Umuhanzikazi w’icyamamare mu njyana ya Gospel mu Rwanda, Tonzi, yamuritse igitabo gishya yise “An Open Jail” cyangwa “Igihome Gifunguye”, agaragaza ubuzima bw’amarangamutima, intambara y’imbere, n’inkuru ye bwite yuje isomo n’ihumure.

Ku wa 30 Nyakanga 2025, Tonzi yakiriye abanyamakuru mu gikorwa cyabereye i Kigali, aho yagaragarije ku mugaragaro igitabo cye gishingiye ku byo yanyuzemo mu rugendo rwe nk’umuntu n’umunyamuziki. Yagize ati:“Ibyambayeho byari gutuma ndeka umuziki, ariko Imana yarankomeje.”
Igitabo “An Open Jail” kirimo inkuru z’ubwigunge bukabije, gucika intege, n’agahinda kenshi yatewe n’urukundo rutamubereye. Cyanditswe mu buryo butuma usoma yumva ari mu buzima bw’umwanditsi ubwe, kandi kikubiyemo isomo rikomeye ku buzima bwo guhangana no gusohoka mu bihe bikomeye.

Tonzi yatangaje ko igitabo kizajya ku isoko ku mugaragaro ku wa 14 Kanama 2025, ariko guhera ubu abacyifuza bashobora kukibona mbere (Pre-sale) ku giciro cya 25,000 Frw.
Kugira ngo ubutumwa bugere kuri bose, harimo n’abadakunda gusoma ibitabo, hateguwe verisiyo y’amajwi (audio book), izatuma abifuza kukumva aho kugisoma babasha kugikurikira mu buryo bworoshye.
Tonzi yagarutse ku bihe bikomeye yanyuzemo akiri muto, aho ku myaka 13 y’amavuko yabonye ishusho y’ubuzima igoye, ariko Imana ikamuhagurutsa. Ati:“Imana yaranshoboje muri urwo rugendo.”

Yongeyeho ko umusomyi wese azakuramo isomo rikomeye, cyane cyane abari mu bihe bigoye, cyangwa ababuze icyizere.
Tonzi amaze imyaka irenga 20 mu muziki, akaba yarawutangiye mu 2003. Afite album icyenda zasohotse, kandi kuri ubu ari mu myiteguro ya album ya 10, izashyirwa hanze ku wa 19 Nzeri 2025.
Noel MPOREBUKE



