Umva indirimbo y’abahanzi bashya binjiranye imbaduko mu muziki wo kuramya Imana

admin
3 Min Read

Mugihe ari bake mu bahanzi bisukira umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ahanini bitewe no nuko bivugwa ko nta mafaranga abamo, abahanzi Nyabyenda Damascene na Zachee bavuga ko binjiye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana kandi ko nta kizabaca intege.

Ibyo babigaragaje basohora indirimbo yabo ya mbere yitwa Usiniache iri ku rubuga rwa ‘youtube’ rwabo rwitwa Damas Dama. Ni indirimbo iri mu rurimi rw’Igiswahili, ariko ikaba ifite ubusobanuro bwayo mu rurimi rw’Ikinyarwanda. Abajijwe impamvu yashyize indirimbo mu Giswahili, Damas Dama yasubije umunyamakuru wa Igisabo.rw ati: “Ijambo ry’Imana rivuga ko ubutumwa bwiza bukwiye kwamamazwa hose n’abakristo. Natwe rero turi abakristo bashyigikiye ko ubutumwa bwiza bukwira kisi binyuze mu buhanzi bwacu. Rero kuko ikinyarwanda kitumvwa na bose, niyo mpamvu twahereye ku bumva Igiswahili.”

Uyu muhanzi ahanini ari we wiganza mu bihangano byabo, yongeyeho ko Atari iyi ndirimbo bakoze gusa kuko ngo bafite n’izindi zigera muri zirindwi. Muri zo harimo imwe nayo ifite amashusho izahita ikurikira iyo bashyize hanze, ariko bakagira n’izindi enye zitunganije mu majwi gusa.

Buri muhanzi aba afite aho akomora inganzo ye, aha aba bahanzi bavuga ko impano yo guhanga no kuririmba bayikomora ku mana, ariko Damas Dama we akanavuga ko akimenya ubwenge yasanze umwe mu babyeyi be nawe afite indirimbo yahimbye nubwo atigeze abona uko ayitunganya ngo ijye hanze kuko nta mahirwe ahagije yari ahari muri icyo gihe.

Aba bahanzi babajijwe icyatumye bitinyuka bakinjira mu muziki bavuga ko babanje kwisuganya ngo kuko gusohora indirimbo bisaba amafaranga, ikindi kandi bikanabasaba umwanya uhagije, mu gihe basanzwe bafite izindi nshingano muri uyu mugi wa Kigali, ari nazo bakesha ubushobozi bwo kuba biyemeje gutangira umuziki byeruye.

Umunyamakuru yababajije niba badateganya kuririmba izindi ndirimbo zitari izihimbaza Imana, baratsemba bemeza ko umuhamagaro wabo ari uwo kuramya no guhimbaza Imana. Kanyandekwe Zachee ati:”Twe ntabwo dushaka kuririmba ibindi bitari ‘gospel’ cyakora izindi ndirimbo twaririmba ni nk’indirimbo zivuga ku gihugu cyacu kuko tugikunda, ariko turashaka ko abafana bacu bamenya ko turi abahanzi ba Gospel”.

Ku bijyanye n’ikerekezo bafite mu muziki bavuga ko bashyigikiwe n’Imana bazakomeza guhanga no gushyira hanze ibihangano byabo, kugeza bamenyekanye kuburyo batumirwa mu bitaramo bikomeye mu Rwanda no hanze, utaretse no kwitegurira ibitaramo byabo bwite.

Bavuga ko bakunda abandi bahanzi bababanjirije mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, by’umwihariko bagafatira urugero rwiza kuri Israel Mbonyi, Papi Clever, Prosper Nkomezi, Bosco Nshuti ndetse n’abandi batandukanye.

Damas Dama na Zachee basaba abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kubakira neza babereka urukundo ku rubuga rwa youtube “Damas Dama” no gusangiza iyo nkuru nziza bagenzi babo. KANDA HANO UREBE VIDEO YA USINIACHE https://www.youtube.com/watch?v=jl2l5gqJXhY

Noel Mporebuke

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *