Ku wa 8 Kanama 2025, mu Karere ka Gasabo kuri Century Park, Coca-Cola yagarukanye gahunda yayo izwi nka “Share a Coke”, igamije guhuza abakunzi bayo binyuze mu gusangira Coca-Cola ziriho amazina yabo cyangwa ay’inshuti zabo. Ahahoze hashyirwa logo ya Coca-Cola, hagiye hasimbuzwa amazina y’abazinywa, bikarushaho gukomeza urukundo n’ubusabane.
Iyi gahunda yatangijwe bwa mbere mu Rwanda mu 2014, none yongeye kugaruka mu buryo bugezweho bugamije gufasha abantu gusangira, kwibuka ibihe byiza banyuzemo no kubisigasira mu gihe kizaza.

Ibirori byo gutangiza iyi gahunda byitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye, harimo ibyamamare nka Nishimwe Naomie (Miss Rwanda 2020) n’umuhanzikazi Alyn Sano waririmbye indirimbo ye “Chop Chop” yakoranye na Bensoul, ndetse n’izindi nyinshi.
Abari bitabiriye ibirori bahawe impano zirimo amacupa ya Coca-Cola yanditseho amazina yabo, imipira yanditseho amazina ndetse n’ibindi byabashimishije. Byari n’umwanya wo gusangira no kwidagadura mu buryo bunogeye buri wese.
Lieke Bouwhuis, Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri Bralirwa, yavuze ko iyi gahunda igamije guhuza abantu mu buryo bworoshye kandi butera ibyishimo. Yatangaje ko “Share a Coke” izaboneka mu gihugu hose, haba muri supermarket cyangwa ahandi hacururizwa Coca-Cola, asaba buri wese kugira uruhare muri iyi gahunda.
Yayora Karamoko, uhagarariye Coca-Cola muri Afurika, yavuze ko ari ubwa mbere ageze mu Rwanda, yishimira uko yakiriwe ndetse asobanura ko iyi gahunda ishingiye ku kwishimana, guhuza abantu no gusangira. Yongeyeho ko izagera no mu Ntara zose kugira ngo buri wese agire amahirwe yo kwishimira ubusabane binyuze muri Coca-Cola, anasaba ko abantu bazajya basangiza ku mbuga nkoranyambaga ibihe byiza bagiranye.
Ethel Emma-Uche, Umuyobozi Mukuru wa Bralirwa, yavuze ko bishimiye gukorana na Coca-Cola mu kugarura “Share a Coke” mu Rwanda, nk’igikorwa kigamije guha Abanyarwanda uburambe bwihariye.
Na we Charli Azanfack Dongmo, Umuyobozi ushinzwe amasoko ya Coca-Cola muri Afurika y’Iburengerazuba n’Amajyepfo y’Iburasirazuba, yavuze ko mu gihe cy’ikoranabuhanga nk’iki, ari ngombwa kwizihiza ubusabane n’imibanire y’abantu. Yibukije ko ibihe byiza biba iyo duhuriye hamwe, tukishimana, tugaseka, tuganira, tugasigara dufite urwibutso.
Abakunzi ba Coca-Cola barasabwa kwifatanya muri iyi gahunda bifashishije Instagram na Facebook, basangiza amafoto n’amashusho agaragaza uko bishimira “Share a Coke” hamwe n’inshuti n’abavandimwe babo.
Edouard Niyonkuru


