi.

Hategekimana yagaragaje ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ko ariwe soko tuvomaho Impanuro ko yabahaye umukoro wo kwandikira u Rwanda Ibitabo kugirango hatazagira abagoreka amateka y’u Rwanda.

Hategekimana yashimiye za Kaminuza zitari nkeya ziyandikishije muri aya Marushanwa aho abanyeshuri barenga ibihumbi 2 bamaze kwiyandikisha kuzitabira amarushanwa yo Gusoma no Kwandika ibitabo.

Hategekimana Richard yashimiye Kaminuza zifasha abanyeshuri kwitabira Amarushanwa asaba n’izindi nkeya zitajya zifasha abanyeshuri nabo kuzirikana ko abayobozi beza habereye u Rwanda bita kubo bashinzwe ntibemere ko hagira amahirwe abacika.

Hategekimana Richard yasabye ko Minisiteri y’Uburezi yazajya igira inama za Kaminuza zikimakaza umuco wo kwandika no Gusoma Ibitabo mu banyeshuri bo mu Ntore bashinzwe kurera.

Urugaga rw’Abanditsi rwiyemeje kuzahugura abanyeshuri uko bandika ibitabo ndetse no kubaherekeza mu rugendo rwabo kugeza igitabo gisojwe .

Hategekimana Richard Perezida w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda yagaragaje ko ibitabo bizakoreshwa n’abanyeshuri mumarushanwa ko ari ibitabo byiza bitoza abana b’u Rwanda indangagaciro na kirazira mu iterambere ry’Igihugu cyacu ko bizafasha abanyeshuri gukomeza kugira ubumenyi mu kubaka u Rwanda.

Ku munsi Mukuru wo guhemba Indashyikirwa buri Kaminuza izamurika igitabo yanditse bivuze ko Kaminuza zirenga 20 Zizamurika ibitabo.

Bizaba binejeje cyane Kandi ni ubudasa kuko mu mateka y’U Rwanda bizaba ari ubwa mbere bibaye.

Hategekimana Richard ahamya ko aya Marushanwa ari Umusingi ukomeye mu iterambere ry’uburezi bw’u Rwanda ndetse ko azafasha kubaka Ubukungu bushingiye k’ubumenyi.

Hategekimana Richard mu kiganiro n’Abanyamakuru
Ubwo hatangwaga ibihembo ku nshuro ya 3 Kaminuza yigenga ya ULK yahize abandi Bose bari bahanganye

Dore urutonde rw’ibitabo bizakoreshwa mu marushamwa

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *