Padiri Uwimana Jean Francois wamamaye aririmba Hip Hop yongeye kugaruka mu Rwanda

admin
3 Min Read

Padiri Uwimana Jean Francois wamamaye aririmba Hip Hop yongeye kugaruka mu Rwanda

Padiri Jean-François Uwimana, umupadiri uzwiho guhuza ubutumwa bw’ivugabutumwa n’injyana zikunzwe n’urubyiruko nka Hip Hop, Reggae na Zouk, ari mu Rwanda aho yaje mu biruhuko kuva ku wa 18 Kanama 2025.

Uyu muhanzi w’umupadiri yamenyekanye cyane mu ndirimbo Loved You, Nyirigira, Araturinda, Ni Yezu, Kuva kera ndetse n’iyo yakoranye na Ama G The Black yitwa Umuriro. Indirimbo Loved You yaramamaye cyane, kugeza ubu ikaba imaze kurebwa inshuro zirenga ibihumbi 87 kuri YouTube.

Akigera mu Rwanda, Padiri Uwimana yagaragaje umujinya n’agahinda yatewe n’aba producers bamutengushye, bakaba bataramuhaye imishinga yabasigiye umwaka ushize kandi baramwishyuwe—Yagize ati: “Urumva baranyinangiye cyane. Iyo uri kure yabo ntibakomeze gukora neza, ahubwo basigara bategereje ko wigaragaza ngo ubibutse ibyo bagukoreye.”

Uyu mupadiri yavuze ko nubwo yaje mu biruhuko, ashobora no gufata umwanya wo kurangiza indi mishinga mishya—Yongeyeho ko mu cyumweru kimwe azaba yamaze gushyira ibintu ku murongo.

Mu gutebya, yagarutse ku kuba afite umukandara w’umukara muri karate, avuga ko bibaye bishoboka abo producers “bakwiye n’iminyafu” kugira ngo bibafashe gukosora imyitwarire yabo.

Ntabwo yahagaritse umuziki

Padiri Uwimana yasobanuye ko nubwo atigeze ashyira hanze indirimbo nshya mu mezi 10 ashize (nyuma ya Amahirwe), bitavuze ko yahagaritse umuziki. Ati: “No mu Budage ndaririmba, hari n’indirimbo ndirimba mu kidage gusa hano mu Rwanda ntimwazimenya. Iyo mbonye ikiruhuko nibwo mbona umwanya wo kuririmba cyane.”

Yavuze ko ibyamubayeho atari we wenyine bibaho, ngo hari abandi bahanzi bagaragaza ibibazo by’itinzwa ry’ibihangano byabo, bamwe bakamara umwaka batarabihabwa cyangwa bakabwirwa ko byabuze burundu.

Padiri Uwimana amaze imyaka 13 ari Padiri wa Diyosezi ya Nyundo, ariko anakorera mu Budage aho akomeje amasomo muri Kaminuza ya Erfurt. Kuva yagera i Burayi mu 2016, umuziki we wakiriwe neza cyane, kugeza n’aho Kiliziya Gatolika yo mu Budage yamugiriye ikizere ikamugira Umuyobozi wa Roho muri Paruwase ya St Elisabeth.

Indirimbo ye Loved You yigeze kumugeza ku rupapuro rwa mbere rw’ibinyamakuru byo mu Budage, ndetse mu 2024 yaririmbiye mu birori byitabiriwe n’abagera ku bihumbi 200.

Imishinga mishya mu Rwanda

Muri iki gihe cy’ibiruhuko agiye kumara mu Rwanda, Padiri Uwimana yatangaje ko afite imishinga itandukanye azakora, anizeza abakunzi be ko atigeze asubira inyuma mu muziki ahubwo akomeje inzira yo guhuza ivugabutumwa n’injyana zigezweho.

REBA INDIRIMBO “LOVED YOU” YA PADIRI UWIMANA YAMUFUNGURIYE AMAREMBO MU BUDAGE

https://www.youtube.com/watch?list=RDjGuFHwyWxVk&v=jGuFHwyWxVk

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *