Nyuma yo kwegura ku buyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ku bushake, Bwana Shema Ngoga Fabrice, bamwe mu bakurikiranira hafi umupira w’amaguru mu Rwanda, barifuza ko Munyentwari Alphonse wayiyoboye mu gihe cy’inzibacyuho na Murenzi Abdallah uyobora Rayon Sports FC ko batorwamo umwe muri bo akayobora FERWAFA cyane ko bagaragagaje kenshi bidasubirwaho ko bafite ubushake n’ubushobozi bwo kuyobora urwo rwego.
Icyumweru cyari gishize, Shema Ngoga Fabrice asohotse mu Igororero rya Mageragere nyuma y’ukwezi kurengaho gato yari amazemo, akekwaho gutanga Sheki itazigamiwe no kwihesha ikintu cy’undi hifashijwe uburiganya, akaza gukatirwa igifungo cy’amezi atandatu gisubitswe mu gihe cy’umwaka, kuri uyu wa 30 Nzeri 2026 akaba yamaze gutangaza ubwegure bwo kuyobora FERWAFA mu ibaruwa yagejeje kuri Komite ya FERWAFA.
Impaka zakomeje kuba nyinshi ku bakunzi ba Ruhago mu Rwanda bari kwishimira intsinzi y’Ikipe y’igihugu Amavubi ikomeje kugaragara mu ruhando rwa Afurika itsinda amakipe akomeye, bityo bamwe muri bo bagasaba ko hatorwa Perezida wa FERWAFA mu buryo bwihuse, bagashimangira kandi ko byaba byiza hatowe mu bagabo bavuzwe haruguru, aribo Munyentwari na Murenzi, bakaza bakomereza ku migabo n’Imigambi Shema Ngoga Fabrice yari afite yo kugeza u Rwanda ku mukino wa yuma w’igikombe cy’Afurika muri 2027 ndetse no kwitabira igikombe cy’Isi cya 2030.
Kuri Munyentwari Alphonse, abatanga amakuru bamushimira ko yayoboye neza inzibacyuho ya FERWAFA ubwo Bwana Olivier Nizeyimana yari amaze kwegura ku bushake, akaza kwitwara neza muri icyo gihe cyose kugeza n’ubwo ayoboye amatora yagejeje Shema Ngoga Fabrice ku buyobozi bwa FERWAFA we n’abo bayoboranaga.

Umwe mu batanga amakuru kandi bafite ubunararibonye muri ruhago yo mu Rwanda twahinduriye izina witwa Mukiza, agira Ati «Turambiwe ukwegura kwa hato na hato muri FERWAFA bimaze kuba nk’umuco ko ntawe uzajya arenza umwaka n’igice ku ngoma. Niba abantu barabonyeko imyaka ine batorerwa ari myinshi, bakagombye kuyigabanya igasigara ari ibiri gusa, ariko byibura ntihahore icyuho mu buyobozi.»
Akomeza agira ati « Turifuza ko haba inama vuba ya FERWAFA ikadutorera mu bagabo babiri Munyentwari Alphonse na Murenzi Abdalah umwe muri bo akatuyoborera umupira w’amaguru rwose tubizeyeho ubushobozi.”
Kuri Murenzi Abdallah, avuga ko ari umugabo wagaragaje ubushobozi mu kuyobora Ruhago aho yahesheje ishema u Rwand n’ikipe ayoboye ya Rayon Sports ikegukana CECAFA ikaba inakomeje kwitwara neza mu y’indi mikino.
Avuga ko uretse no kuba inarararibonye mu buyobozi bwa Ruhago mu Rwanda yanabaye mu buyobozi bw’inzego z’ibanze n’urubyiruko rw’abakorerabushake, kimwe na mugenzi we Munyetwari wayoboye Uturere n’Intara.

Bityo kuba aba bagabo b’inararibonye muri byinshi batorwamo uyobora FERWAFA ngo nta gitangaje cyaba kirimo cyane ko Manda z’aho bagiye bayobora hose bazisozaga neza, ku buryo bafasha guca umuco w’akajagari ugiye kuba karande muri FERWAFA wo kwegura bya hato na hato.
Ntabwo ari uyu Muhire wenyine ugira icyo atangaza ku miyoborere ya FERWAFA, kuko abaganiriye n’ikinyamakuru igisabo mu byiciro bitandukanye, bagarutse kenshi kuri aya mazina ya Munyentwari Alphonse na Murenzi Abdallah, bashimangira ko umupira wo mu Rwanda ugomba kujya uyoborwa n’abadaharanira inyungu zabo bwite, Abayobora ngo bajye bagaragaza byimbitse uburyo bazazamura Ruhago y’u Rwanda, bahereye cyane ku bana bato kuko aribo mizero y’Umupira w’u Rwanda mu bihe biri imbere.
Ku rundi ruhande, abatanga ibitekerezo, bifuza ko niba Umuyobozi wa Federasiyo y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda yeguye ngo yakagombye kujyana na ikipe ye yinjiranye, cyane ko imigabo n’imigambi baba baratangarije ababatoye iba ari imwe, hanyuma ikaba iba yabonetsemo inenge muri rusange.
Ibyo abavuga, bakabishimangira bagendeye ku rugero rw’uko iyo Minisitiri w’Intebe yeguye cyangwa se yegujwe, ajyana n’abari bagize Guverinoma ye, haramuka habonetsemo abagirirwa icyizere, bamwe bakagaruka muri Guverinoma nshya. Bityo no muri FERWAFA ngo bikaba byakagombye kugenda gutyo.
Abatanga makuru na na none kandi, bavuga ko n’ubwo bwose Shema Ngoga Fabrice yafunzwe ashinjwa ibyaha bidafitanye isano n’ubuyobozi bw’umupira wo mu Rwanda yari ayoboye, biravugwa ko bamwe mubo bayoboranaga bari baratangiye no kumunaniza mu buryo bugaragara.
Ababivugaho, bakavuga ko nabo baramutse beguye cyangwa se bakeguzwa hakajyaho Komite y’amaraso mashya, nabwo bwaba ari uburyo bwiza bwo gushyira umwuka mwiza mu miyoborere ya FERWAFA .
Iyi FERWAFA nshya yatorwa nk’uko byifuzwa na benshi, ikaba ariyo Abanyarwanda bari kwifuza ko yabagaruramo icyizere cyo guhorana ibyishimo byo kuza kuri Stade, bakabona kenshi ko ikipe yabo Amavubi ikomeza gutsinda amahanga, nk’uko imaze iminsi ibigaragaza, ubwo yatsindaga imikino 2 y’amajonjora y’igikombe cy’Afurika.
Shema Ngoga Fabrice weguye ku mwanya w’Ubuyobozi bwa FERWAFA kuri uyu wa 30 Nzeri 2026, yari yatorewe kuyobora uru rwego kuwa 30 Kanama 2025, byumvikane ko yari amaze kuyobora amezi 13 gusa.

Akaba yari yitezweho nk’uwari winjiye mu buyobozi afite igitekerezo cyo guhindura uburyo umupira wo mu Rwanda usanzwe uyoborwamo, no kuzamura ikipe y’Amavubi ikagera ahashoboka hose, Icyo kivi agiye adasoje, abakunzi ba Ruhago bakifuzako uzamusimbura, uwari we wese yazacyusa, ndetse byanashoboka akazanarushaho.




















































