Mudushya dukomeje kuranga imurikagurisha Expo 2025 riri kubera i Gikondo ku nshuro ya 28, harimo Imodoka zigezweho zazanywe na EV-AUTOMOBILE zihendutse kandi zikoreshwa n’ingufu z’amashanyarazi.
Umuyobozi ushinzwe iyamamaza n’ubucuruzi muri EV-AUTOMOBILE MASABO Jean Paul, avuga ko batewe ishema no kugeza ku banyarwanda ubwoko bw’imodoka nziza zikomera kandi zitangiza ibidukikije, cyane ko zikoreshwa n’imbaraga z’amashanyarazi, zikaba zifite n’ibyuma bisimbura ibishaje “Pieces de Rechanges” mu buryo bworoshye.

Agira ati “Ubu ni ubwoko bw’imodoka bwa HYBRID bugezweho tukaba tumaze umwaka tuzizaniye abanyarwanda, kugira ngo barusheho kugerwaho n’imodoka zibafasha mu bikorwa byabo bya buri munsi banatembera aho bashaka mu gihugu hose. Ni imodoka mu by’ukuri zikomeye kandi zikoresha umuriro wazo mu birometero bisaga 115 imodoka ikigenda neza uko bikwiriye.”
Avuga ko n’abigeze kuzitumiza hanze mu minsi ishize, bashyizwe igorora kuko ibikoresho bisimbura ibisaje bazajya babibona nabo muri EV-AUTOMOBILE cyane ko ifite aho bigurirwa byose.
Ku birebana n’uburyo imodoka zigurishwa, avuga ko ubusanzwe ibiciro by’imodoka zabo ari bito cyane ugereranyije n’ahandi.
Akavuga ko ku giciro bayitangiraho aho bakorera i Kinyinya mu Karere ka Gasabo, muri EXPO ho bagabanuyeho Miliyoni 6 zose, kugira ngo buri munyarwanda wese ubishoboye abashe gutunga imodoka ye uko abyifuza.
Yishimira cyane ko abantu benshi bari kubagana ari benshi bagamije ahanini kumenya no gusobanukirwa ubwiza bw’imodoka z’amoko atanu babazaniye, agahamya adashidikanya ko buri wese umenye amakuru yose yakagombye kujya kwigurira imodoka zitarabashirana n’ubwo bwose babazaniye nyinshi.
Dore Ubwoko bw’imodoka za HYBRID EV-AUTOMOBILE yazaniye Abanyarwanda kugira ngo buri wese ubishoboye atunge imodoka ye uko abyifuza.
1. BDY SEALION DM-I 115KM

2. BYD SON

3. TOYOTA FRONTLAANDER HYBRID 2.OLE

4. CHANGAN HUNTER

5. KIA EV5

Izi modoka ni izanyu ni mwe zazaniwe muzigure ziri ku giciro gito.
Ibindi bisobanuro mwahamagara kuri 0788943999
Email: atoservice520@gmail.com
Nyarutarama-Remera-Kigali




E. Niyonkuru